1 Dore aya ni yo mavu n'amavuuko ya Yesu Kristo, mwene Dawudi, ukomooka kuri Aburahamu.
2 Aburahamu yabyaye Isaaka, Isaaka abyara Yaakobo, Yaakobo abyara Yuda na beene se, 3 Yuda yabyaranye na Tamari Peresi na Zeera, Peresi abyara Hezirooni, Hezirooni abyara Aramu, 4 Aramu yabyaye Amiinadabu, Amiinadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Saalumooni, 5 kandi Saalumooni abyara Bowazi amubyaranye na Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi amubyaranye na Ruusi, Obedi abyara Yese, 6 kandi Yese ni we wabyaye umwami Dawudi.
Kandi Dawudi yabyaye Solomooni, amubyarana n'umugore wa Uriya, 7 Solomooni abyara Rehobowamu, Rehobowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asafu. 8 Asafu yabyaye Yehoshafaati, Yehoshafaati abyara Yoramu, Yoramu abyara Uziya, 9 Uziya ni we wabyaye Yosamu, Yosamu abyara Ahazi na Ahazi abyara Heezekiya. 10 Heezekiya yabyaye Manase, Manase abyara Amosi, Amosi abyara Yosiya. 11 Yosiya yabyaye Yekoniya hamwe na beene se, baabayeho mu gihe Abayuuda baajanwaga bunyago i Babilooni.
12 Nyuma yo kwimurirwa i Babilooni, Yekoniya yabyaye Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zerubabeeli. 13 Kandi Zerubabeeli abyara Abiyuudi, Abiyuudi abyara Eliyakimu wabyaye Azori, 14 kandi Azori na we abyara Zadoki, Zadoki abyara Akiimu, Akiimu abyara Eliyuudi, 15 Eliyuudi ni we wabyaye Eliyazaari, kandi Eliyazaari abyara Matani ise wa Yaakobo, 16 Yaakobo yabyaye Yozefu umugabo wa Mariya, ari we wabyaye Yesu wiitwa Kristo.
17 Nuuko kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawudi ni amaseekuruza cumi n'ane, kandi kuva kuri Dawudi kugeza ku bajanywe i Babilooni na yo ni amaseekuruza cumi n'ane. Kuva ku baajanywe i Babilooni kugera kuri Kristo, na yo ni amaseekuruza cumi n'ane.
18 Uku ni ko byagenze mu kuvuuka kwa Yesu Kristo. Ubwo Mariya nyina wa Yesu yari aseezeranye na Yozefu, ariko bataraashingiranwa, Mariya asangwa afite inda y'Umwuka Weera. 19 Umugabo we Yozefu yari umuntu w'intungaane kandi ntiyashaakaga kumukoza isoni kumugaragaro, nuuko yigiira inaama yo kumubenga rwihishwa. 20 Akibiteekerezaho, malayika w'Imaana amubonekera mu nzozi, aramubwira ati, "Yozefu mwene Dawudi, ntutinye gusohoza umugeni waawe Mariya, kuko iyo nda yasamye ari iy'Umwuka Weera. 21 Azaabyara umwana w'umuhungu uzamwite Yesu, kuuko ni we uzaakiza abantu be ibyaha byabo."
22 Ibi byose byabaayeho kugira ngo bibe nk'uko Uhoraho yari yaravugiye mu muhanuuzi ati, 23 "Dore, umukoobwa w'isugi azaasama inda abyare umwana w'umuhungu, kandi bazamwita Emanweli," risobaanurwa ngo, "Imaana iri kumwe naatwe."
24 Yozefu akangutse, abigenza nk'uko malayika w'Uhoraho yamutegetse, ajaana Mariya nk'umugore we, 25 ariko ntibigeze baryamana kugeza igihe yabyariye umwana w'umuhungu, nuuko uwo mwana amwita Yesu.