1 Pawulo atangira avuga ati, "Bavandimwe kandi babyeyi, nimwumve uko niireguura imbere yaanyu."
2 Bumviise avugana na bo mu Ruheburayo, bacecekera kimwe. Nuuko akomeza kuvuga ati,
3 "Ndi Umuyuuda, ukomooka i Taruso y'i Silisiya, ariko nakuriye muri iyi tawuni niigiishwa na Gamaliyeli, ntoozwa gukurikiza amategeko ya ba sogokuruza yoose, mfite umwete wo gukorera Imaana, nk'uko namwe mumeze uyu munsi. 4 Narenganyije abiizeera Kristo kugeza ku gupfa kandi mboha abagore n'abagabo, mbashira no mu gihome. 5 Abaheerezabitambo bakuru n'abakuru b'urukiiko boose baabibahamiriza kuko ari bo bampaaye inzandiko zandikiwe abavandimwe b'i Damasiko, nuuko njayo kugira ngo mbohe abo baariyo mbaazane i Yerusaalemu bahanwe.
6 Igihe nari nkiri mu nzira ndi haafi kugera i Damasiko, kumanywa nka saaha itandatu haaza umuco w'imbaraga uturutse mu ijuru urangota. 7 Niikubita haasi maze numva ijwi rimbwira riti, ‘Sawuli, Sawuli, ni kuki untooteza?’ 8 Ndasubiza nti, ‘Uri nde, Nyagasani?’ Aransubiza ati, ‘Ndi Yesu w'i Nazaareeti uwo utooteza.’ 9 Abaari hamwe nanje babona uwo muco ariko ntibumva ijwi ry'uwavuganaga nanje. 10 Ndamubaza nti, ‘Nkore iki Nyagasani?’ Aransubiza ati, ‘Haguruka uje i Damasiko, ni ho uzaabwirwa ibyo ugenewe gukora.’ 11 Kuko uwo muco mwinshi wari wampumishije amaaso, abaari hamwe nanje barandandata bangeza i Damasiko.
12 Umugabo wiitwaga Ananiya, wuubahaga Imaana nk'uko amategeko abisaba kandi agashimwa n'Abayuuda boose baari bahatuuye, 13 aza aho ndi, ampagarara iruhande, maze aravuga ati, ‘Mwene daata Sawuli, ongera ureebe!’ Ako kaanya ndahumuuka maze ndamureeba. 14 Nuuko arambwira ati, ‘Imaana ya ba sogokuruza yagutooranyije kugira ngo umenye ubushaake bwayo, no kubona Intungaane yaayo kandi ngo wiiyumvire ijwi ryayo, 15 kuko uzaayibeera umuhamya mu isi yoose w'ibyo wumviise n'ibyo waboonye. 16 Noone se kandi utegereje iki? Haguruka, wambaze izina rya Nyagasani, ubatizwe, kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’
17 Maze gusubira i Yerusaalemu, ndi mu Nzu y'Imaana nsenga, mera nk'uroota 18 nuuko mbona Yesu, ambwira ati, ‘Tebuuka uve i Yerusaalemu vuba, kuko batazeemera ubuhamya untangaho.’ 19 Nanje ndavuga nti, ‘Nyagasani, bo ubwabo baazi ko najaga mu masinagoogi yoose mpfunga kandi nkubita abakwizeera. 20 Ndetse n'igihe amaraso y'umuhamya waawe Sitefaano amenwa, nari mpahagaze, nshigikira ico gikorwa, ndetse ndinda imyambaro y'abamwishe.’ 21 Nyagasani aransubiza ati, ‘Genda, kuko nzaagutuma kure mu banyamahanga.’ "
22 Kugeza ubu abantu baari baakomeje gutega amatwi Pawulo, nuuko bateera induuru bati, "Uwo ni akurwe ku isi! Umuntu nk'uwo ntaabwo akwiriye kubaho." 23 Mu guteera induuru, baateereraga imyambaro yaabo heejuru, bagatuumuurira umucuucu mu kireere. 24 Umutware w'abasirikare ategeka ko bamujaana mu kigo c'abasirikare nuuko abategeka kumutata bamukubita, kugira ngo bamenye impamvu nyaayo iteera rubanda kumuteerera induuru. 25 Ariko bamaze kumuboheesha imigozi, Pawulo abwira umutware utegeka abasirikare ijana wari uhagaze aho ati, "Mbese byemewe n'amategeko gukubita umuturage w'i Rooma ataraatsindwa n'urubanza?"
26 Umutware utegeka abasirikare ijana yumviise ibyo, aja kubwira mukuru w'abasirikare ati, "Ibyo ugiiye gukora ni ibiki? Uyu mugabo n'Umurooma."
27 Wa mukuru w'abasirikare yeegeera Pawulo aramubaza ati, "Mbwira, mbese uri Umurooma?"
Pawulo aramusubiza ati, "Ndi we."
28 Mukuru w'abasirikare aramusubiza ati, "Byanjanye amashilingi menshi kugira ngo mbone ubwenegihugu bw'i Rooma."
Pawulo aramusubiza ati, "Njeewe, navukanye ubwenegihugu bw'i Rooma."
29 Ako kaanya abaari bashaaka kumutata baramureka, mukuru w'abasirikare na we agira ubwoba kuko yari amaze kumenya ko Pawulo ari Umurooma akaba yaamuboshe.
30 Kuko umutware w'abasirikare yashaakaga kumenya ico Abayuuda baaryozaga Pawulo, bukeeye amukuuraho injegeri, ategeka abatware b'abaheerezabitambo n'abagize urukiiko rwose guhuura. Azana Pawulo amuhagarika imbere yaabo.