Publicidade

Marcos 14

Baja Inaama yo Kugambaanira Yesu

1 Haari hasigaye iminsi ebyiri hakabaho iminsi mikuru yo kwizihiza iminsi y'ibirori byo Kunyurwaho, hamwe n'ubushitsi bwo kurya Imigaati Idasembuwe. Abakuru b'abaheerezabitambo hamwe n'Abiigiishamategeko baashaakaga ukuntu bafata Yesu rwihishwa, bakamwica. 2 Icakora baribwira bati, "Ntibyashoboka ko tumufata muri iki gihe c'iminsi y'ibirori kuko byateera agasasamaro muri rubanda."

Yesu Asiigwa Amavuta Ahuumura Neeza i Beetaniya

3 Igihe Yesu yari i Beetaniya kwa Simooni wari umubembe yiicaye afungura, umugore azana icupa ryuzuye amavuta ahuumura neeza yiitwa Naridi. Ayo mavuta yari amininnye kandi ahenze caane. Apfunduura iryo cupa maze asuka ya mavuta ku mutwe wa Yesu. 4 Bamwe mu baari aho bararaakara bariitotomba bati, "Aya mavuta apfuuye iki? 5 Mbese ntiyari kuguriishwa idinaari zirenga magana atatu, maze ayo mashilingi akagabirwa abakene?" Babivuga batonganya uwo mugore caane. 6 Yesu arababwira ati, "Ni mumureke, muramuhoora iki? Ico ankoreye ni ciiza caane. 7 Abakene, muhorana na bo kandi mwabagirira neeza igihe coose mushaakiye, ariko njeeweho ntituzaahorana iteeka. 8 Akoze ico ashoboye, ansiize aya mavuta ku mutwe ngo antunganye umubiri mbere y'igihe, anteguurira guhambwa. 9 Na noone ndababwiza ukuri yuuko, mu isi yoose aho Ubutumwa Bwiza buzaabwirizwa, ibyo akoze bizaavugwa kugira ngo yiibukwe."

Yuda Agambaanira Yesu

10 Umwe mu biigiishwa cumi na babiri wiitwaga Yuda Isikariyoti aja kuvugana n'abatware b'abaheerezabitambo kugira ngo areebe uburyo yagambaanira Yesu. 11 Babyumvise batyo, baraneezeerwa, bamuseezeranya kumuha amashilingi. Aheerako atangira gushaakiisha igihe gikwiriye co kumugambaanira.

Yesu Asangira n'Abiigiishwa be Ifunguro ry'Ibirori byo Kunyurwaho

12 Ku munsi wa mbere wo mu minsi y'ibirori by'Imigaati Idasembuwe, kandi anari wo munsi baatambiragaho umwana w'intaama wo Kunyurwaho, abiigiishwa baramubaza bati, "Mbese ni he ushaaka ko tugutungaanyiriza iby'ibirori byo Kunyurwaho?" 13 Atuma babiri mu biigiishwa be arabategeka ati, "Ni mugende mu tawuni, muri buhuure n'umugabo wiikoreye ikibindi c'amaazi, mumukurikire 14 mu nzu yo aribwinjiremo, mubwire nyirayo muti, ‘Umwigiisha aradutumye ngo utwereke igisenge c'abashitsi wateguuye aho ari busangirire ifunguro ry'ibirori byo Kunyurwaho n'abiigiishwa be.’ 15 Na we aribubeereke igisenge kigari mu karinaabiri heejuru kirimo aho kwicara kandi giteguuwe neeza. Aho abe ariho mudutungaanyiriza." 16 Abo biigiishwa baragenda, binjira mu tawuni, basanga byose bimeze nk'uko yababwiye. Batangira kwiteguurira ifunguro ry'ibirori byo Kunyurwaho. 17 Bugoroobye, azana n'abiigiishwa be cumi na babiri. 18 Bamaze kwicara bari kurya, Yesu aravuga ati, "Ndababwira ukuri yuuko umwe muri mwe, uwo dusangira aribungambaanire." 19 Batangira kugira ishavu, maze baramubaza umwe umwe bati, "Ahaari yaaba ari njeewe?" 20 Yesu arabasubiza ati, "Ni umwe muri mwe cumi na babiri, uwo turi buhuurize intoki mu sahaane. 21 Umwana w'Umuntu azaapfa nk'uko ibyanditswe bimuvugaho. Nyamara umugambaanira azaabona ishano! Icaakabaaye ciiza ni uko uwo muntu aba ataaravuutse."

Yesu Asangira n'Abiigiishwa be Ifunguro rya Nyuma

22 Bakirya, Yesu afata umugaati, amaze kuwushiimira Imaana, arawumanyagura, awuha abiigiishwa be avuga ati, "Ni mwakiire murye, uyu ni umubiri wanje."

23 Afata n'igikopu, arangije kugishiimira Imaana arakibaha, banywaho boose. 24 Arababwira ati, "Aya ni amaraso yanje y'iseezerano risha, amenwe ku bwa benshi. 25 Ndababwira ukuri yuuko ntazongera kunywa kuri iyi divaayi, kugeza ubwo nzanywera divaayi nsha mu bwami bw'Imaana."

26 Nuuko baririmba indirimbo zo guhimbaaza Imaana, baja ku musozi wa Elayoni.

Yesu Avuga ko Peetero Azamwihakana

27 Yesu arababwira ati, "Mwese muzansiga njenyine, nk'uko byanditswe ngo,

‘Nzaakubita umushumba,

intaama zitaataane.’

28 Ariko niimara kuzuuka, nzaababanziriza i Galileeya."

29 Peetero aramubwira ati, "Naaho abandi baaguhunga, njeewe sinzaagusiga."

30 Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwiza ukuri yuuko muri iri joro, isaaki itaraabika kabiri, uri bube wanyiihakanye gatatu."

31 Ariko Peetero arushaho guhamya ati, "Naaho nagomba gupfaana naawe, ntaabwo nzaakwihakana na hato!"

Nuuko n'abandi boose bavuga batyo.

Yesu Asengera i Getsemaani

32 Haanyuma baja ahantu hiitwa i Getsemaani. Bahageze abwira abiigiishwa be ati, "Ni mube mwicaye hano, ngiye gusenga." 33 Ajaana Peetero, na Yaakobo na Yohaana, atangira guhagarika umutima no gushavura. 34 Nuuko arababwira ati, "Umutima wanje ufite agahinda gasaaze, kenda kunyica. Ni mugume hano mube maaso."

35 Yiigira hirya gato, yuubama haasi, arasenga ngo niiba bishoboka, ico gihe c'umubabaro kimurenge. 36 Aravuga ati, "Daata, kuri wowe byose birashoboka, ntabaara unkize uyu mubabaro. Ariko bye kuba nk'uko mbishaaka, ahuubwo bibe uko ushaaka." 37 Agarutse asanga basinziiriye, abaza Peetero ati, "Simooni, urasinziiriye? Ntaabwo washobora kuba maaso niibura isaaha imwe?" 38 Nuuko arababwira ati, "Ni mube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urashaaka ariko umubiri ufite intege nke."

39 Yongera gusubirayo arasenga, asubira muri ya magambo. 40 Agarutse nabwo asanga abiigiishwa basinziiriye. Ibitotsi byari byabaganjije, maze babura ico kumusubiza.

41 Agarutse ubwa gatatu, arababwira ati, "Mbese muracasinziiriye, muraruhuutse? Birahaagije! Igihe kirageze, Umwana w'Umuntu agabijwe mu maboko y'abanyabyaha. 42 Ni muhaguruke tugende, dore ungambaanira arasohoye."

Yesu Afatwa

43 Yesu akivuga, umwe mu biigiishwa be wiitwaga Yuda abe araaje. Yari kumwe n'igiteero c'abantu biitwaje inkoota n'ubuhiri booherejwe n'umutware w'abaheerezabitambo, n'Abiigiishamategeko hamwe n'abakuru b'imiryango. 44 Umugambanyi yari yarababwiye akamenyeetso azaakoreesha ati, "Ni mubona uwo ndaramutsa nkamusoma araba ari we uwo, mumufate mumujaane ntaabacike."

45 Muri ako kaanya Yuda ahageze, aja aho Yesu ari aramuramutsa ati, "Mwigiisha!" Maze aramusoma. 46 Baramusingiira, baramufata. 47 Ariko umwe mu baari bahagaze aho akuurayo inkoota ayikubita umugaragu w'umutware w'abaheerezabitambo amuca ugutwi. 48 Yesu arabasubiza ati, "Harya mwagombaga kuuza kumfata mwitwaje inkoota n'ubuhiri nk'aho nd'igisambo? 49 Buri munsi ko nahoraga ndi namwe mu nzu y'Imaana ndi kwigiisha, ntihagire ico muntwara? Ariko nyamara, reka ibyanditswe bisohore."

50 Nuuko abiigiishwa be boose baramuteererana, barahunga. 51 Haari umusore wambaye umwenda w'umweru akurikira Yesu, bagerageza kumufata, 52 ata wa mwenda yiiruka yambaye ubusa.

Yesu Bamuciira Urubanza

53 Bajaana Yesu imbere y'Umuheerezabitambo mukuru, aho abatware b'abaheerezabitambo, abakuru b'imiryango hamwe n'Abiigiishamategeko baari bateeraniye. 54 Peetero yari yaamukurikiye, bakarenga ahinguka, kugera mu gikaari c'Umuheerezabitambo mukuru, yiicara n'abarinzi baaho, boota umuriro. 55 Umutware w'abaheerezabitambo n'abandi boose baari mu rukiiko bashaakiisha ubujurizi bwahamya kugira ngo biice Yesu, ariko barabubura. 56 Haabonetse benshi bamushinja ibinyoma, ariko bakanyuranya.

57 Bamwe bahaguruka bamushinja ibinyoma bati, 58 "Twamwumviise avuga ati, ‘Nzaaseenya iyi nzu y'Imaana yubatswe n'amaboko y'abantu, maze mu minsi itatu nuubake iyindi ituubatswe n'amaboko.’ " 59 Ariko na bo ibirego byabo byari binyuranye.

60 Umuheerezabitambo mukuru ahagarara imbere yaabo abaza Yesu ati, "Koko nta co wiireguura? Nti wumvise ibyo bakurega?"

61 Ariko Yesu araceceka ntihaagira ico asubiza. Yongera kumubaza ati, "Harya ni wowe Kristo Umwana w'Imaana idahinyuka?"

62 Yesu aramusubiza ati, "Ndi we,

kandi muzaabona Umwana w'Umuntu

yiicaye iburyo bwa Nyir'ububaasha,

muzaamubona aje mu bicu byo mu ijuru."

63 Umuheerezabitambo mukuru abyumviise, atandura imyambaro ye aravuga ati, "Turacashaakira iki abo kumushinja? 64 Mwiyumviye neeza ko asebya Imaana! Noone murabiteekerezaho iki?"

Boose bamushinja urubanza ko, akwiriye kwicwa.

65 Bamwe batangira kumuciiraho, bamupfuka ku maaso bakamukubita bamubwira bati, "Ngaho hanuura utubwire ugukubise!" Abarinzi baaho na bo baramujaana bamukubita inshi.

Peetero Yiihakana Yesu

66 Peetero yari yiicaye mu gikaari, haaza umuja w'Umuheerezabitambo mukuru. 67 Uwo muja aboonye Peetero yoota umuriro aramwitegereza aravuga ati, "Naawe wari hamwe na Yesu w'i Nazaareeti!"

68 Peetero aramuhakanira ati, "Ntaabwo nitegereza ibyo uvuga," arasohoka arigendera, ageze ku irembo isaaki irabika.

69 Wa muja yongera kumubona atangira kubwira abaari bahagaze aho bashungeera ati, "Uyu ni umwe muri bo!" 70 Peetero yongera guhakanira kure.

Haciiyeho akaanya gato, abaari bahagaze aho bakomeza gushinja Peetero bati, "Reka kwihakana ko utari umwe muri bo kuko naawe uturuka i Galileeya."

71 Nuuko Peetero acurikiranya indahiro ati, "Ni ukuri uwo muntu muvuga siimuuzi!"

72 Muri ako kaanya, isaaki ibika ubwa kabiri. Peetero yiibuka ibyo Yesu yari yaamubwiye ati, "Isaaki itaraabika kabiri, uraba waanyihakanye gatatu." Ateerwa n'agahinda gasaaze ararira.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-