1 Peetero na Yohaana bakivugana n'abantu, abaheerezabitambo, n'umutegeka w'abarinzi b'Inzu y'Imaana, n'Abasadukaayo baaza aho bari. 2 Abo bantu baari buuzuye uburakari bababajwe n'uko Peetero na Yohaana biigiishaga abantu ko Yesu yazuutse bihamya ko abaapfuuye na bo bazaazuuka. 3 Nuuko barabafata babashira mu gihome, ariko kuko bwari bugoroobye baraaramo kugeza mu gitondo. 4 Ariko abantu benshi mu bumviise ijambo ry'Imaana bariizeera. Umubare w'abiizeera uragwira ugera nko ku bantu ibihumbi bitaanu.
5 Bukeeye bwaho, abategeetsi b'Abayuuda, bakuru b'imiryango n'Abiigiishamategeko bateeranira i Yerusaalemu. 6 Haariho Anaasi Umuheerezabitambo mukuru, Kayafa, Yohaana n'Alekizanda, n'abo mu muryango w'Umuheerezabitambo mukuru boose. 7 Bamaze guhagarika Peetero na Yohaana hagati yaabo barababaza bati, "Mwakoresheje mbaraga ki, cangwa iriihe zina ubwo mwakiizaga uyu mugabo?"
8 Maze Peetero yuuzuye Umwuka Weera arabasubiza ati, "Bategetsi b'Abayuuda namwe bakuru b'imiryango, 9 niiba uyu munsi turikubazwa ibyiza twagiriye umurema n'uburyo yakize, 10 reka mwese mubimenye, n'ab'umuryango w'Isirayeli ko uyu mugabo uhagaze imbere yaanyu ari mutaraga, ku bw'imbaraga ziri mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazaareeti uwo mwabambye, Imaana ikamuzuura mu bapfuuye. 11 Uyu Yesu ni we
‘buye ryanzwe namwe abuubatsi
ni ryo ryahindutse iry'urufatiro.’
12 Nta wundi twaboneramo agakiza ukuyeho we, kuko nta rindi zina ryahaawe abantu muusi y'ijuru dukwiriye gukirizwamo."
13 Abagize urukiiko baboonye ukuntu Peetero na Yohaana bavuga bashize amanga, kandi biibuka ko ari abantu batiize, ahuubwo ko ari abatuurage basanzwe, barumirwa. Bageze aho biibuka ko baabaanaga na Yesu. 14 Kandi baboonye uwo muntu wari umurema wakize ahagararanye na bo, babura ico babasubiza babahakanya. 15 Nuuko abagize urukiiko bategeka Peetero na Yohaana kuva mu rukiiko kugira ngo basigare baja inaama bonyine. 16 Batangira kubazanya bati, "Aba bantu tubagenze dute? Baakoze igitangaaza kandi caamenyekanye hoose mu batuuye i Yerusaalemu kandi naatwe nti twabihakana. 17 Ariko kugira ngo bidakomeza kwamamara, tubiiyame, batazongera kuvugana n'umuntu weese baakoresheje iryo zina."
18 Nuuko barabahamagara, babategeka kutazongera kuvuga cangwa kwigiisha mu izina rya Yesu. 19 Ariko Peetero na Yohaana barabasubiza bati, "Namwe ubwanyu ni muhitemo icaaba ciiza imbere y'Imaana, kubumvira cangwa kumvira Imaana. 20 Kuko tutaashobora guceceka ngo twekuvuga ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira." 21 Bamaze kongera kubatiinyatinyiisha barabarekura, basanze ko nta buryo baabahana kuko abantu boose bahimbaarizaga Imaana ibyabaaye. 22 Uwo mugabo wakorewe igitangaaza co gukira yari afite imyaka irenze mirongo ine avuutse.
23 Bamaze kubarekura basanga abiizeera bagenzi baabo, babateekerereza ibyo abatware b'abaheerezabitambo, n'abakuru b'imiryango baababwiye. 24 Abiizeera babyumvise, bavugira hamwe mu ijwi rirenga bahuuje umutima, basenga Imaana bati, "Nyagasani Maana, ni wowe waremye ijuru n'isi, inyanja n'ibiyirimo byose, 25 ni wowe kandi ku bw'Umwuka Weera wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawudi, umugaragu waawe uti,
‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira uburaakari bwinshi,
n'abantu bakagira imigambi itagira umumaro?
26 Abaami bo mu isi bariiteguura
n'abatware barakorana, kugira ngo
barwanye Imaana na Kristo we.’
27 Kuko, Herodi na Pontiyo Pilaato, n'Abanyamahanga, n'imiryango yoose ya Isirayeli bateeraniye mur'iyi tawuni nkuru, kugira ngo barwanye Yesu umugaragu waawe Weera, wo wasiize amavuta, 28 kugira ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n'ubwenge bwawe byategetse mbere byose bitari byaba. 29 Noone ubu Nyagasani, reeba uko badutinyatinyisha, maze uduhereze twe abagaragu bawe, tuvuge ijambo ryawe dushize amanga. 30 Garagaza imbaraga zaawe maze abantu bakire indwara, reka ibitangaaza n'ibimenyeetso bikorwe mu izina rya Yesu umugaragu waawe Weera."
31 Nuuko barangije gusenga, umwanya baari bateeraniyemo uhinda umushitsi, boose buuzura Umwuka Weera, maze abashoboza kuvuga ijambo ry'Imaana bashize amanga.
32 Agatsiko koose k'abiizeera bahuuzaga umutima n'inaama. Nta n'umwe wagiraga ikintu ce bwiite kuko baasangiraga ibyo bafite byose. 33 Intumwa zaagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuuka k'Umwami Yesu, kandi ubuntu bw'Imaana bwakomezaga kuba kuri bo. 34 Nta mukene wababagamo, kuko abaari bafite imirima cangwa amazu boose baarabigurishaga ibiguzi bivuuyemo bakabiizana. 35 Baabishikirizaga intumwa, na zo zikabigabanya abantu, buri muntu weese agahaabwa ico akeneye.
36 Haari umugabo w'Umuleevi wiitwaga Yozefu, umuvukano w'i Kupuro uwo intumwa ziise Barinaba rimenyeesha Ukomeza abandi. 37 Yaguriishije umurima we maze ibiguzi bivuuyemo abiizanira intumwa.