1 Hashize iminsi mike, Yesu asubira i Kaperenawumu, abantu boose bamenya ko ari mu rugo. 2 Benshi bateeranira hamwe, ntihaagira akaanya na gato gasigara ko kwinjiriramo. Nuuko Yesu ababwiriza ubutumwa. 3 Bidatinze, haaza abantu bane baheetse umuntu umugaye. 4 Kubw'ubwinshi bw'abantu bari buuzuye aho, baabuze aho kumunyuza, maze bapfumura heejuru y'inzu aharinganiye n'aho Yesu yari ari, buururutsa ingobyi baari baheetsemo uwo wari umugaye.Babuze aho kunyura, bapfumura heejuru y'inzu banyuzamo umurwayi. 5 Yesu aboonye uko kwizeera kwabo, abwira uwo wari umugaye ati, "Mwana wanje, ibyaha byawe urabibabariwe."
6 Bamwe mu biigiishamategeko baari biicaye aho batangira kwibaza mu mitima yaabo bati, 7 "Ni iki giteeye uyu kuvuga atyo? Asebya Imaana! Ni nde waabaasha kubabarira ibyaha atari Imaana yoonyine?"
8 Muri ako kaanya Yesu amenya ibyo baateekerezaga nuuko arababwira ati, "Ni iki kibateera guteekereza mutyo? 9 Mbese ikibooroheye ni iki? Ni uko nabwira uyu muntu umugaye nti, ‘ubabariwe ibyaha,’ cangwa kumubwira ngo, ‘Haguruka, wikorere ingobyi yaawe, ugende’? 10 Ndabahamiriza yuuko, Umwana w'Umuntu afite ububaasha hano ku isi bwo kubabarira ibyaha." Abwira wa mugabo umugaye ati, 11 "Ndagutegetse, haguruka, wiikorere ingobyi yaawe, ugende!"
12 Ako kaanya, uwo mugabo arahaguruka, yiikorera ingobyi yari aheetswemo agenda vuba vuba boose babireeba. Abantu baratangaara caane, basingiza Imaana bati, "Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk'ibi!"
13 Yesu yongera kuja iruhande rw'inyanja, abantu benshi baramwitooroora, maze arabiigiisha. 14 Nuuko akigenda, abona Leevi mwene Alufaayo yiicaye aho yasoreesherezaga, aramubwira ati, "Nkurikira." Leevi aheerako, arahaguruka aramukurikira.
15 Ubwo Yesu yari kwa Leevi barya ifunguro rya nimugoroba, abasoreesha benshi n'abanyabyaha na bo baari biicaranye na Yesu n'abiigiishwa be kuko haari benshi baamukurikiye. 16 Bamwe mu biigiishamategeko b'Abafarisaayo baboonye Yesu ari gusangira n'abanyabyaha hamwe n'abasoreesha, babaza abiigiishwa be bati, "Ni iki gituma asangira n'abantu bameze batyo?"
17 Yesu abyumviise arabasubiza ati, "Abazima si bo bakeneye umuvuuzi, ahuubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara intungaane ahuubwo naaziye abanyabyaha."
18 Igihe kimwe abiigiishwa ba Yohaana hamwe n'Abafarisaayo baari biyirije ubusa. Abantu baaza kubaza Yesu bati, "Ni mpamvu ki abiigiishwa ba Yohaana n'Ababafarisayo baja biiyiriza ubusa, ariko wowe abawe ntibabikore?"
19 Yesu arabasubiza ati, "Mbese muteekereza ko abashitsi baaraaritswe mu bukwe baabwirirwa bakiri n'umukwe? Ntibishoboka! Bakiri n'umukwe ntibaakwiyiriza ubusa. 20 Ariko igihe kizaagera ubwo umukwe azaabavanwamo nuuko baheereko biiyirize ubusa. 21 Dore ntaawe uteera ikiremu gisha ku mwambaro ushaaje, uwabikora atyo, ikiremu gisha caawukurura ukarushaho gushishimuka. 22 Kandi ntawaasuka divaayi nsha mu mifuka y'impu ishaaje kuko uwaabikora atyo, iyo divaayi yaaturitsa imifuka y'impu kandi na yo ikameneka byombi akabipfiirwa. Ahuubwo, divaayi nsha bayisuka mu mifuka y'impu misha."
23 Igihe kimwe Yesu yari ari kunyura mu mirima y'ingano hari ku Isaabato. Bakigenda, abiigiishwa be batangira guca amahundo. 24 Abafarisaayo babwira Yesu bati, "Ni kuki abiigiishwa baawe bakora ibiteemerewe ku munsi w'i Isaabato?"
25 Yesu nawe arabasubiza ati, "Mbese ntimuraasoma uko Dawudi yabigenje ubwo yashaakaga icokurya kandi n'abo yari kumwe n'abo bashonje? 26 Yinjiye mu nzu y'Imaana ubwo Abiyatari yari Umuheerezabitambo mukuru, arya imigaati yari igenewe ituuro ry'Imaana, kandi ntaawemererwaga kuyirya keretse abaheerezabitambo. Ariko Dawudi we yarayiriiye, ahaho abaari kumwe na we."
27 Yesu arababwira ati, "Isaabato yakorewe umuntu, ntaabwo ari umuntu wakorewe Isaabato. 28 Nuuko reero Umwana w'Umuntu n'umugenga w'Isaabato."