1 Ico gihe, umwami Herodi atangira gutooteza bamwe bo mu itoorero. 2 Ategeka ko Yaakobo mwene se wa Yohaana, yiciishwa inkoota. 3 Aboonye ko ibyo bineejeeje Abayuuda, yongera no gufata Peetero. [Ibi byabaaye mu minsi mikuru yo gusangira Imigaati Idasembuwe.] 4 Herodi amaze gufata Peetero, amushira mu gihome, maze amurindiisha ubutsiko bune bw'abasirikare bane buri kamwe. Yashaakaga kumushikiriza abantu nyuma yo Kunyurwaho. 5 Peetero arindiwe mu gihome, ab'itoorero baamusabiraga ku Maana babishizeho umwete.
6 Ijoro Herodi yari bumutange ngo yiicwe, Peetero yari mu gihome asinziiririye hagati y'abasirikare babiri kandi aboheeshejwe injegeri ebyiri. Abarinzi na bo baari imbere y'umuryango w'igihome, baharinze. 7 Mu kamwanya, haboneka malayika wa Nyagasani, maze umuco umurika mu gihome. Malayika akora Peetero mu mbavu maze amubyutsa amubwira ati, "Haguruka vuba." Nuuko injegeri zimuva ku maboko ziragwa. 8 Malayika aramubwira ati, "Kenyera ukomeze, wambare ingato zaawe." Peetero arabikora nuuko malayika yongera kumubwira ati, "Ifubike umwiteero waawe, unkurikire." 9 Peetero arasohoka aramukurikira, ariko ntiyashobora kwiyumvisha ko ibyo byakorwaga na malayika ari byo. Yateekerezaga ko yari ari kwerekwa. 10 Bamaze kunyura ku barinzi ba mbere n'aba kabiri, bagera ku ruugi rw'icuuma rwerekeje mu tawuni nkuru. Urwo ruugi ruriikinguura, maze Peetero na malayika barasohoka banyura inzira imwe, mu kamwanya malayika amusiga aho.
11 Nuuko Peetero agarura umutima maze aravuga ati, "Nooneho menye by'ukuri yuuko Nyagasani yatumye malayika we kunkuura mu maboko ya Herodi n'ibyo Abayuuda baari bategereje kunkorera byose."
12 Amaze kubibona atyo, aja kwa Mariya nyina wa Yohaana wiitwaga Mariko, aho abantu benshi baari bateeraniye basenga. 13 Peetero akomanze ku ruugi rw'irembo, umuja wiitwaga Rooda aja kureeba. 14 Amenye ijwi rya Peetero, ibineezaneeza biramusaaga maze mu mwanya wo gukinguura irembo, asubira mu nzu yiiruka, avuga ko Peetero ahagaze ku irembo. 15 Baramubwira bati, "Waasaze!" Ariko we akomeza kubahamiriza ko ari byo. Baravuga bati, "Ni malayika we."
16 Ariko Peetero akomeza gukomanga. Bakinguuye irembo, baramubona maze baratangaara. 17 Arabamama ngo bahore, nuuko abasobaanurira uburyo Nyagasani yamukuuye mu gihome. Yongera kubabwira ati, "Ibi, mubimenyeeshe Yaakobo n'abandi biizeera." Nuuko Peetero aragenda aja ahandi hantu.
18 Bukeeye, haba impagarara nyinshi mu basirikare, biibaza ibyabaaye kuri Peetero. 19 Herodi na we amushaatse aramubura, abaza abarinzi uko byabaaye maze ategeka ko biicwa. Birangiye, Herodi ava muri Yudeeya aja i Kayisaariya maze ahamara igihe.
20 Herodi yari araakariye abantu b'i Tiiro n'i Sidoni. Nuuko biishirahamwe baramusanga, bamaze kubona inkunga ya Bulasito, umutware w'abakora mu nzu y'umwami, basaba umwami kwiyuzuza na bo kuko igihugu caabo caahaahiraga mu gihugu ce.
21 Ku munsi wateguuwe, Herodi yambara imyambaro y'ubwami, yicara ku ntebe ya caami ahiirengeereye, agaaniirira rubanda. 22 Abantu bakomeza guteera heejuru bati, "Ntaabwo ari umuntu uvuga, ahuubwo ni ijwi ry'ikigirwamaana!" 23 Ako kaanya, malayika wa Nyagasani aramukumbanya agwa haasi, maze ariibwa n'inyo arapfa, kuko ataari yahaaye Imaana icuubahiro.
24 Ariko ijambo ry'Imaana rikomeza gukura no kwamamara.
25 Nuuko Barinaba na Sawuli bamaze kurangiza umurimo waabo, bava i Yerusaalemu baazana na Yohaana, wiitwaga Mariko.