1 Sawuli we, akomeza gukangiisha n'imbaraga kwica abiizeera ba Nyagasani. Nuuko asanga Umuheerezabitambo mukuru 2 maze amusaba inzandiko zo kumwanzura ku bakuru b'amasinagoogi b'i Damasiko, kugira ngo niharamuka hari umuntu aboonye ukurikira inzira ya Nyagasani, yaaba umugabo cangwa umugore, amubohe amuuzane i Yerusaalemu.
3 Akigenda ari haafi kugera i Damasiko, mu kamwanya, umuco uvuuye mu ijuru uramugota. 4 Agwa haasi maze yumva ijwi rivuga riti, "Sawuli, Sawuli, kuki untooteza?"
5 Sawuli aramubaza ati, "Uri nde, Nyagasani?" Iryo jwi riramusubiza riti, "Ndi Yesu, uwo utooteza. 6 Ariko haguruka uje mu tawuni nkuru, urabwirwa ico ukwiriye gukora."
7 Abagabo baari bafatanyije na we urugendo bahagarara badakoma, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. 8 Sawuli arahaguruka, ariko n'ubwo yarambuuraga amaaso, nta co yashoboraga kureeba, nuuko baramurandata bamugeza i Damasiko. 9 Yamaze iminsi itatu atareeba, atarya kandi atanywa.
10 I Damasiko haari umwigiisha wiitwaga Ananiya. Umwami Yesu amubonekera mu nzozi aramuhamagara ati, "Ananiya." Na we arasubiza ati, "Karame, Mwami."
11 Umwami Yesu aramubwira ati, "Haguruka uje mu muhare wiitwa ‘Ugororotse’, maze ushaakire mu nzu ya Yuda umuntu wiitwa Sawuli w'i Tarisiya. Ubu ari gusenga, 12 kandi amaze kubonekerwa areeba umuntu wiitwa Ananiya yinjira iwe, akamurambikaho ibiganza kugira ngo yongere kureeba."
13 Ariko Ananiya aramusubiza ati, "Mwami, numvise benshi bavuga iby'uwo muntu, nuuko yagiriye naabi abantu baawe bari i Yerusaalemu. 14 Kandi n'ino yaje afite ububaasha yahaawe n'abatware b'abaheerezabitambo, kugira ngo abohe abo boose basenga mu izina ryawe."
15 Ariko Umwami Yesu abwira Ananiya ati, "Genda, kuko namutooranyije kwamamaza izina ryanje mu banyamahanga n'abaami no mu Biisirayeli. 16 Nje ubwanje nzamwereka uko azaababazwa, ahoorwa izina ryanje."
17 Ananiya aragenda maze yinjira muri ya nzu. Arambuura ibiganza bye kuri Sawuli nuuko aravuga ati, "Muvandimwe Sawuli, Umwami Yesu, wakubonekeye mu nzira uri kuuza ino, arantumye kugira ngo uhumuuke kandi wuuzure Umwuka Weera." 18 Ako kaanya ibintu bisa nk'ibishishwa by'isamaaki bimuva mu maaso, aheera ko arareeba, arahaguruka maze arabatizwa. 19 Amaze kurya, yongera kugira imbaraga.
Sawuli amarana n'abiizeera iminsi myinshi i Damasiko, 20 maze atangiriraho kwamamaza Yesu mu masinagoogi, avuga ati, "Ni Umwana w'Imaana."
21 Abamwumvaga boose baaratangaaraga maze bakabazanya bati, "Uyu si we watootezaga abantu baahimbaazaga izina rya Yesu i Yerusaalemu? Kandi ntiyaaje ino kugira ngo ababohe maze abajaanire abatware b'abaheerezabitambo?"
22 Sawuli arushaho kugira imbaraga mu kuvuga ubutumwa kandi agatsinda impaka yajaga n'Abayuuda baari batuuye i Damasiko yeerekana ubuhamya ko Yesu ari Kristo.
23 Hashize igihe, Abayuuda baja imigambi yo kwica Sawuli, 24 ariko Sawuli aza kumenya ubugambanyi bwabo. Baarindaga amarembo y'itawuni amanywa na n'ijoro kugira ngo bamwice, 25 ariko abayoboke be bamujaana n'ijoro bamunyuza mu gipfumure c'uruzitiro rw'amabuye, bamwururukiriza mu giteebo. Pawulo bamushira mu giteebo bamurenza mu dirisa.
26 Ageze i Yerusaalemu, agerageza kwifatanya n'abiigiishwa, ariko boose baramutinya. Ntaabwo beemeye neeza ko na we yabaaye umwigiishwa. 27 Nuuko Barinaba ajaana Sawuli, amugeza ku ntumwa, maze azisobaanurira uko yabonekewe na Nyagasani mu nzira akavugana na we. Ababwira n'uko Sawuli yiigiishije mu izina rya Kristo i Damasiko ashize amanga. 28 Nuuko Sawuli abaana na bo i Yerusaalemu agendagenda hoose, kandi yiigiisha mu izina ry'Umwami Yesu ashize amanga. 29 Yabwirizaga kandi akaja impaka n'Abayuuda baavugaga urugiriki, ariko bo baja imigambi yo kumwica. 30 Abeemera babimenye, bamujaana i Kayisaariya maze bamwohereza i Tarisiya.
31 Nuuko itoorero muri Yudeeya yoose, muri Galileeya, no muri Samariya rigira amahoro kandi rirakomera. Rigumya kuubaha Nyagasani rifashijwe n'Umwuka Weera, maze riragwira.
32 Ubwo Peetero yagendagendaga mu biizeera boose, aza no kugera ku bantu b'Imaana batuuye i Lida. 33 Ahasanga umugabo wiitwaga Ayineya, akaba yari amaze imyaka umunaane atava aho ari kuko yari afite ubumuga. 34 Peetero aramubwira ati, "Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka uzinge uburiri bwawe!" Ako kaanya arahaguruka. 35 Abatuurage benshi b'i Lida na Sharoni baramubona maze bayoboka Imaana.
36 I Yopa haari umwigiishwakazi wiitwaga Tabita, mu rugiriki ni Dorokaasi. Yahoraga agira neeza kandi afasha abatiishoboye. 37 Muri iyo minsi aza kurwara maze arapfa. Bamaze kuuhagira umurambo we, bawurambika mu gisenge co heejuru. 38 Kuko Lida na Yopa byari byegeeranye, kandi bamaze kumenya ko Peetero ariyo, bamutumaho abagabo babiri baramusaba bati, "Nyaabuna, ngwino iwaacu kandi ntutinde." 39 Peetero arahaguruka, maze ajaana na bo. Ahageze, bamujaana mu gisenge co heejuru. Abapfaakazi boose baari bahagaze iruhande rwa Peetero barira, bamwereka ibiteeteeyi n'indi myenda Tabita yari yarabakoreye akiri kumwe na bo. 40 Peetero aboohereza hanze boose, maze arapfukama arasenga. Niko guhindukira umurambo maze aravuga ati, "Tabita, haguruka." Tabita arambuura amaaso, nuuko aboonye Peetero, areeguuka maze ariicara. 41 Peetero amufata ukuboko aramuhagurutsa. Niiko guhamagara abiizeera, barimo n'abapfaakazi, abeereka Tabita ari muzima. 42 Ibi bimenyekana muri Yopa hoose, nuuko abantu benshi biizeera Nyagasani. 43 Peetero amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simooni, umuhazi w'impu.