1 Maze umuhereezabitambo mukuru abaza Sitefaano ati, "Ibyo bakuvugaho ni ukuri?"
2 Sitefaano aramusubiza ati, "Beene daata kandi babyeyi, ni munyumve, Imaana Nyir'icuubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya, ataraatuura i Haraani, 3 Iramubwira iti, ‘Va mu gihugu caawe, usige abavandimwe baawe uje mu gihugu nzaakwereka.’ 4 Nuuko Aburahamu ava mu gihugu c'Abakalidayo aja gutuura i Haraani. Nyuma se amaze gupfa, Imaana imuvaanayo imuuzana mur'iki gihugu mutuuyemo ubu. 5 Imaana ntaabwo yiigeze imuhaho umugabane, haabe n'akangana ubusa, ahuubwo yamuseezeranyije kumuha iki gihugu ngo abe nyiraco n'abamukomookaho, nuubwo yari adafite umwana. 6 Imaana ivuga muri aya magambo ngo abazaamukomookaho bazaaba abasuhuuke mu gihugu c'abandi, bazaabahindura abareetwa babagirire naabi kumara imyaka magana ane. 7 Imaana iravuga iti, ‘Ariko nzaahana igihugu bazaakoreramo ubureetwa, haanyuma bazaakivamo maze bansengere aha hantu.’ 8 Maze imuha iseezerano ryo gukebwa. Nuuko Aburahamu abyara Isaaka amukeba ku munsi wa munaane, Isaaka abyara Yaakobo, na Yaakobo abyara basogokuruza bakuru cumi na babiri.
9 Ba sogokuruza bagirira Yozefu ishari nuuko bamugurisha mu Igiputi, ariko Imaana ibaana na we, 10 Imaana imukiza amakuba yoose, Imuha gukundwa hamwe n'ubwenge imbere ya Faraawo umwami wa Igiputi, maze Faraawo amugira umutegetsi wa Igiputi n'uw'urugo rwe rwose. 11 Haanyuma inzara iteera mu Igiputi n'i Kanaani hoose, haba umubabaro mwinshi, nuuko ba sogokuruza babura ibyokurya. 12 Ariko Yaakobo yumviise ko hari ibyokurya mu Igiputi, yooherezayo baasogokuruza inshuro ya mbere. 13 Bagiiyeyo ubwa kabiri, Yozefu yiyanzurira beene se kandi n'umuryango wa Yozefu umenywa na Faraawo. 14 Nuuko Yozefu atumaho se Yaakobo n'umuryango we woose, boose hamwe baari abantu mirongo irindwi na bataanu. 15 Yaakobo aragenda aja mu Igiputi, maze we na ba sogokuruza bapfiirayo. 16 Imibiri yaabo bayigarura i Shekemu ihambwa mu mva Aburahamu yari yaraguze ku giciiro c'ifeeza na beene Hamori w'i Shekemu.
17 Igihe ceegereje kugira ngo iseezerano Imaana yakoreye Aburahamu risohore, umuryango waacu uriyongeera maze ugwira muri Igiputi 18 kugeza aho undi mwami wari utaazi Yozefu yimye ingoma. 19 Uwo mwami agira uburiganya bwo kurimbura agirira naabi ubwoko bwacu ahata ba sogokuruza guta abaana baabo b'impinja kugira ngo bapfe. 20 Muri ico gihe Moose aravuuka, yari mwiza caane imbere y'Imaana. Arererwa mu rugo rwa se ameezi atatu, 21 amaze gutaabwa, umukoobwa wa Faraawo aramuraruuza maze amurera nk'umwana we bwiite. 22 Moose yigiishwa mu buhanga bwose bw'Abiigiputi, aba umuntu ukomeye mu byo avuga no mu byo akora.
23 Moose amaze imyaka mirongo ine y'ubukuru ahitamo kuja gusuura abavandimwe be ari bo Biisirayeli. 24 Aboonye umwe muri bo agirirwa naabi n'Umwigiputi, aramurengera, aramuhoorera, yiica uwo mwigiputi. 25 Moose yiibwiraga ko beene waabo bamenyeraho ko ari we Imaana yatumye kubakiza, ariko bo ntibaabisobaanukirwa. 26 Umunsi ukurikiraho asanga Abiisirayeli babiri bari kurwana, agerageza kubakiraanura ababwira ati, ‘Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe, kuki mugirirana naabi?’ 27 Ariko uwarenganyaga mugenzi we asunika Moose iruhande aramubwiira ati, ‘Ni nde wakugize umutegetsi cangwa umucaamanza waacu ? 28 Mbese ushaaka kunyica nk'uko ejo wishe wa Mwigiputi?’ 29 Moose yumviise ayo magambo, arahunga aja gutuura mu gihugu c'Abamidiyaani nk'umusuhuuke. Ahabyarira abahungu babiri.
30 Imyaka mirongo ine ishize, malayika amubonekera mu gihuru caaka umuriro mu butaayu bwo ku musozi wa Sinaayi. 31 Moose aboonye uwo muriro biramutangaaza, araheegeera ngo yiitegereze nuuko yumva ijwi rya Nyagasani rivuga riti, 32 ‘Ndi Imaana ya ba sogokuruza, Imaana ya Aburahamu, ya Isaaka, na Yaakobo.’ Moose ahinda umushitsi ntiyatinyuuka kuhareeba. 33 Nuuko Uhoraho aramubwira ati, ‘Kuuramo ingato kuko aho uhagaze ari aheera. 34 Naboonye gutootezwa kw'abantu banje bari mu Igiputi, kandi numvise gutaka kwabo, namanuwe no kubatabaara. Nuuko reero ngwino ngutume mu Igiputi.’
35 Uwo ni we Moose wa wundi banze kumvira bati, ‘Ni nde wakugize umutegetsi cangwa umucaamanza waacu ?’ Kandi ni we Imaana yatumye kuba umutegetsi n'umutabaazi inyuze muri malayika wamubonekeye mu gihuru. 36 Moose ni we wabakuuye mu Igiputi amaze gukora ibitangaaza n'ibimenyeetso muri ico gihugu, ku Nyanja Itukura, kandi no mu butaayu kumara imyaka mirongo ine. 37 Uwo ni we Moose wabwiye Abiisirayeli ati, ‘Imaana izaabahagurukiriza umuhanuuzi ukomooka muri beene waanyu umeze nkanje.’ 38 Moose uwo ni we wari uri mu iteeraniro mu butaayu hamwe na malayika wavuganiye na we ku musozi wa Sinaayi, hamwe na ba sogokuruza, kandi akaakiira amagambo y'ubugingo yo kuduha.
39 Ariko ba sogokuruza banze kumwumvira, ahuubwo baramuhigika ndetse biifuuza kwisubirira mu Igiputi, 40 babwira Arooni bati, ‘Turemere imaana zo kutuyobora, kuko Moose wa dukuuye mu Igiputi ntituuzi icaamubaayeho.’ 41 Nuuko ico gihe barema igishushanyo c'ikimasa, bagitambira igitambo, maze biishiimira imirimo y'intoki zaabo. 42 Nuuko Imaana irabazibukiira irabareka ngo basenge inyenyeeri zo mu kireere nk'uko byanditswe mu gitabo c'abahanuuzi ngo,
‘Yeewe muryango w'Isirayeli,
mbese mwigeze ku ntuura ibitambo n'amatungo abaazwe
imyaka mirongo ine mwamaze mu butaayu?
43 Oya! Mwagendanye ihema ry'ikigirwamaana Moleki,
n'inyenyeeri y'ikigirwamaana Refani,
ibishushaanyo mwaremeye gusenga.
Nooneho nanje nzaabiimurira hiirya ya Babuloni.’
44 Ba sogokuruza baari bafite ihema rigaragaza ko Imaana iri na bo mu butaayu, nk'uko yategetse ubwo yavuganye na Moose. Imutegeka kurishinga akurikije uburyo Imaana yari yamweretse. 45 Haanyuma ba sogokuruza baheerereekanya iryo hema kugeza igihe ca Yosuwa aba ari we ubayobora baaza gufata iki gihugu Imaana imaze kuciirukanamo abanyamahanga. Iryo hema riguma aho kugeza mu gihe ca Dawudi, 46 wari utonnye imbere y'Imaana maze agasaba kuubaka Inzu y'Imaana ya Yaakobo. 47 Ariko Solomooni ni we wuubatse Inzu y'Imaana. 48 Nyamara Isumbabyose ntiiba mu mazu yuubatswe n'amaboko y'abantu nk'uko umuhanuuzi yavuze ati,
49 ‘Ijuru n'intebe yanje y'ubwami,
kandi isi ni akabaaho nkandagizaho ibirenge byanje.
Muzanyubakira nzu ki, ni ko Uhoraho avuga,
cangwa se aho nzaaruhuukira, hazaaba hameze hate?
50 Intoki zanje si zo zaaremye ibyo byose?’
51 Yemwe bantu b'ibyigenge kandi biinangiye mu mitima bakagira n'amatwi atumva, iteeka muhakanya Umwuka Weera, uko ba sookuruza baakoraga. 52 Ni nde mu bahanuuzi ba sookuruza baanyu bataarenganyije? Biishe abaavuze ibyo kuuza kw'iyo Ntungane bitaraaba, noone namwe mubaaye abo kumugambaanira no ku mwica. 53 Kandi mwahaawe amategeko y'Imaana n'abaamalayika ariko ntimwayumvira."
54 Abaari aho bumviise ibyo Sitefaano avuze, buuzura uburakari, bamuhekenyera ameenyo. 55 Naho Sitefaano yuuzuye Umwuka Weera, atuumbiira mu ijuru abona ubwiza bw'Imaana na Yesu ahagaze i buryo bwayo. 56 Aravuga ati, "Dore, mboonye ijuru rikinguutse, n'Umwana w'Umuntu ahagaze iburyo bw'Imaana!"
57 Ariko bapfuka amatwi yaabo maze barasakuza caane, biirukira aho ari bamugwira icaarimwe. 58 Nuuko baramukurubana bamuvaana mu tawuni batangira kumuteera amabuye. Abaamushinjaga basigira imyiteero yaabo umusore wiitwaga Sawuli. 59 Bakimuteera amabuye, Sitefaano arasenga ati, "Mwami Yesu, akiira umwuka wanje." 60 Nuuko arapfukama avuga n'ijwi rirenga ati, "Nyagasani, ntuubabareho iki caaha." Akimara kuvuga atyo arapfa.