1 Baana banje, ibi mbibandikiye kugira ngo mudakora icaaha. Ariko nyamara nihagira ukora icaaha, dufite umurengezi utuvugira kuri Daata, ari we Yesu Kristo umukiraanutsi. 2 Kandi Kristo ubwe ni we gitambo c'ibyaha byacu kandi si ibyaha byacu byonyine ahuubwo n'iby'abantu boose bari ku isi.
3 Ikitugaragariza neeza yuuko tuuzi Imaana, ni uko twubahiriza amategeko yaayo. 4 Umuntu weese uvuga ko azi Imaana kandi ntiyuubahirize amategeko yaayo, aba ari umubeeshi kandi nta kuri aba afite. 5 Ariko umuntu weese wuubahiriza ijambo ry'Imaana, ni ukuri urukundo rwayo ruba rumaze kuuzura muri we. Ikitugaragariza yuuko turi muri yo ni iki, 6 uvuga ko aguma muri yo, agomba kugenza nk'uko Yesu yagenzaga.
7 Bakundwa, simbandikira itegeko risha, ahuubwo ni itegeko rya keera ryo mwahoranye kuva mbere y'igihe. Iryo tegeko rya keera ni ijambo mwumviise. 8 Nyamara iri tegeko mbandikira ni risha kuko ukuri kwa ryo kuboneka muri Kristo kandi no muri mwe. Kuko umwijima ushize, umuco nyakuri ukaba uri kumurika.
9 Umuntu weese wiibwira ko ari mu muco ariko akanga mwene se cangwa mushiki we, aba akiri mu mwijima. 10 Ukunda mwene se cangwa mushiki we aba ari mu muco kandi muri we ntampamvu yaatuma asiitaara. 11 Ariko uwanga mwene se, aba ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntaamenye inzira yo kunyuramo kuko umwijima umuuzanira ubuhumyi.
12 Baana banje ndabandikiye, kuko ibyaha byanyu byababariwe ku bwa Kristo. 13 Namwe bakuru ndabandikiye, kuko muuzi uwahozeho kuva mbere na mbere. Namwe rubyiruko ndabandikiye, kuko mumaze kuneesha umubi.
14 Ndabandikiye baana banje, kuko muuzi Daata wa twese. Ndabandikiye bakuru, kuko muuzi uwahozeho kuva mbere na mbere. Ndabandikiye rubyiruko, kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry'Imaana rikaba rihamye muri mwe, kandi mukaba mwaraneesheje umubi.
15 Ntimugakunde isi cangwa ibiyirimo. Umuntu ukunda iby'isi, aba adakunda Daata. 16 Kuko ibiri mu isi byose, nk'irari ry'umubiri, irari ry'amaaso n'ubwibone bw'ubukire bidaturuka kuri Daata wa twese ahuubwo bituruka mu isi. 17 Kandi isi n'ibyo abantu bayiifuuzamo birigushira ariko abo bakora ibyo Imaana ishaaka, bazaahoraho ibihe byose.
18 Baana banje, iki n'igihe ca nyuma! Nk'uko mwumviise yuuko urwanya Kristo ari kuuza, ubu abarwanya Kristo bamaze kuuza. Ni byo bitwemeza yuuko iki ari igihe ca nyuma. 19 Abo bantu baatuvuuyemo kuko ntibaari abaacu. Iyo baba abaacu, ntibaari kuva muri twe. Nyamara baakuwe muri twe kugira ngo bitugaragarizwe ko batari abaacu nyakuri.
20 Ariko mwebwe mwasiizwe amavuta n'Uwera kandi mwese muuzi ukuri. 21 Simbandikiye kuko mutaazi ukuri, ahuubwo mbandikiye kuko muhoze mukuuzi kandi mukaba muuzi ko ntaakinyoma gituruka mu kuri.
22 Mbese umunyabinyoma ni nde? Ni uwo uvuga ko Yesu atari Kristo. Uwo ni we urwanya Kristo, uhakana Daata hamwe n'Umwana. 23 Kuko uwo weese uhakana Umwana w'Imaana aba ahakanye n'Imaana, ariko uweemera uwo Mwana aba yemeye na Se.
24 Mureke ibyo mwumviise kuva mbere na mbere bigume muri mwe. Kuko ubutumwa mwumviise kuva mbere na mbere nibuguma mu mitima yaanyu, ni bwo muzaaguma mu Mwana w'Imaana hamwe na Se. 25 Kandi iseezerano yaduseezeranyije, ni ubugingo buhoraho.
26 Ibi ni byo mbandikiye ku byerekeye abo bashaaka kubayobya. 27 Ariko mwebweho Kristo yabahaaye Umwuka we uguma muri mwe. Ni yo mpamvu mutiifuuza undi muntu wo kubiigiisha. Kandi nk'uko Umwuka ubiigiisha byose akaba ari iby'ukuri atari ibinyoma, mubyubahirize kandi mugume muri Kristo.
28 Na noone baana banje, mugume muri Kristo kugira ngo n'amara guhishuurwa, tuzaashire amanga kandi twekuzaakorwa n'isoni imbere ye ubwo azaaza.
29 Niiba muuzi ko Kristo ari intungaane, ni bwo mushobora no kumenya neeza yuuko umuntu weese ukora ibitungaanye yabyawe na we.