Publicidade

Atos 23

1 Pawulo atumbiira abagize urukiiko, maze arababwira ati, "Beene daata, kugeza n'uyu munsi, nta co umutima wanje unshinja imbere y'Imaana mu buzima bwanje bwose." 2 Nuuko Ananiya Umuheerezabitambo mukuru abyumviise, ategeka abaari bahagaze iruhande rwa Pawulo kumukubita urushi ku munwa. 3 Pawulo ni ko kumusubiza ati, "Imaana izaagukubita urushi wa ndyarya we! Mbese wiicaye aho kunshiira urubanza ukurikije amategeko, kandi ukayiica utegeka ko bankubita urushi?"

4 Abaari bahahagaze baramubaza bati, "Uri gutuka Umuheerezabitambo mukuru w'Imaana?"

5 Pawulo arasubiza ati, "Bavandimwe, sinamenye ko ari Umuheerezabitambo mukuru, kuko byanditse ngo, ‘Ntukavuge naabi umutware w'ubwoko bwawe.’ "

6 Pawulo amenye ko mu baari aho haarimo Abasadukaayo kandi abandi ari Abafarisaayo, avugira imbere y'urukiiko aranguruye ati, "Bavandimwe, ndi Umufarisaayo, umwana w'Abafarisaayo. Ndi hano mu rubanza mpoorwa kwiringira yuuko hari izuuka ry'abaapfuuye."

7 Amaze kuvuga ibi, habaho kutumviikana hagati y'Abafarisaayo n'Abasadukaayo maze iteeraniro ryigabamo ibice. 8 Abasadukaayo bavuga ko ari nta zuuka ry'abaapfuuye ribaho, nta n'abaamalayika cangwa umwuka ubaho, ariko Abafarisaayo bo biizeera ko ibyo bitatu bibaho. 9 Hakomeza kubaho kuyomba caane, nuuko bamwe mu biigiishamategeko b'Abafarisaayo barahaguruka barabyemeza bati, "Nta kibi tuboonye kuri uyu muntu. Noone se niiba umwuka cangwa malayika yavuganye na we?"

10 Izo mparana ko zaakomeje gukomera, mukuru w'abasirikare atiinya ko abantu bashobora gutanyaguza Pawulo nuuko ategeka abasirikare kumanuka bakamuvaana muri abo bantu ku gahato bakamujaana mu kigo c'abasirikare.

11 Muri iryo joro, Nyagasani ahagarara iruhande rwa Pawulo aramubwira ati, "Komera ushikame! Uko umaze guhamya ibyanje i Yerusaalemu ni ko ugomba kubikora n'i Rooma."

Abayuuda Baja Umugambi wo Kwica Pawulo

12 Bukeeye, Abayuuda bamwe bahuuza umugambi, barahira ko batazaagira ico barya cangwa ico banywa batabanje kwica Pawulo. 13 Abantu basaaga mirongo ine ni bo baari bagamije kutiica uyu mugambi. 14 Baja ku batware b'abaheerezabitambo n'abakuru b'imiryango barababwira bati, "Twarahiye twiyemeza kutagira ico dukoza mu kanwa tutabanje kwica Pawulo. 15 Noone reero, mwebwe hamwe n'abagize urukiiko mugomba kumenyeesha mukuru w'abasirikare kubazanira Pawulo, nk'aho hari ibindi mushaaka kumucondoozaho. Naatwe turaba twiteguye kumwica mbere yuuko abageraho."

16 Mwishwa wa Pawulo yumviise uwo mugambi wo gutega Pawulo bakamwica, ni ko kuja mu kigo c'abasirikare abwira Pawulo ibyo yumviise. 17 Pawulo na we ahamagara umwe mu batware bategeka abasirikare ijana aramubwira ati, "Uyu musore mujaanire mukuru w'abasirikare, kuko hari ico ashaaka kumumenyeesha." 18 Aramujaana, amugejejeyo abwira mukuru w'abasirikare ati, "Umusibe wiitwa Pawulo yampamagaye ansaba kukuuzanira uyu musore kuko afite ico ashaaka kukumenyeesha."

19 Mukuru w'abasirikare afata uwo musore ukuboko, aramwihereerana, nuuko aramubaza ati, "Ni iki ushaaka kuumenyeesha?"

20 Uwo musore asubiza mukuru w'abasirikare ati, "Abayuuda baamaze kwemeranya ngo bagusabe kuuzana Pawulo mu rukiiko ejo, nk'aho bagiiye kumukoraho ubucondozi nyaabwo ngo bamenye ibye. 21 Ariko ibyo bidatuma bakwemeza, kuko abagabo basaaga mirongo ine bagamije kumutegera mu nzira bakamwica. Baarahiye ko bataziigera kugira ico barya cangwa ico banywa batari biica Pawulo. Ubu bariteeguuye kandi bategereje ko ubemerera."

22 Mukuru w'abasirikare aseezerera uwo musore, amutegeka ati, "Nti hagire uwo ubwira ibyo umenyesheje."

Mukuru w'Abasirikare Atorotsa Pawulo

23 Mukuru w'abasirikare ahamagara abatware babiri bategeka baabasirikare ijana arababwira ati, "Mwiteguure kuva aha saaha itatu z'ijoro muje i Kayisaariya. Mugendane abasirikare magana abibiri, abanyamafarashi mirongo irindwi, hamwe n'ingabo magana abiri ziitwaje amacumu. 24 Kandi muteguure amafarashi yo guheeka Pawulo, mumujaane, maze mumushikirize umutegetsi Felekisi amahoro." 25 Mukuru w'abasirikare yandika urwandiko avuga ati,

26 "Njeewe Kilawudiyasi Lusiya, ndakwandikira Nyakubahwa Felekisi, ndabaramutsa. 27 Uyu mugabo nkoherereje yafashwe n'Abayuuda bashaaka kumwica, ariko menye ko afite ubwenegihugu bw'i Rooma, nzana n'abasirikare banje turamukiza. 28 Nshaatse kumenya ico bamuryoza, mujaana mu rukiiko rwabo. 29 Nsanga bamurega impaka z'ibyerekeye amategeko yaabo, ariko nta kindi kintu na kimwe yakoze caatuma aciirwa urwo gupfa cangwa gusibwa. 30 Nyuma nza kubwirwa ko Abayuuda bafite umugambi wo kumwica, ni ko kumukooherereza. Ntegetse abamurega na bo kukugezaho ibirego byabo. [Nuuko murabeho.]"

31 Bityo reero abasirikare babikora uko baategetswe, bajaana Pawulo muri iryo joro, bamugeza Antipatirida. 32 Umunsi wakurikiyeho basubira mu kigo c'abasirikare nuuko abatwaye amafarashi bo bakomezamo na Pawulo. 33 Bageze i Kayisaariya, baha Umutegetsi Felekisi urwandiko, bamushikiriza na Pawulo. 34 Amaze gusoma urwandiko, Felekisi abaza Pawulo igice akomookamo, amenye ko ava i Silisiya, 35 aravuga ati, "Ndumva ibyawe abakurega ni bamara kugera hano." Ategeka ko arindirwa mu ngoro ya Herodi.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_18-40-07-