Publicidade

Marcos 16

Kuzuuka kwa Yesu

1 Isaabato irangiye, Mariya Magadaleena, Mariya nyina wa Yaakobo na Salome, bagura amavuta ahuumura neeza, ngo baje gusiiga umubiri wa Yesu. 2 Mu gitondo kare kare ku cumweru, baja ku mva bagerayo izuuba rirashe. 3 Baravuganaga bati, "Ni inde uribuduhirikire rya buye riri ku muryango w'imva?" 4 Biitegereje, babona rya buye ryari rinini caane ryahirikiwe iruhande. 5 Binjiye mu mva, babona umusore wiicaye iburyo, yambaye ikanzu yeera, maze bagira ubwoba.

6 Arababwira ati, "Mwigira ubwoba, murashaaka Yesu w'i Nazaareeti, wabambwe ku musaraba? Yaazuutse, ntaabwo ari hano. Ntimureeba aho baari bamushize! 7 Nimugende mubwire abiigiishwa be, na Peetero ko ari bubatange i Galileeya. Muzaamubona nk'uko yabibabwiye."

8 Bava mu mva bahunga, kuko ubwoba bwari bwabataashe, kandi ntihaagira uwo babibwira ku bwo gutiinya.

Umusoozo Mugufi w'Ubutumwa Bwiza bwa MARIKO

[Kandi ibyo baategetswe babibwira abaari begeereye Peetero muri make. Nyuma yaaho, Yesu ubwe yaboohereje kwamamaza ibyera by'agakiza gahoraho iteeka uheereye iburasirazuuba ukageza iburengerazuuba.]

Yesu Abonekera Mariya Magadaleena

[9 Ku cumweru mu gitondo, Yesu amaze kuzuuka, abanza kubonekera Mariya Magadaleena, wo yari yariirukanyemo abadayimooni barindwi. 10 Aja kubimenyeesha abaabaanaga na Yesu, bakiri mumaganya n'amarira. 11 Bamaze kumva ko ari muzima kandi ko yamuboonye, ntibaabyemera.

Yesu Abonekera Abiigiishwa Babiri

12 Haanyuma y'ibyo, abonekera abiigiishwa babiri afite irindi shusho, ubwo baagendaga baja mu caaro. 13 Maze basubirayo babibwira abandi, ariko ntibaabeemera.

Yesu Yiiyereka Abiigiishwa Cumi n'Umwe

14 Haanyuma yiiyereka ba cumi n'umwe ubwo baari ku meeza bafungura, maze abagayira kuteemera kwabo no kwinangira umutima, kuko baari banze kwemera abari baamuboonye amaze kuzuuka. 15 Arababwira ati, "Nimuje mu bihugu byose, mwamamaze Ubutumwa Bwiza ku bantu boose. 16 Uzeemera akabatizwa azaakira, naho utazeemera azaaciirwaho iteeka. 17 Kandi ibi bimenyeetso ni byo bizaaranga abiizeera; kwirukana abadayimooni mu izina ryanje, bazaavuga indimi nsha, 18 bazaafata inzoka mu ntoki zaabo, kandi nibagira ico banywa ciica, ntaaco bazaaba, bazaarambuura ibiganza ku barwayi, maze bakire."

Yesu Ajanwa mu Ijuru

19 Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajanwa mu ijuru, nuuko yiicara iburyo bw'Imaana. 20 Abiigiishwa baja hoose baamamaza Ubutumwa Bwiza, naho Nyagasani aguma kubafasha no gutanga ibimenyeetso bigaragaza ibikorwa byabo.]

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-