Publicidade

Marcos 10

Ibyo Kwirukana Abagore

1 Yesu ava muri uwo mwanya aja i Yudeeya, no haakurya ya Yorodaani. Haaza abantu benshi atangira kubiigiisha nk'uko yabigenzaga.

2 Abafarisaayo bamwe bamuuzaho bagerageza kumutega baramubaza bati, "Tubwire, itegeko ryemerera umugabo kwirukana umugore we?"

3 Arabasubiza ati, "Moose yabategetse iki?"

4 Baravuga bati, "Moose yeemereye umugabo kwandikira umugore urwandiko rumwirukana nuuko akamwirukana."

5 Yesu arababwira ati, "Moose yabemereye iryo tegeko kuko mwari mufite imitima yiinangiye. 6 Ariko mbere na mbere, ubwo Imaana yaremaga umuntu, ‘yabaremye umugabo n'umugore.’ 7 ‘Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akabaana n'umugore we, 8 bombi bakaba umubiri umwe.’ Baba batakiri babiri ahuubwo bakaba umubiri umwe. 9 Nuuko reero abo Imaana yateeranyije, ntihakagire ubatandukanya."

10 Basubiye mu nzu, abiigiishwa bongera kubaza Yesu ku byo yavuze. 11 Arababwira ati, "Umugabo weese wiirukana umugore we agasohoza undi, aba asambanye kandi ahemukiye umugore wa mbere. 12 Kandi n'umugore utandukana n'umugabo we agashingirwa ku wundi mugabo aba asambanye".

Yesu Aheereza Abaana Bato Umugisha

13 Bamuuzanira abaana bato ngo abarambikeho ibiganza, ariko abiigiishwa be barabacaaha. 14 Yesu abiboonye biramuraakaza abwira abiigiishwa be ati, "Mureke abaana bato baaze aho ndi, ntimubabuze, kuko Ubwami bw'Imaana ari ubwabo. 15 Ndabahamiriza yuuko utaakiira ubwami bw'Imaana nk'Umwana muto atazaabwinjiramo na hato." 16 Nuuko akiikira abo baana, abarambikaho ibiganza, abaha umugisha.

Umugabo w'Umukire

17 Yesu agitangira urugendo, haaza umugabo yiirukanka, aramupfukamira, aramubaza ati, "Mwigiisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpaabwe ubugingo buhoraho?"

18 Yesu aramubaza ati, "Kuki unyita mwiza? Nta mwiza uriho uretse Imaana yoonyine. 19 Uzi amategeko, ‘ntuukiice, ntuugasambane, ntuukiibe, ntuukabeeshere abandi, ntuukarenganye, wubahe so na nyoko.’ " 20 Uwo mugabo asubiza Yesu ati, "Mwigiisha, ibyo byose narabikurikije kuva mu buto bwanje." 21 Yesu aramureeba, aramukunda, aramubwira ati, "Ubuzeho ikintu kimwe gusa, genda uguriishe ubutunzi bwawe bwose, nuuko amashilingi avuuyemo uyahe abakene, uzaagira ubutunzi mu ijuru, maze uheereko unkurikire." 22 Uwo mugabo yumviise ibyo, aratangaara agenda ababaye, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.

23 Yesu areeba abiigiishwa be arababwira ati, "Mbeega ukuntu bikomereye abatunzi kwinjira mu bwami bw'Imaana!"

24 Abiigiishwa be batangaazwa n'ayo magambo. Ariko Yesu arongera arababwira ati, "Baana banje, mbeega ukuntu bikomeye kwinjira mu bwami bw'Imaana! 25 Icooroshe ni uko ingamiya yaanyura mu gapfumure gato nk'ak'urusindani kuruta uko umukire ya kwinjira mu bwami bw'Imaana." 26 Barushaho gutangaara babazanya bati, "Noone ni nde ushobora gukizwa?" 27 Yesu arabareeba aravuga ati, "Ku muntu n'ibidashoboka, ariko siko biri ku Maana, ku Maana byose birashoboka."

28 Peetero atangira kuvuga ati, "Reeba! Twebwe twasize byose turagukurikira."

29 Yesu aravuga ati, "Ndababwira ukuri yuuko ntawasize urugo rwe, abavandimwe, nyina, ise, abaana, cangwa imirima kubwa nje n'ubutumwa bwiza, 30 utazaahaabwa ibirutaho inshuro ijana mur'iki gihe ca noone, ari amazu, abavandimwe, abaana n'imirima. Icakora bizaaza hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaaza azaahaabwa ubugingo buhoraho. 31 Ariko benshi baari aba mbere bazaaba abaanyuma, kandi abaanyuma bazaaba aba mbere".

Yesu Avuga ku Gupfa no Kuzuuka kwe Inshuro ya Gatatu

32 Ubwo baari mu nzira bagana i Yerusaalemu, Yesu yari imbere yaabo. Abiigiishwa baratangaara, kandi abaari babakurikiye baratiinya. Ajaana abiigiishwa cumi na babiri iruhande atangira kubabwira ibigiiye kumubaho 33 ati, "Dore tugiiye i Yerusaalemu, Umwana w'Umuntu agashikirizwa abaheerezabitambo bakuru n'Abiigiishamategeko, bamuciire urubanza rwo gupfa, nuuko bamushikirize abanyamahanga. 34 Bazaamushinyagurira, bamuciireho, bamukubite inkoni, bamwice, maze haanyuma y'iminsi itatu azuuke."

Yaakobo na Yohaana Biisabira Ubutoni

35 Yaakobo na Yohaana, beene Zebedaayo, baramwegeera baramubwira bati, "Mwigiisha, dushaaka ko udukorera ibyo tugusaba byose."

36 Arababaza ati, "Murashaaka ko mbakorera iki?"

37 Baramubwira bati, "Uduhe kwicara naawe, umwe iburyo undi ibumoso, mu ikuzo ryawe."

38 Ariko Yesu arababwira ati, "Ntaabwo muuzi ico musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikopu c'umubabaro nzanyweraho, cangwa kubatizwa umubatizo nzaabatizwa?".

39 Baramusubiza bati, "Twabishobora." Nuuko Yesu arababwira ati, "Ni koko igikopu nzanyweraho muzaakinyweraho, kandi n'umubatizo nzaabatizwa ni wo namwe muzaabatizwa. 40 Naho kwicara iburyo cangwa ibumoso bwanje si nje ubigaba ahuubwo bifite abo byateguuriwe." 41 Bagenzi baabo cumi babyumviise batangira kurakarira Yaakobo na Yohaana. 42 Yesu arabahamagara arababwira ati, "Muuzi yuuko abaahaawe gutegeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n'abakomeye bo muri bo bakayabuza amahoro. 43 Ariko muri mwe si ko bimeze, kuko ushaaka kuba mukuru muri mwe, akwiriye kuba umugaragu waanyu mwese, 44 kandi ushaaka kuba uwa mbere muri mwe akwiriye kuba imbaata ya boose. 45 Kuko Umwana w'Umuntu ataazanywe no gukorerwa, ahuubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe nk'inshungu ya benshi."

Yesu Ahumuura Baritimaayo

46 Bagera i Yeriko, Yesu n'abiigiishwa be bahavaana n'abantu benshi. Baritimaayo mwene Timayasi, impumyi yasabirizaga yari yiicaye iruhande rw'inzira. 47 Yumviise ko Yesu w'i Nazaareeti aje, arataka caane ati, "Yesu, mwene Dawudi, ngirira imbabazi!" 48 Benshi baramucaaha ngo aceceke, ahuubwo we arushaho gutaka caane ati, "Yesu mwene Dawudi, ngirira imbabazi!"

49 Yesu arahagarara aravuga ati, "Nimumuhamagare."

Bahamagara Baritimaayo, baramubwira bati, "Ihangane, haguruka, araguhamagara."

50 Ajugunya umwiteero we, arabaduka asanga Yesu.

51 Yesu aramubaza ati, "Ushaaka ko ngukorera iki?" Aramusubiza ati, "Mwigiisha, mpumuura."

52 Yesu aramubwira ati, "Genda, kwizeera kwawe kuragukijije." Ako kaanya, arahumuuka, amukurikira mu nzira.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-