Publicidade

Marcos 5

Yesu Akiza Umuntu Uteewe n'Abadayimooni

1 Yesu n'abiigiishwa be bagera haakurya y'inyanja y'i Galileeya, mu gihugu ca Geraseni. 2 Akiva mu bwato, asanganirwa n'umuntu uvuye mu irimbi. Uwo muntu yari ateewe n'abadayimooni. 3 Yari atuuye mu bituuro. Nta muntu washoboraga kumuboha, nuubwo haaba gukoreesha injegeri. 4 Akenshi, baamuboheeshaga injegeri mu maboko, bakamwambika imihama mu maguru, ariko buri uko baamubohaga, injegeri zo mu maboko n'imihama yarabicaagaguraga. Nta muntu wari ufite imbaraga zo kumushobora. 5 Igihe coose, ku manywa na n'ijoro yazereeraga mu irimbi no ku busozi, ari kuvuza induuru kandi yiikebaguriisha amabuye.

6 Abona Yesu ahinguka haakurya, yiruka amusanga, amugezeho, aramupfukamira. 7 Amutakambira mu ijwi rirenga ati, "Yesu, Mwana w'Imaana isumba byose, uranshaakaho iki? Ndakwinginze, ntuunyice urupfu rw'agashinyaguro!" 8 Kuko yari yamubwiye ati, "Dayimooni, va muri uwo muntu!"

9 Yesu aramubaza ati, "Witwa nde?"

Aramusubiza ati, "Nitwa Giteeronyamwinshi, kuko turi benshi!" 10 Nuuko yinginga Yesu caane kutabiirukana muri ico gihugu.

11 Haafi aho kuri uwo musozi, haari umugana w'ingurube ziri kuriisha. 12 Abo badayimooni binginga Yesu bati, "Niibura, twohereze twinjire muri ziriiya ngurube." 13 Arabeemerera, nuuko abo badayimooni bava muri wa muntu binjira muri izo ngurube, maze uwo mugana woose urindimukira kuri ako gacuri wisuuka mu nyanja urarohama. Izo ngurube zoose hamwe zaari nk'ibihumbi bibiri.

14 Abashumba baari baziragiye babiboonye, bariiruka, iyo nkuru bayikwiza hoose mu ma tawuni no mu byaro. Abantu baaza kureeba ibyabaaye iby'ari byo. 15 Bageze aho Yesu ari, basanga uwari uteewe n'abadayimooni benshi yiicaye kandi atuuje. Yari yambaye kandi afite ubwenge, bibateera ubwoba. 16 Abari baabyiboneye n'amaaso babiteekerereza abandi uko byagendeye uwo muntu wari uteewe n'abadayimooni n'ibyabaye kuri za ngurube.

17 Baheerako binginga Yesu kugira ngo abaviire mu caaro.

18 Yinjira mu bwato, wa muntu wo yari amaze gukiza abadayimooni aramwinginga ati, "Reka tugendane!"

19 Yesu ntiyabimwemerera, ahuubwo aramubwira ati, "Subira mu rugo muri beene waanyu ubabwire ibyiza Nyagasani agukoreye n'uko akugiriye impuhwe."

20 Uwo muntu aheerako aragenda anyura mu ma tawuni cumi yaamamaza ibyo Yesu yamukoreye. Abaabyumviise boose baratangaara.

Yesu Akiiza Umugore no Kuzuura Umukoobwa wa Yayiro

21 Ubwo Yesu yari amaze kwambukira mu bwato aja haakurya y'inyanja, abantu benshi barahateeranira, kandi yari iruhande rw'inyanja. 22 Umwe mu batware b'i Sinagoogi witwaga Yayiro araaza, amuboonye yikubita imbere y'ibirenge bye 23 aramwinginga caane ati, "Agakoobwa kanje kararembye, kagiiye gupfa. Nyaabuna ngwino ukarambikeho ibiganza, gakire, kabeho."

24 Yesu agendana na we. Abantu benshi bakurikira Yesu bamubyiga.

25 Muri bo, haari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ebyiri, 26 yari amaze igihe yiihangaanira ububabare bwinshi, kandi yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntihagire ico bamumarira ahuubwo akarushaho kuremba. 27 Yari yarumviise ibifashe kuri Yesu, nuuko aca mu imbaga y'abantu amuturuka inyuma akora ku mwenda we, 28 kuko yibwiraga mu mutima ati, "Naaho naafata ku mwambaro we byonyine, ndakira."

29 Ako kaanya aratsina, abyiyumvamo ko akize iyo ndwara. 30 Yesu ahita amenye ko imbaraga zimuvuuyemo, ahindukira abantu arababaza ati, "Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?"

31 Abiigiishwa be baramusubiza bati, "Urabona ukuntu abantu bari kukubyiganiraho, naawe ukabaza ngo ‘Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?’ "

32 Ariko Yesu akomeza kureeba impande zoose kugira ngo abone uwamufasheho. 33 Uwo mugore agira ubwoba bwinshi ahinda umushitsi, maze amwikubita imbere amubwiza ukuri kuko yari azi ibimaze kumubaho. 34 Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro maze ukire indwara yaawe."

35 Yesu akivuga ibyo, hagira intumwa zivuuye kwa Yayiro zimubwira ziti, "Umukoobwa waawe amaze gupfa. Uracaaruhiriza iki Umwigiisha?"

36 Yesu ntiyiita ku byo baavugaga, maze abwira wa mutware w'i Sinagoogi ati, "wiitiinya, ahuubwo izeere." 37 Ntihaagira uwo yeemerera kumukurikira keretse Peetero, Yaakobo na Yohaana mwene nyina wa Yaakobo. 38 Bageze kwa Yayiro, Yesu abona ko hari urusaku rw'abarira bacura imiboroogo. 39 Yinjira mu nzu arababwira ati, "Ni iki kibateera umudugararo no kuborooga? Umwana ntaabwo yapfuuye ahuubwo arasinziiriye!"

40 Baramuseka caane, abategeka ko baja hanze maze asigarana na se w'umwana na nyina hamwe n'abiigiishwa batatu yari yazanye na bo nuuko baja mu gisenge aho umwana ari.

41 Amufata ukuboko aramubwira ati, "Talisa, kumi," gisobaanurwa ngo, "Gakoobwa, byuka!"

42 Ako kaanya ako gakoobwa karahaguruka gatangira kwitoorora aho ngaho. Kaari kamaze imyaka cumi n'ebyiri y'ubukuru. Birabatangaaza caane. 43 Yesu arabiihanangiriza ngo hatagira uwo babibwira, nuuko abategeka kugaburira uwo mwana.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-