1 Pawulo na Barinaba bageze Ikoniyo, baahasanze nk'ibyo bahuuriye na byo Antiyokiya. Binjiye mu isinagoogi y'Abayuuda, bavuga amagambo yatumye Abayuuda n'Abagiriki benshi biizeera. 2 Abayuuda batiizeeye boosha abanyamahanga kandi babateeramo umutima mubi wo kugirira naabi abavandimwe. 3 Nuuko Pawulo na Barinaba bahamara igihe kireekire, biigiisha bashize amanga ku bwa Nyagasani wahamyaga ijambo ry'ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyeetso n'ibitangaaza. 4 Ariko abantu bo muri iyo tawuni nkuru biicamo ibice, bamwe baja ku ruhande rw'Abayuuda, abandi ku rw'intumwa.
5 Ubwo abanyamahanga, Abayuuda n'abatware baabo baajaga inaama yo kugirira naabi intumwa no kuziteera amabuye, 6 zirabimenya maze zihungira i Lisitura n'i Derube, amatawuni ya Lukawoniyo, no mu gihugu kihakiikije. 7 Aho na ho bakomeza kuhaamamariza Inkuru Nziiza.
8 I Lisitura haari umugabo utaarashoboraga kugenda kuko yari yaravuutse aremaye ibirenge. 9 Yiicaye aho atega amatwi Pawulo avuga. Pawulo amwitegereje, abona ko afite kwizeera guhaagije kugira ngo akire, 10 maze avuga mu ijwi riranguruye ati, "Haguruka maze uhagarare wemye." Uwo mugabo arahaguruka, atangira kugenda. 11 Iyo mbaga y'abantu iboonye ibyo Pawulo akoze, iteera heejuru mu rurimi rw'Urunyalukayoniyoni iti, "Uyu munsi imaana zifite ishusho y'abantu zaatumanukiye!" 12 Barinaba bamwita Zewusi, naho Pawulo bamwita Herume, kuko ari we wajaga abandi imbere mu kuvuga. 13 Umuheerezabitambo wa Zewusi, wari ufite ingoro yaayo hirya ya tawuni nkuru gato, azana ibimasa bitaatswe ku irembo, kuko we n'abantu benshi baashaakaga gutuura izo ntumwa igitambo.
14 Ariko intumwa Pawulo na Barinaba babyumvise, bashishimura imyambaro yaabo nk'ikimenyeetso co guhakanya ico gikorwa maze biirukira muri ba bantu benshi, bateera heejuru bati, 15 "Nshuti zaacu, kuki mukora ibi? Turi abantu nka mwe, kandi tubaazaniye Ubutumwa Bwiza, ngo mureke ibyo bitabafitiye akamaro nuuko muhindukire Imaana nzima yaremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose. 16 Mu bihe byashize Imaana yeemereraga amahanga yoose gukora uko yiishaakiye, 17 ariko ntiyareka gutanga ibimenyeetso bihamya kugira neeza kwayo, nko kubaha imvura yo mu ijuru no kubaha umusaaruuro mu gihe gikwiriye, ikabaha ibyokurya bihaagije no kuuzuza imitima yaanyu umuneezeero." 18 Nuubwo izo ntumwa zaavuze aya magambo, ibyo ntibyabujije abantu benshi kubatuura ibitambo.
19 Ariko haaza Abayuuda bavuuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo maze biigarurira ba bantu benshi caane. Bateera Pawulo amabuye, maze bamukururira inyuma y'itawuni nkuru, biibwira ko yapfuuye. 20 Ariko abiigiishwa bamukiikije, arahaguruka asubira mu tawuni nkuru. Bukeeye avayo ajaana na Barinaba i Derube.
21 Pawulo na Barinaba bamaze kubwiriza Ubutumwa Bwiza muri iyo tawuni nkuru ya Derube no kuhabona abiigiishwa benshi, basubira i Lisitura no muri Ikoniyo na Antiyokiya. 22 Bakomeza imitima y'abiigiishwa kandi babateera umwete wo gukomeza kwizeera bababwira bati, "Ni ngombwa ko tunyura mu gutootezwa, mbere yuuko twinjira mu bwami bw'Imaana." 23 Bamaze kubatooranyamo abakuru mu buri toorero, basenga biyiriza ubusa, maze babaragiza Umwami Yesu uwo baari biizeeye.
24 Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya. 25 Bamaze kuvuga ijambo ry'Imaana i Periga, baramanuka baja muri Ataliya. 26 Bavayo bafata ubwato bagaruka Antiyokiya, aho abiizeera baari baarabaragije ubuntu bw'Imaana ku bw'umurimo baari barangije.
27 Bagezeyo, bakoranya itoorero maze babateekerereza ibyo Imaana yabashoboje gukora byose, n'uko yuugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizeera. 28 Nuuko bamarayo iminsi myinshi n'abizeera.