Publicidade

1 João 4

Kugenzuura Imyuka

1 Bakundwa, ntimukiizeere buri mwuka woose, ahuubwo mugenzuure imyuka kugira ngo mumenye neeza niiba iva ku Maana kuko abahanuuzi bibinyoma bamaze kugwira mu isi. 2 Uku ni ko mushobora kumenya Umwuka w'Imaana: umuntu weese uhamya ko Yesu Kristo yigize umuntu, uwo ni wo ufite Umwuka uva ku Maana. 3 Ariko umuntu weese uteemera Yesu aba adafite Umwuka uva ku Maana. Uwo aba afite umwuka wu urwanya Kristo, uwo mwumviise yuuko ugiiye kuuza kandi ubu ukaba umaze kugera mu isi.

4 Baana banje, mukomooka ku Maana kandi mwatsinze abo bahanuuzi b'ibinyoma kuko Umwuka ubarimo aruta uri mu b'isi. 5 Abo bahanuuzi b'ibinyoma ni ab'isi kandi ab'isi barabumvira kuko bavuga iby'isi. 6 Twebwe dukomooka ku Maana. Umuntu weese uzi Imaana aratwumvira ariko uwo weese udakomooka ku Imaana ntaabwo atwumvira. Aha ni ho tumenyera Umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya.

Imaana ni Urukundo

7 Bakundwa, mureke dukundane kuko urukundo ruva ku Maana. Ukunda weese yabyawe n'Imaana kandi azi Imaana. 8 Udakunda weese ntaazi Imaana kuko Imaana ni urukundo. 9 Kandi Imaana yaduhishuuriye urukundo rwayo ubwo yoohereje Umwana waayo w'ikinege mu isi kugira ngo aduheeshe ubugingo. 10 Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c'ibyaha byacu.

11 Bakundwa, ubwo Imaana yadukunze urukundo ruhebuuje, naatwe dukwiriye gukundana. 12 Ntaamuntu wiigeze kubona Imaana, ariko ni dukundana, Imaana iba iri muri twe kandi urukundo rwayo rugatunganyirizwa muri twe.

13 Iki ni co kitumenyeesha yuuko tuba muri yo na yo ikaguma muri twe, kuko yaduhaaye Umwuka waayo. 14 Twarabiboonye kandi turabihamya ko Daata yoohereje Umwana we kuba Umukiza w'abari mu isi. 15 Umuntu weese waatura ko Yesu ari Umwana w'Imaana, Imaana iguma muri we kandi na we akaguma muri yo. 16 Naatwe tumaze kumenya ndetse no kwizeera urukundo Imaana idufitiye.

Imaana ni urukundo kandi abafite urukundo baguma mu Maana na yo ikaguma muri bo. 17 Urukundo rutunganywa muri twe kugira ngo tuzaabone ubutwari ku munsi w'imperuuka, kandi n'ukuri koko tuzaabubona kuko ubugingo bwacu muri iyi si bumeze nk'uko Kristo ameze. 18 Aho urukundo ruri ntaabwoba na busa buhaba, ahuubwo urukundo nyakuri rwirukana ubwoba. Kuko ubwoba buteerwa no guteekereza ko tuzaahanwa, bityo reero ufite ubwoba ntaagira urukundo nyakuri.

19 Igituma dukunda nuuko Imaana yabanje kudukunda. 20 Umuntu weese uvuga ko akunda Imaana ariko akanga umuvandimwe we aba ari umunyabinyoma. Kuko uwanga umuvandimwe yiiboneye n'amaaso ye, ntiyaakunda Imaana ataraabona. 21 Itegeko Imaana yaduhaaye ni iri: abakunda Imaana bakwiriye no gukunda abavandimwe baabo.

Veja também

Publicidade
1 João
Ver todos os capítulos de 1 João
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-