Publicidade

Marcos 3

Yesu Akiza Umugabo Unyuunyuutse Ukuboko

1 Nuuko Yesu yinjira mu sinagoogi, ahaari umugabo ufite ukuboko kunyuunyuukaye. 2 Baaramureebuuje kugira ngo bareebe niiba aramukiza ku Isaabato, maze babone uko bamurega. 3 Yesu abwira wa mugabo ufite ukuboko kunyuunyuukaye ati, "Ngwino hano." 4 Nuuko abaza abantu ati, "Amategeko atwemerera gukora iki ku Isaabato? Gukora neeza cangwa kwangiriza, gukiza cangwa kwica?"

Ariko ntibaagira ico bavuga. 5 Yesu abareebana uburaakari, ababazwa nuuko imitima yaabo yiinangiye ni ko kubwira wa muntu ati, "Rambuura ukuboko kwawe." Arakurambuura kurakira. 6 Abafarisaayo barasohoka batangira kuja imigambi hamwe n'aba Herodi ngo babone uburyo bwo kwica Yesu.

Abantu Benshi ku Nkengeero y'Inyanja.

7 Yesu n'abiigiishwa be baja ku nyanja y'i Galileeya abantu benshi baramukurikira. Baari baturutse i Galileeya n'i Yudeeya, 8 bumviise ibyo ari gukora, bamuuzaho mu bwinshi bavuuye i Yudeeya, i Yerusaalemu, Idumeya, no hiirya ya Yorodaani no mu gace k'i Tiiro n'i Sidoni. 9 Abantu baari benshi caane ku buryo Yesu yabwiye abiigiishwa be kumuteguurira ubwato, agira ngo abantu batamubyiga. 10 Yari akijije n'abantu benshi, naho abo baari bakirwaye baguma babyigana kugira ngo bamukoreho. 11 Buri uko imyuka mibi yamubonaga, yatumaga abo baari bateewe na yo, bikubita imbere ye, bagateera heejuru bavuga bati, "Uri Umwana w'Imaana!"

12 Yesu yategekaga imyuka mibi kutagira uwo ibwira uwo ari we.

Yesu Atooranya Intumwa Cumi n'Ebyiri

13 Haanyuma Yesu azaamuuka umusozi ahamagara abo ashaaka, baramusanga. 14 Atooranyamo cumi na babiri, abo yiise intumwa kugira ngo babaane na we nuuko abatume kuvuga ubutumwa, 15 kandi abaha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni.

16 Aba ni bo ntumwa cumi n'ebyiri; Simooni uwo yiise Peetero, 17 Yaakobo mwene Zebedaayo na Yohaana mwene se wa Yaakobo uwahaawe izina Bowanerige, risobanurwa ngo Abaana b'inkuba, 18 Andereya, Filipo, Baritimaayo, Matayo, Tomasi, Yaakobo mwene Alufaayo, Tadewo, Simooni umurwanashaka, 19 na Yuda Isikariyoti, uwagambaaniye Yesu.

Yesu na Bbelizebuulu

20 Nuuko Yesu aja mu rugo rwo yataahagamo. Abantu benshi bongera guteerana, Yesu n'Intumwa ze babura umwanya wo kugira ico bafungura. 21 Beene waabo babyumviise, biihuutira kuhamuvaana, kuko abantu baavugaga bati, "Yaasaze!"

22 Bamwe mu biigiishamategeko bavuuye i Yerusaalemu baravuga bati, "Yahanzweho na Bbelizebuulu! Ni umutware w'abadayimooni umuha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni."

23 Nuuko Yesu arabakoranya avugana na bo mu migani ati, "Sataani yaashobora ate kwirukana Sataani? 24 Iyo igihugu ciigabyemo ibice gihora gishaamiranye, ico gihugu kirasenyuka. 25 N'umuryango wigabanyijemo ibice, nawo uba waaseenyutse. 26 Niiba reero ubwami bwa Sataani bwigabamo ibice, ntibwaramba, buraseenyuka bugashiraho.

27 Nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y'umunyambaraga ngo asahure ibye keretse abanje kumuboha, haanyuma akabona uko asahura ibyo mu nzu ye.

28 Ndababwira ukuri yuuko abantu baababarirwa ibyaha byabo byose, ndetse n'ibitutsi baaba baaratutse Imaana. 29 Ariko umuntu weese utuka Umwuka Weera, ntaabwo azaababarirwa bibaho, kuko aba akoze icaaha c'iteeka ryose." 30 Yesu yavuze ibi abiteewe nuuko abantu bamwe baavugaga bati, "Yahanzweho n'umwuka mubi."

Nyina wa Yesu n'Abavandimwe Be

31 Nyina wa Yesu n'abavandimwe be baraaza, bageze hanze, bamutumaho ngo aze babonane. 32 Abantu benshi baari bamukiikije nuuko baramubwira bati, "Nyoko na beene nyoko na bashiki baawe barihanze baragushaaka."

33 Yesu arabasubiza ati, "Maama ni nde na beene maama ni bande?" 34 Areeba abaari biicaye bamwitoorooye, aravuga ati, "Dore Maama na beene maama! 35 Umuntu weese ukora ibyo Imaana ishaaka, ni we mwene maama, ni we mushiki wanje, kandi ni we maama."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-