1 Nuuko Yesu amaze kuja mu bwato, arambuka aja mu tawuni y'iwaabo.
2 Bamuuzanira umugabo umugaye bamuheetse mu ngobyi, aboonye ko bafite kwizeera, abwira uwo mugabo ati, "Huumura mwana wanje, ibyaha byawe urabibabariwe."
3 Bamwe mu biigiishamategeko babyumviise batangira kwitootomba mu mutima bati, "Uyu mugabo ariigereranya n'Imaana."
4 Ariko Yesu amenya ibyo biibwira, arababaza ati, "Mbese ni kuki mugira ibiteekerezo bidatunganye mu mitima yaanyu? 5 Icooroshe ni ikihe? Ni ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe,’ cangwa ngo, ‘Haguruka ugende’? 6 Nyamara ibi ni ukugira ngo mumenye ko Umwana w'Umuntu afite ububaasha hano ku isi bwo kubabarira ibyaha." Nuuko abwira uwo mugabo umugaye ati, "Haguruka, wikorere ingobyi yaawe, utaahe."
7 Uwo mugabo arahaguruka, arataaha. 8 Abantu babiboonye, bateerwa n'ubwoba, basingiza Imaana yahaaye abantu ububaasha nk'ubwo.
9 Yesu ava muri uwo mwanya, akigenda abona umugabo witwaga Matayo yiicaye ahantu basorooreza imisoro, maze aramubwira ati, "Nkurikira." Matayo aheerako aramukurikira.
10 Ubwo Yesu yari yiicaye n'abiigiishwa be bari kurya ifunguro rya nimugoroba, abasoreesha benshi n'abanyabyaha baraaza basangira na bo. 11 Bamwe mu Bafarisaayo babiboonye babaza abiigiishwa be bati, "Ni kuki umwigiisha waanyu asangira n'abasoreesha n'abanyabyaha?"
12 Yesu abumviise arababwira ati, "Abazima si bo bakeneye umuvuuzi, ahuubwo ni abarwayi bamukeneye. 13 Nimugende mwige ico ibi byanditswe bisobaanura, ‘Ico mbashaakaho si ibitambo, ahuubwo ni uko mwagira impuhwe.’ Sinazanywe no guhamagara intungaane, ahuubwo naaje guhamagara abanyabyaha."
14 Nuuko abiigiishwa ba Yohaana beegeera Yesu baramubaza bati, "Ni kuki twebwe n'Abafarisaayo dusiiba, naho abiigiishwa baawe bo ntibasiibe?"
15 Yesu arabasubiza ati, "Abatumirwa ntibaashobora gushavura bakiri n'umukwe. Ahuubwo igihe kizaagera ubwo umukwe azaabavanwamo, baheereko basiibe.
16 Ntaamuntu uteera ikiremu gisha ku mwenda ushaaje, uwaabikora atyo, yatuma ikiremu gisha kiwukurura, ugashishimuka, umwenge ukarushaho kuba munini. 17 Kandi ntawaasuka divaayi nsha mu mifuka y'impu ishaaje kuko uwaabikora atyo, iyo divaayi yaaturitsa imifuka y'impu ndetse na yo ikameneka maze byombi akabipfiirwa. Ahuubwo, divaayi nsha bayisuka mu mifuka y'impu ikiri misha ntihagire icangirika muri byombi."
18 Akivuga ibyo, haaza umutware w'isinagoogi aramupfukamira aramubwira ati, "Umukoobwa wanje amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ibiganza yongere abeho."
19 Nuuko Yesu arahaguruka, ajaana n'abiigiishwa be, bakurikira uwo mutware.
20 Ako kaanya haaza umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ebyiri. Amuturuka inyuma afata ku mukugiro w'umwenda we, 21 kuko yibwiraga ati, "Ninkora ku mwenda we gusa, ndakira."
22 Yesu arahinduka, amuboonye, aramubwira ati, "Huumura mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije." Ako kaanya, uwo mugore arakira.
23 Yesu ageze mu rugo rwa wa mutware, abona abavuza imyironge baririra uwapfuuye hamwe n'abandi benshi bacura umuboroogo, 24 arababwira ati, "Nimusohoke, umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye." Nuuko baramuseka. 25 Boose bamaze kugera hanze, Yesu arinjira amufata ukuboko, umukoobwa arahaguruka. 26 Iyo nkuru ikwira hoose.
27 Yesu akiva aho hantu, abagabo babiri b'impumyi bamukurikira bamutakambira bati, "Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!"
28 Yinjiye mu nzu, abo bantu bahumye bakomeza kumukurikira, Yesu arababaza ati, "Mbese mwizeera ko nshobora kubakiza?"
Baramusubiza bati, "Yeego, Nyagasani."
29 Nuuko afata ku maaso yaabo arababwira ati, "Bibabeere nk'uko mwizeera."
30 Amaaso yaabo aheerako arahumuuka. Nuuko Yesu arabiihanangiriza ati, "Muramenye ntihagire ubimenya."
31 Ariko bakiva aho, baheerako batangira kubyamamaza babikwiza mu gihugu coose.
32 Bamaze kuva aho, bamuuzanira umuntu wari uteewe na dayimooni y'uburagi. 33 Yesu amaze kwirukana dayimooni, uwo muragi aravuga. Rubanda baratangaara caane baravuga bati, "Ntihigeze kuboneka ibintu nk'ibi muri Isirayeli."
34 Ariko Abafarisaayo bo baravuga bati, "Umutware w'abadayimooni ni we umuha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni."
35 Yesu aja mu matawuni yoose no mu byaro yiigiishiriza mu masinagoogi kandi yaamamaza Inkuru Nziiza y'Ubwami, akiza buri ndwara n'abarwayi b'uburyo bwose. 36 Aboonye abo bantu benshi caane, abagirira impuhwe kuko baari bashobewe kandi bafite intege nke nk'intaama zitagira umushumba. 37 Nuuko abwira abiigiishwa be ati, "Dore imyaka yeze ni myinshi, ariko abasaaruuzi ni bake, 38 noone reero ni musabe Nyagasani yohereze abasaaruuzi mu myaka ye."