1 Agiripa abwira Pawulo ati, "Uhaawe urusa rwo kugira ico wiivugaho." Nuuko Pawulo arambuura ukuboko atangira kwireguura ati,
2 "Nyakubahwa Agiripa, mfite amahiirwe yo kwireguura imbere yaawe ibirego byose Abayuuda bandega, 3 kuko usanzwe uzi imico y'Abayuuda n'ibyo bajaho impaka. Ni co gituma ngusaba ngo wiihangaane unyumve.
4 Abayuuda boose baazi imibeereho yanje kuva mu buto bwanje, uko nabayeho mu bantu bacu hamwe n'i Yerusaalemu. 5 Baranzi kuva keera, babishaatse bashobora guhamya ko nabaaye umuyoboke w'ishaka ryarushaga ayandi gukuriza amategeko y'idiini yaacu, kandi ngakurikiza umuco w'Abafarisaayo. 6 Noone ubu mpagaritswe aha ngo nshiirwe urubanza ku bw'ibyiringiro mfite mu seezerano Imaana yakoreye ba sogokuruza, 7 iseezerano ry'imiryango yaacu cumi n'ebyiri yiizeera ko izaahabwa, ikaba idahwema kuyiramya amanywa na n'ijoro. N'ibi byiringiro Nyakubahwa, byo ndegwa n'Abayuuda! 8 Mbese kuki muteemera ko Imaana ishobora kuzuura abaapfuuye?
9 Ni koko ubwanje nari niiyemeje ko nkwiriye gukora ibishoboka byose kureeba ngo izina rya Yesu Kristo w'i Nazaareeti ntiryamamaye. 10 Kandi koko ni byo nakoreraga i Yerusaalemu mpaawe ububaasha n'abatware b'abaheerezabitambo. Ntaabwo nafatiishije abeera benshi bashirwa mu gihome byonyine, ahuubwo no mu gihe baaciirwaga urwo gupfa, narabishigikiraga. 11 Akenshi mu masinagoogi yoose narabahanaga nkabahata no gusebya Imaana. Ku bw'uburaakari bukabije nari mbafitiye, nabakurikiranaga no mu matawuni akomeye yo mu yandi mahanga kubatooteza.
12 Ni co caatumye nja i Damasiko mpaawe uburenganzira n'abatware b'abaheerezabitambo. 13 Nuuko reero Nyakubahwa, zigeze isaaha itandatu z'amanywa ndi mu nzira, mbona umuco uva mu ijuru, umurika caane kuruta izuuba, urangota hamwe n'abo twari kumwe. 14 Tumaze kwikubita haasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti, ‘Sawuli, Sawuli, urantootereza iki? Uriibabariza ubusa, umeze nk'ikimasa giteera imigere umuhunda.’ 15 Nanje ndabaza nti, ‘Uri nde, Nyagasani?’ Aransubiza ati, ‘Ndi Yesu, uwo utooteza. 16 Ariko, haguruka uhagarare, kuko nkubonekeye ngo nguhe umurimo wo guheereza no guhamiriza abandi ibyo uboonye kuri nje kandi n'ibyo uzaabonekerwa haanyuma. 17 Nzaagutabaara ngukize ubwoko bwanyu n'Abanyamahanga, bo ngiiye kukooherezamo 18 kugira ngo ubahumuure amaaso, bave mu mwijima baje mu muco kandi bave mu mbaraga za Sataani, bayoboke Imaana, bityo bababarirwe ibyaha kandi bahaabwe ku mugabane w'abo beejejwe no kunyizeera.’
19 Nyuma yaaho Nyakubahwa Agiripa, nta caari kumbuza kumvira ibyo neeretswe biturutse mu ijuru. 20 Mpeera mu bantu b'i Damasiko, nkurikizaho ab'i Yerusaalemu no mu byaro byose byo muri Yudeeya, hamwe no mu banyamahanga kugira ngo biihane ibyaha bahindukire Imaana, maze bakore imirimo ikwiriye abiihannye. 21 Ni co caatumye Abayuuda bamfatira mu Nzu y'Imaana, bagerageza kunyica. 22 No kugeza uyu munsi Imaana iracantabaara, noone nkaba mpagaze aha guhamiriza abakomeye n'aboroheje, nta bindi mvuga uretse ibyo abahanuuzi na Moose baavuze ko bizaaba. 23 Ko Kristo yagombaga kubabazwa agapfa, maze akaba ubanjirije abandi kuzuuka, akava mubaapfuuye ngo yamamaze ko ari we rumuri rumurikira Abayuuda n'Abanyamahanga."
24 Pawulo aciireguura, Fesito ariiyamiira ati, "Pawulo we, wataaye umutwe! Kwiga byinshi byatumye usara!"
25 Ariko Pawulo aramusubiza ati, "Nyakubahwa Fesito, ntaabwo ndi umusazi, ahuubwo ndi muzima kandi aya magambo mvuga ni ay'ukuri. 26 Kandi koko umwami Agiripa ibi byose arabiizi, ni co kinteera kuvugana na we n'umudendeezo. Ndahamya yuuko nta na kimwe muri byo ataazi kuko bitaakorewe mu bwihisho. 27 Mbese mwami Agiripa, weemera iby'abahanuuzi? Nzi ko ubyemera."
28 Umwami Agiripa abwira Pawulo ati, "Mbese uragira ngo muri aka kaanya gato wanyemeza kuba Umukristo?"
29 Pawulo aramusubiza ati, "Haba mu kaanya gato cangwa igihe kinini, ndasaba Imaana ngo uretse wowe gusa, ahuubwo n'abaanyumva uyu munsi boose bamere nkanje, ukuuyeho kuba muri izi njegeri."
30 Umwami ahagurukana n'umutegetsi mukuru hamwe na Berinike n'abo yari yiicaranye na bo. 31 Bakiva aho baravugana bati, "Uyu mugabo nta caaha yakoze caatuma aciirwa urwo gupfa cangwa gusibwa." 32 Umwami Agiripa abwira Fesito ati, "Uyu mugabo kiba arekuwe iyo aba ataarajuriye ku Mwami w'i Rooma."