Publicidade

Atos 3

Uwavuutse Aremaye Akira

1 Umunsi umwe Peetero na Yohaana barazaamuuka baja mu Nzu y'Imaana mu gihe co gusenga ku saaha cenda z'amanywa. 2 Haari umuntu wavuutse aremaye, baamuheekaga buri munsi bakamushira ku irembo ry'Inzu y'Imaana ryitwa Irembo Ryiza kugira ngo asabirize imfashanyo abari kwinjira mu Nzu y'Imaana. 3 Uwo murema aboonye Peetero na Yohaana bagiiye kwinjira mu Nzu y'Imaana, abasaba imfashanyo. 4 Peetero na Yohaana bamureeba amaaso ku maaso baramubwira bati, "Tureebe." 5 Uwo muntu uremaye abahanga amaaso, ategereje ko baagira ico baamuha. 6 Nuuko Peetero aramubwira ati, "Nta mashilingi mfite, ariko ico mfite reka nkiguhe, ku bw'ubushobozi nahaawe na Yesu Kristo w'i Nazaareeti, haguruka ugende." 7 Nuuko amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa. Ako kaanya ibirenge by'uwo mugabo n'ubugombampuri bwe birakomera. 8 Maze uwo muntu arahaguruka, arasimbuka, aratambuka yinjirana na bo mu Nzu y'Imaana, agenda asimbagurika, ahimbaaza Imaana. 9 Abantu boose baamubona atambuka ahimbaaza Imaana, 10 baramumenya ko ari we wasabirizaga yiicaye ku irembo ry'Inzu y'Imaana ryitwa Irembo Ryiza. Boose birabatangaaza, buuzura umuneezeero ku bw'ibimubaayeho.

Peetero Yigiishiriza ku Ibaraza Ryitwa irya Solomooni

11 Uwo mugabo wari umaze gukira yanga kurekura Peetero na Yohaana, abantu boose biirukankira aho bari, bateeranira ku ibaraza ryitwa irya Solomooni batangaaye caane. 12 Peetero abiboonye atangira kubiigiisha avuga ati, "Beene waacu ba Biisirayeli kuki mutangaazwa n'ibi, cangwa se n'iki gitumye mudutumbiira, nk'aho ibi bibaaye ku bw'imbaraga zaacu, cangwa kuubaha Imaana kwacu byatumye uyu muntu ashobora gutambuuka? 13 Imaana ya Aburahamu, Imaana ya Isaaka, Imaana ya Yaakobo, Imaana ya basogokuruza yahaaye umugaragu waayo Yesu icuubahiro wo mwatanze muka mwihakanira, imbere ya Pilaato kandi we yari yiyemeje kumurekura. 14 Mwihakanye Uweera kandi ari Intungaane maze musaba ko babarekurira umwicanyi. 15 Mwishe Umutangabugingo, ariko Imaana imuzuura mu baapfuuye. Turi abahamya baabyo. 16 Ku bwo kwizeera izina rya Yesu, iryo zina ubwaryo ryatumye uyu muntu wari umurema mureeba kandi muuzi agira imbaraga, kandi ku bwo kwizeera Yesu bitumye akira nk'uko bigaragaye imbere yaanyu mwese.

17 Nuuko reero bavandimwe nzi yuuko mwe n'abayobozi baanyu mwari mutaazi ico mwakoraga. 18 Nyamara Imaana yuujuje ibyavuzwe n'abahanuuzi keera, yuuko Mesiya azaababazwa. 19 Nuuko reero mwihane kandi mugarukire Imaana kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe, 20 bityo reero hazaabaho ibihe by'ububyuke mu mitima yaanyu mubihaawe na Nyagasani. Kandi igihe kimwe azaabooherereza Mesiya ari we Yesu. 21 Uwo akwiriye kuguma mu ijuru kugeza igihe Imaana izaagarura busha ibintu byose, ibyo Yavuze Inyuze mu bahanuuzi baayo beera bo mu bihe bya keera. 22 Kuko Moose yavuze ati, ‘Nyagasani Imaana yaanyu izaabatumamo umuhanuuzi uturutse muri beene waanyu umeze nkanje. Muzamwumvire mu byo azaababwira gukora byose. 23 Kandi umuntu weese utazumvira uwo muhanuuzi azaarimburwa, aciibwe mu muryango w'Imaana.’ 24 Kandi n'abahanuuzi boose uheereye kuri Samweli ukageza kubaamukurikiye, na bo baahanuuye ibiri kubaho muri iyi minsi. 25 Namwe mukomooka ku bahanuuzi kandi muri abaragwa b'ibyo Imaana yaseezeranyije ba seekuruza baanyu, ibwira Aburahamu iti, ‘Mu rubyaro rwawe ni mwo imiryango yoose yo mu isi izaaheerwa umugisha.’ 26 Igihe Imaana yoohereje Umugaragu waayo ni mwe yamwoherejeho bwa mbere kugira ngo abahe umugisha abahindure muve mu byaha byanyu."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-