Publicidade

Marcos 12

Umugani w'Abahinzi b'Abagome

1 Yesu atangira kubiigiishiriza mu migani ati, "Umugabo yahinze umurima w'imizaabibu, arawuzitira, acukuramo urwina, kandi yuubakamo umunaara w'abarinzi. Nuuko nyir'umurima awatira abahinzi aja mu kindi gihugu. 2 Igihe co gusaaruura kigeze, yoohereza umugaragu we ku bahinzi ngo yaakiire umugabane we w'imbuto z'imizaabibu. 3 Agezeyo, baramufata, baramukubita, asubirayo amaara masa. 4 Nyir'umurima yongera kohereza undi mugaragu, nawe baramukubita, bamurema uruguma mu mutwe kandi baramuhemura. 5 Yongera kohereza undi mugaragu, maze uyu we baramwica. Uku ni ko byagendeye n'abandi benshi, bamwe baarakubiswe abandi bariicwa. 6 Uwo yari asigaranye wo kohereza yari umwe gusa, umwana we yakundaga. Bigeze aho na we aramwohereza yiibwira mu mutima ati, ‘Umwana wanje baramwubaha.’ 7 Ariko abo bahinzi bo baravugana bati, ‘Dore uwarazwe ibintu araaje, nimuuze tumwice maze tuzaazungure ibye.’ 8 Baramufata, baramwica maze bamujugunya hanze y'uruzitiro rw'uwo murima.

9 Noone nyir'umurima azaakora iki? Azaaza yiice abo bahinzi nuuko umurima awuheereze abandi. 10 Mbese ntimwasomye ibyanditswe ngo,

‘Ibuye abuubatsi banze

ni ryo ryahindutse urufatiro rw'inzu.

11 Ibyo ni Nyagasani wabikoze, noone bitubeereye igitangaaza’!"

12 Bamaze kumenya ko umugani yaciiye ubashinja, bashaaka kumufata ariko Batiinya rubanda. Bageze aho baramureka maze baragenda.

Ikibazo Ceerekeye Imisoro

13 Abayobozi b'Abayuuda boohereza Abafarisaayo na bamwe mu Baherodiya kuri Yesu kugira ngo bamutegere mu byo avuga. 14 Baraaza baramubaza bati, "Mwigiisha, tuuzi ko uri inyangamugayo kandi ko utarobaanura abantu ku butoni, kandi ukiigiisha ubuyoboka Maana ushingiye ku kuri. Amategeko yeemera ko dutanga umusoro w'umwami cangwa ntaabyemera? 15 Mbese tuwutange cangwa tuwureke?" Ariko kuko yari azi uburyarya bwabo, arababaza ati, "Kuki mungerageza? Ni munzanire igiceri ndeebe." 16 Bakimuuzaniye arababaza ati, "Iri shusho n'izina n'ibyande?" Baramusubiza bati, "N'iby'umwami."

17 Yesu arababwira ati, "Iby'umwami mubihe umwami, kandi n'iby'Imaana mubihe Imaana". Nuuko baramutangaarira caane.

Yesu Asubiza Ibyerekeye Izuuka ry'Abaapfuuye

18 Bamwe mu Basadukaayo, bavuga ko kuzuuka kutabaho baraaza babaza Yesu bati, 19 "Mwigiisha, Moose yanditse atya ati, ‘Umugabo naapfa agasiga umugore batabyaranye, mwene nyina agomba gucura uwo mugore kugira ngo aciikuure mwene nyina.’ 20 Haabaayeho ibyenenyina birindwi, umukuru asohoza umugore ariko apfa bataraabyarana. 21 Umukurikira acuura uwo mugore, nawe apfa bataraabyarana. N'uwagatatu biba bityo. 22 Nta numwe muri abo barindwi wasize umwana. Amaheerezo uwo mugore nawe arapfa. 23 Mbese igihe c'izuuka uwo mugore azaaba uwande? Ko boose barindwi baamurongoye?"

24 Yesu arababwira ati, "Mwarayobye! Muuzi impamvu? Ni uko mutaazi ibyanditswe hamwe n'imbaraga z'Imaana. 25 Mu izuuka, ntaawe usohoza cangwa ngo ashingirwe. Ahuubwo bamera nk'abaamalayika bo mu ijuru. 26 Ku byerekeye kuzuuka kw'abaapfuuye, nti mwasomye mu gitabo ca Moose igihe yari ku gihuru caaka umuriro, ko Imaana yamubwiye iti, ‘Ndi Imaana ya Aburahamu, Imaana ya Isaaka, n'Imaana ya Yaakobo.’ 27 Ntaabwo ari Imaana yabapfu, ahuubwo ni Imaana y'abazima, Mwarayobye caane!"

Itegeko Riruta Andi Gukomera.

28 Umwe mu biigiishamategeko arabeegeera yumva baja impaka. Aboonye ko Yesu yashubije b'Abasadukaayo neeza, aramubaza ati, "Itegeko riruta ayandi ni irihe?"

29 Yesu aramusubiza ati, "Irya mbere ni, ‘Umva, Isirayeli! Uhoraho Imaana yaacu ni yo Maana yoonyine. 30 Ukunde Uhoraho Imaana yaawe n'umutima waawe woose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zaawe zoose.’ 31 Irya kabiri ni iri, ‘Ukunde mugenzi waawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo gukomera." 32 Umwigiishamategeko abwira Yesu ati, "Urashitsa Mwigiisha, uvuze ukuri uti, ‘Imaana ni imwe, kandi nta yindi Maana keretse yo yoonyine’. 33 Kandi ‘gukunda Imaana n'umutima waawe woose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zaawe zoose,’ no ‘gukunda mugenzi waawe nk'uko wikunda.’ Ibi biruta ibitambo byose byokejwe n'ibitookejwe." 34 Yesu aboonye ko ashubije neeza aramubwira ati, "Ntaabwo uri kure y'Ubwami bw'Imaana." Nyuma yaho ntaawundi wahangaaye kongera kumubaza.

Ikibazo Ceerekeye Kristo

35 Ubwo Yesu yiigiishirizaga mu Nzu y'Imaana aravuga ati, "Ni iki gituma Abiigiishamategeko bavuga bati Kristo ni umwana wa Dawudi? 36 Dawudi ubwe, ayobowe n'Umwuka Weera yaravuze ati,

‘Uhoraho yabwiye Umwami wanje ati,

Icara iburyo bwanje,

kugeza aho nzaashirira abanzi baawe munsi y'ibirenge byawe.’

37 Dawudi ubwe yiitaga Yesu Umwami, noone ashobora ate kuba Umwana we?" Abantu benshi bumvirizaga Yesu n'umuneezeero.

Yesu Agaragaza Ibyaha by'Abiigiishamategeko

38 Ubwo yiigiishaga, arababwira ati, "Mwirinde Abiigiishamategeko bakunda kugenda bambaye amakanzu no kuramutswa mu cuubahiro mu maguriro, 39 no guhaabwa ibyicaro byiza mu masinagoogi n'imyanya y'ibyubahiro mu birori. 40 Baryarya amago y'abapfaakazi, bakiiha kuvuga amasengeesho y'urudaca. Abo bazaaciirwa urubanza rukomeye kurusha abandi."

Ituuro ry'Umupfaakazi

41 Yesu yiicara ahateeganye n'ibiikiro ry'amatuuro, nuuko yiitegereza uko abantu bari gutuura. Abakire benshi baashiragamo amashilingi menshi. 42 Umupfaakazi w'umukene na we ashiramo uduceri tubiri tw'umuringa. 43 Ahamagara abiigiishwa be arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko uyu mupfaakazi w'umukene arushije abandi boose gutuura. 44 Abandi batuuye ibisaaze ku butunzi bwabo, ariko we mu bukene bwe, atuuye ibyo yari afite byose, ibyari bimubeeshejeho."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-