Publicidade

Marcos 13

Yesu Avuga ku Gusenywa kw'Inzu y'Imaana

1 Yesu agisohoka mu Nzu y'Imaana, umwe mu biigiishwa be aramubwira ati, "Mwigiisha, ireebere naawe! Mbeega inzu nini yuubakiishijwe amabuye manini meeza! Mbeega imyubakire y'igitangaaza!"

2 Yesu aramusubiza ati, "Nti ureeba iki cuubakwa gitangaaje? Nta buye na rimwe rizaasigara rigeretswe ku rindi, byose bizaasenywa."

Amakuba no Kubabazwa mu Minsi ya Nyuma

3 Yesu yiicaye ku musozi wa Elayoni, ahateebanye n'Inzu y'Imaana, Peetero, Yaakobo, Yohaana na Andereya baramwihereerana, baramubaza bati, 4 "Tubwire, ibi byose bizaaba ryari kandi ni kimenyeetso ki kizaagaragaza ko bisohoye?" 5 Yesu atangira kubabwira ati, "Muramenye, ntihazaagire ubayobya. 6 Kuko benshi bazaaza mu izina ryanje bavuga bati, ‘Ni nje Kristo!’ Kandi bazaashuka benshi. 7 Ntimugahagarike imitima yaanyu ni mwumva intambara n'impuuha z'intambara. Ibi bigomba kuzaabaho, ariko imperuuka izaaba itaraagera. 8 Igihugu kizarwana n'ikindi gihugu, ubwami buteere ubundi bwami, hirya no hiino hazaahinda imishitsi hateere n'inzara, ibyo bizaaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umubyeyi umwana ataraavuuka.

9 Ariko mwebweho, mube maaso kuko bazaabajaana mu nkiiko no mu masinagoogi babakubitiremo, muzaahagarikwa imbere y'abaami n'abandi bategetsi babampoora, ngo mumbeere abahamya. 10 Icakora, Ubutumwa Bwiza bukwiriye kubanza bwabwirizwa mu mahanga yoose. 11 Ni babafata bakabajaana mu bucaamanza, ntimuzaahagarike imitima yaanyu ngo mwibaze uko muziireguura. Ahuubwo ico gihe ni kigera, muzaahabwa ico mukwiriye kuvuga, kuko atari mwe muzaaba muvuga ahuubwo n'Umwuka Weera. 12 Umuvandimwe azaagambaanira mwene nyina amwiciishe, umubyeyi azaagambaanira umwana we, abaana baziihindukana ababyeyi baabo babiiciishe. 13 Muzangwa na boose ku bw'izina ryanje, ariko uziihangaana kugeza ku mperuuka azaakizwa."

Ikizira Kirimbura

14 "Nimuzaabona ‘ikizira kirimbura’ gihagaze aho kitagomba kuba, (usoma ibi asobaanukirwe neeza), abazaaba bari i Yudeeya bazaahungire ku misozi, 15 uzaaba ari heejuru y'inzu aramenye yekuzaamanuka ngo yinjire mu nzu kugira ngo agire ico avaanamo. 16 Uzaaba ari mu murima, yekuzaasubira mu rugo gushaaka umwiteero. 17 Abagore batwite n'abo bazaaba bari konsa bazaaguusha ishano ico gihe! 18 Nuuko musenge caane kugira ngo ibyo bitazaabaho mu gihe c'imbeho. 19 Kuko muri iyo minsi hazaabaho amakuba akabije ataariigeze abaho uheereye mu intangiriro ubwo Imaana yaremaga ukageza noone, kandi ntaazongera kubaho ukundi. 20 Iyo Uhoraho atagabanya iyo minsi, nta wari kuzaarokoka. Ariko ku bw'abo yiitooranyirije, iyo minsi yarayigabanyije.

21 Ico gihe, nihazaagira ubabwira ati, ‘Dore, Kristo nguuyu’ cangwa ati, ‘Nguuriiya’, ntimuzaabyemere. 22 Hazaaza abiyita Kristo n'abahanuuzi b'ibinyoma beerekana ibimenyeetso, bakora n'ibitangaaza kugira ngo bayobye abantu, kandi byashoboka bakayobya na ba bandi Imaana yiitooranyirije. 23 Murabe maaso reero! Ibi byose mbaaye mbibabwiye igihe kitaraagera.

Kugaruka kw'Umwana w'Umuntu

24 Ariko muri iyo minsi, haanyuma y'iyo mibabaro,

izuuba riziijima kandi

n'ukwezi nti kuzaava ngo kumurike,

25 n'inyenyeeri zizaahanantuka ziva mu kireere,

kandi imbaraga zo mu ijuru nazo, zizanyeganyezwa.

26 Ubwo nibwo bazaabona Umwana w'Umuntu aturutse mu bicu, afite imbaraga nyinshi n'ikuzo. 27 Nuuko azoohereza abaamalayika be mu nshonda enye z'isi gukungaanya abo yiitooranyirije uheereye ku mpera y'isi ukageza ku mpera y'ijuru."

Ico Twiga ku Giti Ciitwa Umutiini

28 "Reka igiti ciitwa umutiini kibabeere urugero. Iyo mubona amashami yaaco yoroheereye akameraho amababi, mumenya yuuko igihe kiba kirenda guhinduka. 29 Noone reero, nimuzaabona ibyo nababwiye bibaaye, muzaamenye ko Umwana w'Umuntu ari haafi kuuza, ndetse ko azaaba ageze ku irembo. 30 Ni ukuri ndabahamiriza yuuko ab'iki gihe batazaashira, ibi bitaraasohora. 31 Ijuru n'isi bizaashiraho, ariko amagambo yanje ntaabwo azaashira.

Mube Maaso

32 Icakora, kubyerekeye umunsi cangwa igihe bizaabeeraho, nta we ubiizi, haaba abaamalayika bo mu ijuru cangwa Umwana w'Imaana, biizwi na Daata weenyine. 33 Nuuko reero mwirinde, mube maaso kandi musenge, kuko mutaazi igihe co ibyo bizaasohorera. 34 Byagereranywa n'uko umuntu yaaja ku rugendo, agasigira abagaragu urugo rwe, buri umwe akamusigira ico gukora. Agategeka umurinzi wo ku irembo guhora ari maaso. 35 Ni mube maaso reero kuko ntaawe uzi igihe shoobuja, ariwe nyir'urugo azaazira. Niiba ari kumugorooba, mu gicuku cangwa mu rukeereera. 36 Muramenye atazaabatungura akabasanga musinziiriye. 37 Kandi ibyo mbabwira, ndabibwira boose, mube maaso."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-