Publicidade

Marcos 7

Ibihumaanya Abantu

1 Bamwe mu Bafarisaayo n'Abiigiishamategeko baari bavuuye i Yerusaalemu bateeranira aho Yesu ari. 2 Babona bamwe mu biigiishwa be bariisha intoki zihumaanye, kimenyeesha ngo badakarabye intoki.

3 Abayuuda boose na caane Abafarisaayo ntibaaryaga batabanje gukaraba intoki mu maazi ngo zibe zihumaanuwe, nk'uko baaseekuruza baabigenzaga. 4 Ubwo baabaga bavuuye mu maguriro, ntibakozaga ikintu ku munwa badakarabye. Hari n'indi migenzo baakuuye kuri baaseekuruza nko; kooza ibikopu, ibibindi n'amabbinika y'ibyuma.

5 Abafarisaayo n'Abiigiishamategeko babaza Yesu bati, "Ni iki gituma abiigiishwa baawe badakurikiza imigenzo karande y'abaatubanjirije, ahuubwo bakariisha intoki zihumaanye?"

6 Yesu arabasubiza ati, "Yesaaya yabahanuuyeho neeza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo,

‘Uyu muryango unyubahiisha akanwa

ariko imitima yaabo iri kure yanje.

7 Bansengera ubusa

kuko inyigiisho biigiisha ari amategeko y'abantu.’

8 Mwaretse itegeko ry'Imaana mukurikiza imigenzo y'abantu."

9 Arababwira ati, "Mushaakashaakiisha uburyo bwo kwirengagiza itegeko ry'Imaana kugira ngo mukomeze imigenzo yaanyu. 10 Kuko Moose yavuze ati, ‘Wuubahe ababyeyi baawe’ kandi, ‘Uzaatuka se cangwa nyina akwiriye gupfa.’ 11 Na ho mwebwe mukavuga muti, umuntu naabwira se cangwa nyina ati, ‘Ubufasha naakaguhaaye, nabugize Ituuro ry'Imaana.’ 12 Bibaaye bityo yemerewe kutagira ico afashiisha se cangwa nyina, 13 nuuko reero ijambo ry'Imaana mukariha agaciiro gake kugira ngo mukurikize imigenzo yaanyu yababaayemo akarande. Kandi mukora n'ibindi byinshi bisa bityo."

14 Yongera guhamagara abantu benshi arababwira ati, "Muntege amatwi mwese, musobaanukirwe. 15 Nta kintu kija mu nda y'umuntu kivuuye hanze caamuhumaanya, ukuuyeho icaamuhumaanya, n'ikiva mu mutima we." 16 Ufite amatwi yumva ni yumve. 17 Amaze kuva muri abo bantu, yinjira mu nzu, nuuko abiigiishwa be bamusaba ko yabasobaanurira ico uwo mugani umenyeesha. 18 Yesu arababaza ati, "Koko namwe nta co muuzi? Ntimureeba ko nta kija mu nda kivuuye inyuma caabaasha guhumaanya umuntu, 19 kuko kitaja mu mutima we ahuubwo kija munda, kikongera kigasohoka kikaja mu coorooni?" Bityo reero yemeza ko nta byokurya bihumaanya.

20 Nuuko arababwira ati, "Ikiva mu muntu ni co kimuhumaanya, 21 Kuko mu mitima y'abantu haturukamo ibiteekerezo bibi, uburaaya, ubujuura, ubwicanyi, 22 ubusambanyi, umururu, ubugome, ububeeshi, gukora ibibi, ishari, amafuti, ubwiraasi n'ubupfu. 23 Ibi bibi byose bituruka mu mutima, kandi ni byo bihumaanya umuntu."

Umugore Wagize Kwizeera

24 Yesu ava muri uwo mwanya aja mu gace k'i Tiiro. Yinjira mu nzu, ntiyashaaka ko hagira umenya ko arimo. Ariko banararenga barabimenya. 25 Umugore wari ufite umwana muto w'umukoobwa wateerwaga n'imyuka mibi, amenye ko Yesu ahari, araaza, yiikubita imbere ye. 26 Uwo mugore yari umunyamahanga w'Umusirofoyinike. Amwinginga kwirukana dayimooni mu mukoobwa we. 27 Yesu aramusubiza ati, "Ashwi daa! Reka abaana babanze bagaburirwe, kuko bidakwiriye gufata ibyokurya by'abaana ukabijugunyira imbwa." 28 Uwo mugore asubiza Yesu ati, "Nyagasani, n'ibibwana birya ubuvungunyukira abaana bataaye munsi y'imeeza" 29 Nuuko aramubwira ati, "Ku bw'iryo jambo, igendere, dayimooni ivuuye mu mukoobwa waawe." 30 Uwo mugore asubira i we, asanga umwana aryamye ku buriri dayimooni yamuvuuyemo.

Yesu Akiza Umuragi

31 Yesu ava mu gace k'i Tiiro, yambuka i Sidoni agera ku ngezi y'i Galileeya mu gace gafite ama tawuni cumi. 32 Abantu bamuuzanira umuntu wapfuuye amatwi kandi avuga imitepfu, baramwinginga ngo amurambureho ikiganza. 33 Yesu amujaana ahiitaaruuye amuvaana mu bantu, ashira intoki ze mu matwi y'uwo muntu, aciira amacandwe, amufata ku rurimi. 34 Yesu areeba heejuru, asuhuuza umutima, abwira uwo muntu ati, Efafata, bisobaanurwa ngo Zibuuka. 35 Ako kaanya amatwi ye atangira kumva, n'ururimi rwe rurabohooka atangira kuvuga neeza. 36 Yesu abategeka ko batagira uwo babibwira, ariko uko yarushaga kubabuza, ni ko baarushagaho kubyamamaza. 37 Baratangaara caane baravuga bati, "Byose abikoze neeza, atuma abapfaamatwi bumva kandi akavugiisha n'abaragi!"

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-