1 Muri ico gihe, Yesu anyura mu mirima y'ingano ku Isaabato, abiigiishwa be baari bashonje, maze batangira guca amahundo bararya. 2 Abafarisaayo babiboonye, baramubwira bati, "Dore, abiigiishwa baawe barakora ibidakwiriye gukorwa ku Isaabato."
3 Na we arabasubiza ati, "Mbese ntaabwo mwasomye uko Dawudi n'abo baari kumwe baabigenjeje ubwo baari bashonje? 4 Yinjiye mu Nzu y'Imaana arya imigaati yari igenewe ituuro ry'Imaana, kandi we n'abo baari kumwe ntaabwo bari beemerewe kuyirya, kuko yari igenewe abaheerezabitambo bonyine. 5 Cangwa se ntimwasomye mu mategeko ko ku Isaabato abaheerezabitambo mu Nzu y'Imaana biica itegeko rigenga Isaabato kandi ntibibabeere icaaha? 6 Ndababwira yuuko hano hari igisumba Inzu y'Imaana. 7 Ariko iyo muba muuzi ico aya magambo amenyeesha, ‘Ico nshaaka ni imbabazi atari ibitambo,’ ntimuba mwaciiriye urubanza abatagira icaaha, 8 kuko Umwana w'Umuntu ari we ufite ububaasha bugenga Isaabato."
9 Ava muri uwo mwanya aja mu isinagoogi yaabo, 10 ahasanga umugabo ufite ikiganza kinyunyutse, maze baramubaza bati, "Mbese amategeko yeemera gukiza umuntu ku Isaabato?" Ibi baabimubajije kugira ngo babone uko bamurega.
11 Na we arabasubiza ati, "Mbese umwe muri mwe yaaba afite intaama imwe yoonyine, ikagwa mu coobo ku munsi w'Isaabato, ntaayikuuremo? 12 Nyamara umuntu arusha intaama agaciiro! Nuuko reero, byemewe n'amategeko gukora neeza ku munsi w'Isaabato." 13 Haanyuma abwira wa mugabo ati, "Rambuura ikiganza caawe." Arakirambuura, maze kirakira, kiba kizima nk'ikindi. 14 Ariko Abafarisaayo barasohoka nuuko baja inaama yo kumwica.
15 Yesu amenye imigambi y'Abafarisaayo, arahava. Abantu benshi baramukurikira, maze abaari barwaye boose arabakiza, 16 kandi abategeka kutamwamamaza. 17 Ibi yabikoze kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuuzi Yesaaya byuzuzwe ngo,
18 "Uyu ni umugaragu wanje, niitooranyirije,
nkunda caane, umutima wanje ukamwishiimira.
Nzaamushiraho Umwuka wanje,
maze na we azaamamaze ubutabeera ku banyamahanga.
19 Ntaazaatongana, kandi ntaazaasakuza,
cangwa ngo hagire uwumva ijwi rye mu mihanda.
20 Azaagirira impuhwe abafite intege nke,
kandi agirire imbabazi imburabure.
Azaakomeza kugeza igihe ubutabeera buzaatsinda.
21 Bityo reero abanyamahanga baziiringira izina rye."
22 Nuuko bamuuzanira umuntu uhumye kandi ari n'umuragi kuko yari ateewe na dayimooni, maze Yesu aramukiza. Uwo muntu aravuga kandi arareeba. 23 Abantu nyamwinshi baari aho, boose baratangaara maze bariibaza bati, "Uyu ntiyaaba ari we mwene Dawudi?"
24 Ariko Abafarisaayo babyumviise, baravuga bati, "Ntaawundi umuha imbaraga zo kwirukana abadayimooni, keretse Bbelizebuulu, umutware w'abadayimooni." 25 Kuko Yesu yari azi ico baateekereza, ni ko kubabwira ati, "Ubwami bwose bwigabyemo ibice burarimbuka, kandi ntaatawuni cangwa umuryango wisubiranamo ngo urambe. 26 Niiba Sataani yiirukana Sataani, ubwo aba yiirwanya, noone se ubwami bwe bwakomera bute? 27 Kandi niiba nkoreesha Bbelizebuulu kwirukana abadayimooni, noone se abayoboke baanyu ni nde ubaha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni? Ni co gituma reero bazaabaciira urubanza. 28 Ariko niiba ari Umwuka w'Imaana nkoreesha kwirukana abadayimooni, reero Ubwami bw'Imaana bwabagezemo.
29 Cangwa se, umuntu yashobora ate kumena inzu y'umunyambaraga maze agasahura ibye, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yashobora gusahura ibyo mu rugo rwe.
30 Umuntu weese utari nanje aba andwanya, kandi uwo tudateeranyiriza hamwe arataataanya. 31 Ni co gituma mbabwira ko abantu bazaababarirwa icaaha coose ndetse no gutuka Imaana, ariko gutuka Umwuka Weera ntaabwo bizaababarirwa. 32 Umuntu weese uzaavuga naabi Umwana w'Umuntu azaababarirwa, ariko uzaavuga naabi Umwuka Weera ntaabwo azaababarirwa, haaba mu gihe turimo cangwa ikizaaza.
33 Niiba mufite igiti ciiza, kizeera imbuto nziiza, niiba mufite igiti kibi, kizeera imbuto mbi, kuko igiti kirangwa n'imbuto zaaco. 34 Mwa rubyaro rw'inciira mwe! Mwashobora mute kuvuga amagambo meeza, kandi muri babi? Kuko akuuzuye umutima ni ko gaseesekara ku rurimi. 35 Umuntu mwiza avaana ibyiza mu mutima we, naho umuntu mubi akavaana ibibi byuzuye mu mutima we.
36 Ndababwira yuuko, ku munsi Imaana izaaca imanza muzaabazwa buri jambo ryose ry'impfaabusa mwavuze, 37 kuko amagambo yaawe ari yo azaatuma utsinda, cangwa utsindwa n'urubanza."
38 Nuuko bamwe mu banditsi n'Abafarisaayo baramubwira bati, "Mwigiisha, turiifuuza kureeba igitangaaza kiguturukaho." 39 Ariko we arabasubiza ati, "Ab'igihe c'inkozi z'ibibi hamwe n'ubuhemu barasaba igitangaaza, ariko ntaagitangaaza kindi bazaahaabwa, keretse ic'umuhanuuzi Yona. 40 Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'isamaaki nini, ni ko n'Umwana w'Umuntu azaamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu. 41 Ku munsi w'urubanza abantu b'i Ninevi bazaahagurukira ab'iki gihe maze babashinje, kuko biihannye ku bw'inyigiisho ya Yona, kandi dore uruta Yona ari hano! 42 Umwamikazi w'amajeepfo azaahagurukira ab'iki gihe kuri uwo munsi w'urubanza maze abatsinde, kuko yaturutse ku mpera y'isi aje kumva ubuhanga bwa Solomooni, kandi hano hari uruta Solomooni!
43 Iyo umwuka mubi uvuuye mu muntu, uzereera mu butaayu ushaakiisha uburuhuukiro, maze ukabubura. 44 Nuuko ukavuga uti, ‘Reka nsubire mu nzu yanje navuuyemo.’ Iyo ugarutse ugasanga irimo ubusa, ikondoowe, kandi iteguuwe, 45 uragenda ukaazana indi myuka mibi irindwi iyirusha ubukana, maze ikinjira ikahatuura kandi imibeereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi. Uko ni ko bizaabeera inkozi z'ibibi z'iki gihe."
46 Igihe Yesu yari akivugana n'abantu benshi, nyina n'abavandimwe be baari bahagaze hanze, bashaaka kuvugana na we. 47 Umuntu aramubwira ati, "Dore, nyoko n'abavandimwe baawe bahagaze hanze, barashaaka kuvugana naawe."
48 Yesu asubiza uwari amaze kumubwira ati, "Maama ni nde, kandi abavandimwe banje ni bande?" 49 Nuuko atunga urutoki ku biigiishwa be, maze aravuga ati, "Dore maama n'abavandimwe banje! 50 Kuko umuntu weese ukora ibyo Daata wo mu ijuru ashaaka ni we mwene daata, ni we mushiki wanje kandi ni we maama."