Publicidade

Marcos 8

Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bine

1 Muri iyo minsi ubwo abantu benshi baari badafite ico kurya, ahamagara abiigiishwa be arababwira ati, 2 "Aba bantu banteeye imbabazi kuko tumaranye iminsi itatu kandi bakaba badafite ico kurya. 3 Nimbaseezerera ngo basubire iwaabo hatagize ico barya, baragwira isari mu nzira kuko bamwe muri bo baturuka kure."

4 Abiigiishwa be baramusubiza bati, "Mbese muri ubu butaayu, umuntu yakuura he ibyokurya byahaaza aba bantu boose?"

5 Yesu arababaza ati, "Mbese mufite imigaati ingana iki?"

Na bo baramusubiza bati, "Dufite imigaati indwi."

6 Ategeka abantu kwicara haasi. Nuuko afata iyo migaati indwi, ayishiimira Imaana, arayimaanyagura, nuuko ayiha abiigiishwa be ngo bayigaburire abantu. 7 Baari bafite n'udusamaaki duke, na two Yesu adushiimira Imaana, ategeka abiigiishwa be kutugabura. 8 Boose bararya barahaaga, bakungaanya ubuvungunyukira busigaye, buuzuza intonga indwi. 9 Boose hamwe baari nk'abantu ibihumbi bine, arabaseezera. 10 Uwo mwanya aheerako aja mu bwato n'abiigiishwa be, baja mu disiturikiti ya Dalumanuta.

Abafarisaayo Basaba Igitangaaza

11 Abafarisaayo baraaza batangira kumugiisha impaka, bamushaakaho ikimenyeetso kivuuye mu ijuru, bamugerageza. 12 Asuhuza umutima, aravuga ati, "Ni iki giteera ab'iki gihe gushaaka ikimenyeetso? Ndabahamiriza yuuko nta kimenyeetso bazaahaabwa."

13 Abasiga aho, aja mu bwato asubira haakurya y'inyanja.

Umusemburo w'Abafarisaayo n'uwa Herodi

14 Abiigiishwa ba Yesu bari biibagiwe kwihemba imigaati, baari bafite umugaati umwe gusa mu bwato. 15 Nuuko Yesu arabiihanangiriza ati, "Muje mwirinda umusemburo w'Abafarisaayo n'uwa Herodi." 16 Batangira kubazanya bati, "Ahaari ni uko tudafite imigaati?"

17 Amaze kumenya ibyo biibwira, Yesu arababaza ati, "Ni iki kibateera kwitonganya ibyerekeye kutagira imigaati? Mbese na n'ubu ntaabwo mwari mwajijuuka ngo musobaanukirwe? Mbese imitima yaanyu iraciinangiye? 18 Ko mufite amaaso, ntaabwo mubona? Ko mufite amatwi, ntaabwo mwumva? Ntaabwo mwakwibuka? 19 Ubwo namaanyaguye imigaati itaanu nkagaburira abantu ibihumbi bitaanu, haasaagutse intonga zingahe?"

Bati, "zaari cumi n'ebyiri."

20 Yongera kubabaza ati, "Kandi ubwo namaanyaguraga imigaati indwi nkagaburira abantu ibihumbi bine, ico gihe haasaagutse intonga zingahe?"

Baramusubiza bati, "Ni indwi."

21 Ni ko kongera kubabaza ati, "No kugeza ubu ntaabwo mwari mwasobaanukirwa?"

Yesu Ahumuura Impumyi i Beetsayida

22 Bageze i Beetsayida, hagira abaazanira Yesu umuntu uhumye baramwinginga bashaaka ko yaamufataho. 23 Yesu amufata ukuboko amuvaana muri ico caaro. Amaze gusiiga amacandwe ku maaso ye no kumurambikaho ibiganza, aramubaza ati, "Mbese hari ico ureeba?"

24 Nuuko uwo muntu areeba heejuru, aravuga ati, "Yeego, ndikureeba abantu, ariko basa n'ibiti bigenda."

25 Yesu yongera kurambika ibiganza ku maaso ye, nooneho amaaso ararambuuka, ahumuukira kimwe areeba ibintu byose neeza. 26 Amwohereza iwaabo, aramubwira ati, "Ntiwiirirwe usubira mu caaro."

Peetero Yaatura ko Yesu ari Kristo

27 Yesu n'abiigiishwa be barakomeza baja mu caaro ciitwa Kayisaariya yo muri Filipo. Bakigenda, abaza abiigiishwa be ati, "Mbese abantu biibwira ko ndi nde?" 28 Baramusubiza bati, "Bamwe bavuga ko uri Yohaana Umubatiza, abandi bati uri Eliya, kandi hari n'abagira ngo uri umwe mu bahanuuzi." 29 Akomeza kubabaza ati, "Mwebwe, muvuga ko ndi nde?" Peetero aramusubiza ati, "Uri Kristo." 30 Arabiihanangiriza ngo hatagira uwo babibwira.

Yesu Avuga ku by'Urupfu no kuzuuka kwe

31 Yesu aheerako atangira kwigiisha abiigiishwa be ati, "Ni ngombwa ko Umwana w'Umuntu ababazwa caane, akangwa n'abakuru b'imiryango, abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'Abiigiishamategeko maze bakamwica, ariko nyuma y'iminsi itatu akazuuka." 32 Ibi yabivugaga rwatu. Peetero aramwihereerana atangira kumucaaha. 33 Ariko Yesu arahinduka areeba abiigiishwa be, akabukana Peetero ati, "Mva iruhande Sataani, kuko ibyo wiibwira bitavuuye ku Maana ahuubwo ari iby'abantu!"

34 Nuuko Yesu ahamagara rubanda n'abiigiishwa be, arababwira ati, "Niiba hari ushaaka kunkurikira, yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire. 35 Abashaaka gukiza ubugingo bwabo bazaabubura, kandi ababura ubugingo bwabo ku bwanje no ku bw'Ubutumwa bwiza, bazaabukiza. 36 Mbese byamarira iki umuntu kwigarurira ibintu byose byo ku isi, ariko agataakaza ubugingo bwe? 37 Mbese ubugingo bw'umuntu yabuguraana iki? 38 Umuntu weese ugira isoni ku bwanje no kwemera ijambo ryanje muri iki gihe co gutinyuuka Imaana n'uburiganya, Umwana w'Umuntu na we azaamugirira isoni igihe azaagaruka n'icuubahiro ca se ari n'abaamalayika beera."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-