Publicidade

Atos 16

Timoteeyo Yiyunga Kuri Pawulo na Silaasi

1 Nuuko Pawulo agera i Derube n'i Lisitura. Haariyo umwizeera wiitwaga Timoteeyo, akaba umwana w'Umuyuudakazi wizeera, ariko se yari Umugiriki. 2 Yavugwagaho neeza n'abiizeera bo muri i Lisitura hamwe n'Ikoniyo. 3 Pawulo yashaakaga ko Timoteeyo amuherekeza, maze aramujaana baramukeba kuko Abayuuda baari batuuye muri iyo myanya, baari baazi ko se yari Umugiriki. 4 Ubwo baavaga mu tawuni baja mu yindi, Pawulo na Silaasi baagezaga kubiizeera ibyemezo byafashwe n'intumwa hamwe n'abakuru b'i Yerusaalemu kandi bakabasaba kubikurikiza. 5 Bityo reero, amatoorero akomerera mu kwizeera kandi yiiyongera buri munsi.

Pawulo Yerekwa Umugabo w'i Makedooniya

6 Pawulo na bagenzi be banyura i Furigiya n'i Galatiya, kuko Umwuka Weera yari yaababujije kuvugira ubutumwa muri Asiya. 7 Bageze ahateeganye na Misiya, bagerageza kuja Bitiniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiwabeemerera. 8 Nuuko banyura i Misiya, baramanuka baja i Torowadi. 9 Muri iryo joro, Pawulo arabonekerwa, abona umugabo w'i Makedooniya amuhagaze imbere amwinginga avuga ati, "Ambuka uze i Makedooniya udufashe." 10 Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaaka uko twakwambuka tukaja i Makedooniya, kuko twari tumaze kumenya neeza yuuko Imaana iduhamagarira kwamamaza Inkuru Nziiza mu bantu b'aho.

Lidiya w'i Filipi Yeemera Kristo

11 Dufatira ubwato i Torowadi, tugana Samatirasi, bukeeye tuja Neyapoli, 12 tuvuuyeyo tuja i Filipi, ari yo tawuni nkuru mu disiturikiti ya mbere ya Makedooniya ahaategekwaga n'Abarooma. Twamaze iminsi muri iyi tawuni nkuru. 13 Ku munsi w'Isaabato, tuva mu tawuni tugana iruhande rw'uruuzi, ahantu ho twateekerezaga ko bahasengera. Nuuko turiicara maze dutangira kugaaniira n'abagore baari bahateeraniye. 14 Umugore wiitwaga Lidiya, wari usanzwe asenga Imaana, aratwumva. Yari akomooka mu tawuni nkuru ya Tiyatira kandi yari umucuruuzi w'imyenda y'imihengeri. Nyagasani amuha umutima wo gutega amatwi ibyo Pawulo yavugaga. 15 Amaze kubatizanywa n'abo mu rugo rwe, atwinginga avuga ati, "Niiba mubona koko ko neemera Nyagasani, nimuuze mucumbike iwanje." Nuuko atwemeza kuja iwe.

Pawulo na Silaasi mu Gihome i Filipi

16 Umunsi umwe, ubwo twajaga ahantu basengera, duhuura n'umukoobwa wari umuja utuuwemo na dayimooni yatumaga aragura. Uko kuragura kwe kwatumaga baasheebuja babona inyungu nyinshi caane. 17 Yakurikiraga Pawulo na twe, maze agateera heejuru avuga ati, "Aba bantu ni abagaragu b'Imaana Isumbabyose, kandi bamamaza inzira y'agakiza." 18 Yagumaga abikora atyo kumara iminsi myinshi. Ariko Pawulo biramuraakaza, ni ko guhinduka maze abwira ya dayimooni ati, "Mu izina rya Yesu Kristo, ndagutegetse, muvemo." Ako kaanya dayimooni imuvamo. 19 Baasheebuja baboonye ko ibyiringiro byo gukora inyungu bitagishobotse, bafata Pawulo na Silaasi barabakurura, babajaana mu mwanya mugari imbere y'abacaamanza. 20 Babagejeje imbere y'abacaamanza, baravuga bati, "Aba bantu ni Abayuuda, barateera umuteekaano muke mu tawuni yaacu. 21 Baraamamaza imigenzo inyuranyije n'amategeko kandi twe nk'Abarooma tukaba tutayeemera cangwa ngo tuyikurikize." 22 Rubanda na bo batangira gukubita Pawulo na Silaasi.

Abacaamanza babatanyagurizaho imyenda kandi bategeka ko babakubita inkoni. 23 Bamaze kubakubita birenze urugero, babashira mu gihome kandi bategeka umurinzi kubarinda abyitayeho. 24 Umurinzi na we mugukurikiza amategeko ahaawe, abashira mu gisenge co hagati maze amaguru yaabo ayabohera ku biti.Ibirenge bya Pawulo n'ibya Silaasi bihambiiriwe ku biti

25 Nko mu gicuku, Pawulo na Silaasi bari gusenga no kuririmbira Imaana, abandi basibe bo baarabumvirizaga. 26 Mu kamwanya hahinda umushitsi mwinshi, isi iratigita maze imfatiro z'igihome ziranyeganyega. Imiryango y'igihome yoose irakinguuka kandi n'injegeri zaari ziboshe abasibe zoose zirashumuruka. 27 Umurinzi ko yakangutse akabona imiryango y'igihome yuguruwe, akuurayo inkoota kugira ngo yiyice, kuko yiibwiraga ko abasibe baatorotse. 28 Ariko Pawulo ateera heejuru caane, aramubwira ati, "Uramenye ntiwigirire naabi, kuko twese turi hano."

29 Nuuko wa murinzi asaba itaara, yiirukira mu nzu vuba, yiikubita imbere ya Pawulo na Barinaba ahinda umushitsi. 30 Abajaana hanze maze arababaza ati, "Batware, nkwiriye gukora iki kugira ngo nkizwe?"

31 Baramusubiza bati, "Emera Umwami Yesu, maze wowe n'abo mu rugo rwawe mukizwe." 32 Bamubwira ijambo rya Nyagasani n'abandi boose baari mu nzu ye. 33 Muri ico gicuku, ajaana Pawulo na Silaasi maze abooza inguma. Bidatinze, wa murinzi n'umuryango we woose barabatizwa. 34 Ajaana Pawulo na Silaasi iwe, arabagaburira, maze yiishiimana n'ab'urugo rwe boose kuko yeemeye Imaana.

35 Bumaze guca, abacaamanza batuma abapoolisi bababwira bati, "Murekure abo bagabo bagende."

36 Umurinzi w'igihome amenyeesha Pawulo ati, "Abacaamanza boohereje ubutumwa ngo murekurwe, ngaho reero ni musohoke maze mugende amahoro."

37 Ariko Pawulo aramusubiza ati, "Badukubitiye imbere y'abantu nta rubanza rwadutsinze, badushira no mu gihome kandi turi Abarooma, noone barashaaka kuturekura rwihishwa? Oya ntibishoboka! Nibiiyizire ubwabo abe aribo baturekura."

38 Abapoolisi na bo babwira abacaamanza ibyo Pawulo avuze, nuuko baratiinya bamaze kumva yuuko ari Abarooma, 39 baraaza babasaba imbabazi. Barabasohora maze babasaba kuva muri iyo tawuni. 40 Bamaze kuva mu gihome baja kwa Lidiya, babonanirayo n'abavandimwe barabakomeza, maze baragenda.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-