Publicidade

Marcos 4

Umugani w'Umubibyi

1 Arongera atangira kwigiishiriza iruhande rw'inyanja. Abantu benshi caane barateerana, yinjira mu bwato bwari mu nyanja, abwicaramo, abandi bantu boose baguma imusozi, iruhande rw'inyanja. 2 Yesu abiigiisha byinshi mu migani ababwira ati, 3 "Nimutege amatwi! Umubibyi yasohoye imbuto aja kubiba. 4 Ubwo yabibaga, imbuto zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraaza zirazirya. 5 Izindi mbuto zigwa ku rutare rudafite itaka ryinshi, zimera vuba, kuko ubutaka bwari buke. 6 Izuuba rivuuye ziraraba, kuko zitaari zifite imizi ziruuma. 7 Izindi mbuto zigwa mu mahwa, zikurana nayo, amahwa arazipfukiranya, ntizeera imbuto. 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zeera imbuto, zimwe mirongo itatu, izindi mirongo itandatu, izindi ijana."

9 Yesu amaze kubaciira uwo mugani, arababwira ati, "Ufite amatwi yumva, niyumve!"

Yesu Asobaanura Umugani w'Umubibyi

10 Ubwo yari asigaye wenyine, abaari bamwegeereye na ba cumi na babiri bamusaba kubasobaanurira iby'iyo migani. 11 Nuuko arababwira ati, "Mwe mwahaawe kumenya amabanga y'Ubwami bw'Imaana, ariko abandi bo hanze, babyumva mu migani, 12 ku buryo,

‘Bareeba, ariko

ntibiitegereze,

bashobora kumva,

ariko ntibasobaanukirwe,

kugira ngo badahinduka

maze bakababarirwa.’ "

13 Yesu arababaza ati, "Mbese uwo mugani ntimuwusobaanukirwa? Noone se indi migani yoose muzaayisobaanukirwa mute? 14 Umubibyi ni ubiba ijambo ry'Imaana. 15 Imbuto zaaguuye mu nzira zigereeranywa n'abantu bumva iryo jambo, bamara kuryumva uwo mwanya Sataani akaaza akarikuura muri bo. 16 Kandi izaabibwe ku rutare, ni abaakiira ijambo ry'Imaana n'umuneezeero. 17 Ariko ntibashoore imizi muri ryo, biihangaana akaanya gato. Iyo bageze mu bikomeye cangwa kugeragezwa bahoorwa iryo jambo, uwo mwanya bava mu kwizeera. 18 Abandi bagereranywa n'izibibwa mu mahwa, ni abo bumva ubutumwa, 19 ariko bakaguushwa n'iby'isi, nk'ubutunzi, irari ryo kwifuuza ibindi, reero iyo bibaaye byinshi mu mitima, bipfukiranya iryo jambo ntiryere imbuto. 20 Kandi izaabibwe ku butaka bwiza, ni abumva ijambo ry'Imaana, bakaryakiira, bakeera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana."

Itaara Ryubitsweho Intonga

21 Yesu arababwira ati, "Mbese hari uwaakongeeza itaara maze akaryubikaho intonga cangwa akarishira munsi y'uburiri? Ahuubwo rishirwa ahagaragara kugira ngo rimurikire abari mu nzu. 22 Nuuko reero, nta caahishwe kitazaahishuurwa, cangwa icaakorewe mu ibanga kitazaamenyekana. 23 Ufite amatwi yumva, niyumve!"

24 Arongera arababwira ati, "Mushire umutima ku byo mwumva. Indengo mugeramo ni yo namwe muzaagererwamo, ndetse muzaarushirizwaho. 25 Abafite bazongeererwaho, ariko abadafite, bazaakwa n'ico baari bafite."

Umugani Weerekana Uko Imbuto Zikura

26 Yesu arongera arababwira ati, "Ubwami bw'Imaana bwagereranywa n'umuntu wabibye imbuto mu butaka, 27 iyo asinziriye akongera akabyuka n'ijoro no ku manywa, izo mbuto zikomeza gukura ku bwazo we ataazi uko zikura. 28 Ubutaka ubwabwo ni bwo bwera imyaka, habanza ingemwe zigakura, haanyuma hakaaza urusagi, hagaheruuka amahundo arimo impeke. 29 Imyaka iyo yeeze, nyirayo ayisaaruuriisha indiga kuko igihe c'isaaruura kiba kigeze."

Ikigereranyo c'Ubwami bw'Imaana

30 Arongera arababwira ati, "Mbese ubwami bw'Imaana bwagereranywa n'iki? Cangwa se twabusobaanuza mugani ki? 31 Bwagereranywa n'akabuto ka Sinaapi, ni akabuto karusha izindi mbuto kuba gato ku isi. 32 Iyo kabibwe mu murima, karakura kakaba igiti kinini, kakagira amashami manini, inyoni zo mu kireere zikaarika ibyari byazo muri ayo mashami."

Umumaro w'Imigani

33 Uko ni ko Yesu yabwirizaga ubutumwa akoreesha imigani nk'iyo, na bo bagashobora kubisobaanukirwa, 34 ntiyigiishaga atabaciiriye imigani, ariko haanyuma agasobaanurira abiigiishwa be byose biihereereye.

Yesu Ategeka Umuyaga Gutuuza

35 Uwo munsi bugoroobye, Yesu arababwira ati, "Reka twambuke tuje haakurya y'inyanja." 36 Abandi bantu benshi basigara aho, we n'abiigiishwa be baja mu bwato bwo yahozemo, andi maato aramukurikira. 37 Bacambuka haaza umuyaga mwinshi, imivumba itangira kwisuka mu bwato, maze bwenda kurengerwa. 38 Yesu we, yari inyuma mu bwato, aryamye asinziiriye yiiseguye umusego, baramukangura baramubwira bati, "Mwigiisha, ntuubyitaayeho ko tugiiye gupfa?"

39 Arakanguka maze ategeka umuyaga, abwira inyanja ati, "Ceceka! Tuuza!" Nuuko umuyaga urahoosha, habaho ituuze. 40 Yesu arababaza ati, "Ni iki kibateeye ubwoba? Nta kwizeera mufite?"

41 Abiigiishwa baratiinya caane, barabazanya bati, "Mbese uyu ni muntu ki, wumvirwa n'umuyaga n'inyanja?"

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-