1 Nyuma y'ibyo, Pawulo ava Atenaayi aja i Korinto. 2 Ahasanga Umuyuuda wiitwaga Akwila, ukomooka i Ponto, wari umaze igihe gito avuye Italiyani n'umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari amaze gutegeka ko Abayuuda boose bava i Rooma. Nuuko Pawulo aja kubasuura, 3 kuko boose baari abubatsi b'amahema, Pawulo abaana na bo bakora hamwe. 4 Buri Isaabato, yajaga mu isinagoogi akaja impaka agerageza kwemeza Abayuuda hamwe n'Abagiriki.
5 Ubwo Silaasi na Timoteeyo bahageze bavuuye i Makedooniya, Pawulo agira umwete wo kuvuga ubutumwa ahamiriza Abayuuda ko Kristo ari Yesu.
6 Igihe baamuhankanyaga no kumusebya, we yabakunkumuriragaho umucucu wo mu myambaro ye akababwira ati, "Amaraso yaanyu azaababarweho! Nje ndi umwere. Uheereye ubu, mfashe inzira ngiye mu banyamahanga." 7 Nuuko Pawulo ava kuri iyo sinagoogi aja kuba n'umugabo wiitwa Titiyo Yusitusi, wuubahaga Imaana, inzu ye yari ituuranye n'isinagoogi y'Abayuuda. 8 Kurisipasi wari umuyobozi w'isinagoogi n'abiiwe boose baba abayoboke biizeera Nyagasani, kandi n'abandi Banyakorinto benshi bumvaga ibyo Pawulo yiigiishaga baariizeeraga bakabatizwa.
9 Ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo mu nzozi, ati, "wiitiinya, ahuubwo uvuge weguceceka, 10 kuko ndi kumwe na we, ntaawe uzaguhangaara ngo akugirire naabi, kuko abantu benshi muri iyi tawuni ni abanje." 11 Pawulo abayo kumara umwaka n'igice ari kubiigiisha ijambo ry'Imaana.
12 Ariko mu gihe Galiyo yari umutware muri Akaya, Abayuuda baarifatanyije bafata Pawulo bamujaana imbere y'ubucaamanza. 13 Baramurega bati, "Uyu mugabo yoosha abantu kuramya Imaana mu buryo bunyuranye n'amategeko."
14 Pawulo agiiye kugira ico avuga, Galiyo abwira Abayuuda ati, "Iyo kija kuba igikorwa kinyuranye n'amategeko gikomeye cangwa ubugome, mba naakwemera nkumva ibyo mumurega, 15 ariko ubwo ari ibibazo byerekeye amagambo n'amazina hamwe n'amategeko yaanyu, nimubyimarire. Sinshaaka guca urubanza rw'ibyo." 16 Nuuko abiirukana mu rukiiko. 17 Haanyuma boose bafata Sositeni, umuyobozi w'isinagoogi bamukubitira imbere y'urukiiko. Galiyo we ntihagira ico abyitaho.
18 Pawulo amaze igihe ari na bo, aseezera ku bavandimwe afata ubwato aja muri Siliya. Purisikila na Akwila baramuherekeza. Ageze Kenkireya abanza kwiyogoshesha, kuko yari yararahiye indahiro. 19 Bageze muri Efeeso, Pawulo asiga bagenzi be aho, abanza kuja mu sinagoogi agirirayo ibiganiiro n'Abayuuda. 20 Baamusabye kuhamara igihe kireekire na bo, arabangira, 21 ahuubwo abaseezeraho ababwira ati, "Nzaagaruka Imaana niibishaaka." Afata ubwato ava Efeeso.
22 Ageze i Kayisaariya, arazaamuka aja i Yerusaalemu kuramutsa ab'Itoorero, haanyuma aja Antiyokiya. 23 Amazeyo igihe kireekire, avayo anyura mu myanya itari imwe n'imwe mu gice c'i Galatiya na Furugiya abwira abiizeera amagambo yo kubakomeza.
24 Umuyuuda ukomooka Alekizanduriya wiitwa Apolo agera Efeeso. Yari umugabo uzi kuvuga kandi azi neeza ibyanditswe byera. 25 Yari yariigiishijwe Inzira ya Nyagasani, afite umwete kandi akiigiisha neeza ibyerekeye Yesu uko biri, n'ubwo we yari azi umubatizo wa Yohaana wonyine. 26 Atangira kuvugira mu masinagoogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujaana iruhande bamusobaanurira neeza Inzira y'Imaana nyaayo. 27 Haanyuma Apolo ashaatse kwambuka ngo aje Akaya, abavandimwe bamubwira amagambo amukomeza nuuko bandikira abiizeera babasaba kumwakiira neeza. Agezeyo, afasha caane abaari baarabaaye abiizeera ku bw'ubuntu bw'Imaana. 28 Kuko yahakanyaga Abayuuda n'imbaraga muruhame, abahamiriza mu byanditswe byera ko Yesu ari we Kristo.