1 Bari haafi kugera i Yerusaalemu, bari i Betifage n'i Beetaniya, haafi y'umusozi wa Elayoni, yoohereza babiri mu biigiishwa be 2 arababwira ati, "Mugende mu caaro kiri imbere yaanyu, mukimara kwinjira mo, murahasanga icaana c'indogobe kiziritse kandi kitiigeze giheekaho umuntu, mukiziture mukiizane. 3 Nihagira ubabaza ati, ‘Kuki mukora ibyo?’ Mumubwire muti, ‘Umwami Yesu aragishaaka kandi arakigarura vuba.’ " 4 Baragenda basanga icaana c'indogobe kiziritswe haafi y'irembo, hanze ku nzira. Bakikizitura, 5 abaari bahagaze aho barababaza bati, "Muri gukora iki, kuzitura icaana c'indogobe?"
6 Abiigiishwa bababwira ibyo Yesu yari yaavuze maze abo bantu beemera ko bakijaana. 7 Bakiizanira Yesu bakirambuuraho imyenda yaabo nuuko aciicaraho. 8 Abantu benshi basasa imyenda yaabo mu nzira, abandi basasa amashami y'ibiti baaciiye mu mirima.Basasa haasi imyenda yaabo kugira ngo Yesu anyureho 9 Abaamugendaga imbere n'abaari bamukurikiye bagenda barangurura amajwi yaabo bati,
"Hozaana!
Hahiirwa uje mu izina rya Nyagasani!
10 Hahiirwa n'ubwami bwa sogokuruza Dawudi buuje!
Mu ijuru ni basingize Imaana bati, Hozaana!"
11 Nuuko Yesu ageze i Yerusaalemu, yinjira mu Nzu y'Imaana, amaze kwitegereza buri kimwe coose, kandi aboonye ko bumaze kwira, aja i Beetaniya na ba cumi na babiri.
12 Bukeeye bwaho, bavuuye i Beetaniya, Yesu yari ashonje. 13 Akiri kure areeba igiti gishishe ciitwa umutiini, araceegeera kureeba ko haagira ico yaabonamo. Akigezeho, asanga ari amababi yoonyine, kuko kitaari igihe caaco co kwera imbuto. 14 Yesu avuma ico giti avuga ati, "Nta muntu uziigera kukuryaho imbuto ukundi!" Abiigiishwa be bumva abivuga.
15 Bageze i Yerusaalemu, Yesu aja mu Nzu y'Imaana atangira kwirukana abaaguriishirizagamo no kuguriramo ibintu. Yuubika imeeza z'abaavunjaga amashilingi n'intebe z'abaaguriishaga inuma, 16 kandi ntiyeemerera umuntu weese kugira ico anyuza muri uwo mwanya w'Inzu y'Imaana. 17 Yiigiishaga abantu avuga ati, "Nti byanditswe ngo,
‘Inzu yanje iziitwa Inzu y'Imaana y'amahanga yoose?’
Ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw'abajuura!"
18 Abatware b'abaheerezabitambo n'Abiigiishamategeko babyumviise, batangira gushaaka uburyo bwo kwica Yesu. Baaramutiinye kuko abantu benshi baatangaazwaga n'inyigiisho ze.
19 Bugoroobye, Yesu n'abiigiishwa be bava mur'iyo tawuni.
20 Mu gitondo kare ubwo baanyuragaho, babona ca giti c'umutiini cumye kugeza mu mizi. 21 Peetero yiibuka ibyabaayeho, maze abwira Yesu ati, "Mwigiisha, dore ca giti c'umutiini wavumye cumye!"
22 Yesu arababwira ati, "Mugire kwizeera Imaana. 23 Ndabahamiriza yuuko uzaabwira uyu musozi ati, ‘Shiguka utaabwe mu nyanja,’ adashidiikanya mu mutima we, ahuubwo akizeera, ibyo avuze bizaaba. 24 Ni co gituma mbabwira nti, nimusenga musaba ikintu, mwizeere ko mukiboonye, kandi kizaaba icaanyu. 25 N'igihe muhagaze gusenga, muje mubabarira abo mwaba mufite ico mupfa, kugira ngo namwe So wo mu ijuru abababarire ibyaha byanyu." 26 Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru nawe ntaazaabababarira ibyaha byanyu.
27 Bongera kuja i Yerusaalemu. Ubwo Yesu yagendagendaga mu Inzu y'Imaana, abatware b'abaheerezabitambo, Abiigiishamategeko, na bakuru b'imiryango baaza aho ari 28 baramubaza bati, "Uvaana he ububaasha bwo gukora ibyo? Ninde waguhaaye ubwo bubaasha ukoreesha?"
29 Yesu arabasubiza ati, "Ndababaza ikibazo kimwe, nimunsubiza, nanje ndababwira iyo mvaana ubwo bubaasha. 30 Umubatizo wa Yohaana ukomooka mu ijuru, cangwa ukomooka ku bantu? Nimunsubize."
31 Batangira kuja inaama bati, "Nituvuga tuti, ‘Wavuuye mu ijuru,’ aravuga ati, ‘Kuki mutamwemeye?’ 32 Ariko se tuvuge ngo, ‘Yawukuuye mu bantu’?" Batiinya rubanda, kuko boose baajaanaga Yohaana nk'umuhanuuzi w'ukuri. 33 Nuuko basubiza Yesu bati, "Ntaabwo tubiizi." Yesu arababwira ati, "Nanje sindibubabwire aho nkuura ububaasha bwo gukora ibi."