1 Mwirinde gukorera ibikorwa by'ubukiraanutsi kumugaragaro kugira ngo babareebe, kuko nimugira mutyo, ntimuzaabona ingororano ya So wo mu ijuru.
2 Ahuubwo igihe utanze imfashanyo, ntukabyamamaze nk'uko indyarya zibigenzereza mu masinagoogi no ku mihanda kugira ngo zishimwe. Ndababwira ukuri yuuko abo baba bamaze guhaabwa ingororano yaabo. 3 Ariko igihe utanze imfashanyo, ukuboko kwawe kwa bumoso ntikukamenye ico ukwa buryo gutanze, 4 kugira ngo ibyo utanze bibe ibanga, nuuko So wo mu ijuru ureeba ibyihereereye azaabagororera.
5 Kandi igihe musenga, ntimukabe nk'abantu b'indyarya, bakunda gusenga bahagaze mu masinagoogi no ku mihanda, kugira ngo abantu babareebe. Ndababwira ukuri yuuko abo baba bamaze guhaabwa ingororano yaabo. 6 Ahuubwo igihe usenga, uje winjira mu gisenge caawe ukinge, maze usenge So mwihereeranye. Kandi So ureeba ibyiherereye azaakugororera.
7 Igihe usenga, ntuugatondagure amagambo atagira ico avuga nk'uko abapagaani babigenza, kuko bateekereza ko kuvuga amagambo menshi bituma bumvwa. 8 Ntimukabe nka bo, kuko So azi ibyo mukeneye mutaraabimusaba.
9 Nuuko reero muje musenga mutya:
Daata wa twese uri mu Ijuru,
izina ryawe ryubahwe.
10 Ubwami bwawe buuze.
Ibyo ushaaka bikorwe
mu isi nk'uko bikorwa mu ijuru.
11 Uduhe ifunguro ridutunga uko bukeeye.
12 Utubabarire ibyaha byacu,
nk'uko naatwe tubabarira abaducumuraho.
13 Ntuuduteererane ngo tugwe mu bitugerageza,
ahuubwo udukize Umubi.
14 Kuko nimubabarira abandi ibyaha baabakoreye, So uri mu ijuru na we azaabababarira ibyaha byanyu. 15 Ariko nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na we ntaabwo azaabababarira ibyaha byanyu.
16 Kandi igihe musiiba, ntimukiijime ku maaso ngo mugaragaze umubabaro nk'uko indyarya zibikora, zikambya agahanga kugira ngo abantu bamenye ko ziri mu gisiibo. Ndababwira ukuri yuuko abo baba baamaze guhaabwa ingororano yaabo. 17 Ariko mwebwe nimusiiba, mwisiige amavuta mu mutwe, kandi mukarabe mu maaso, 18 kugira ngo abantu batamenya ko mwasiibye ahuubwo bimenywe na So wenyine utagaragara, kandi So ureeba ibyihereereye azaabaha ingororano.
19 Ntimugakungaanyirize ubukungu bwanyu ku isi aho bwononwa n'ibiseesamuzinga n'ingese, kandi n'aho abajuura baapfumura bakabwiba. 20 Ahuubwo, mwikungaanyirize ubukungu bwo mu ijuru, aho ibiseesamuzinga n'ingese bitagera, n'aho abajuura badashobora gupfumura. 21 Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ni ho uzaahoza umutima.
22 Ijiisho ni itaara rimurikira umubiri waawe. Iyo amaaso yaawe areeba neeza, umubiri woose ugira umuco, 23 ariko ijiisho ryawe niiba ritameze neeza, umubiri waawe woose wuzura umwijima. Reero niiba umuco ukurimo ari umwijima, mbeega ukuntu uwo mwijima uzaaba mwinshi!
24 Nta mugaragu ushobora gukorera abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cangwa akiitangira umwe agasuuzugura undi. Ntimushobora gukorera Imaana n'ubutunzi.
25 Ni co gitumye mbabwira ngo, ntimugahagarike imitima yaanyu ku byerekeye ubuzima bwanyu muti, mbese tuzaarya iki, cangwa tuzanywa iki, cangwa ibifashe ku mubiri waanyu muti, mbese tuzambara iki. Mbese ubuzima ntiburuta ibyo kurya, n'umubiri ukaruta imyambaro? 26 Nimureebe inyoni zo mu kireere, ntizibiba, ntizisaaruura cangwa ngo zihunike mu bigega, ariko So wo mu ijuru arazigaburira. Mbese ntimuzirusha agaciiro? 27 Kandi hari n'umwe muri mwe ushobora kwiyongeereraho niibura akaanya gato ku buzima bwe ku bwo guhagarika umutima? 28 Noone n'iki gituma muhagarika imitima yaanyu mwibaza ico muzambara? Mwitegereze ukuntu ibimori byo mu gasozi bikura, nta murimo bikora, nta n'imyenda biboha, 29 ariko ndababwira ukuri yuuko na Solomooni mu cuubahiro yari afite coose, atiigeze yambara nka kimwe muri ibyo bimori. 30 Noone se niiba Imaana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biriho noone, ejo bikajugunywa mu muriro, mwe ntizaarushaho kubambika mwabanyakwizeera guke mwe? 31 Nuuko reero ntimugahagarike imitima, mwibaza muti, ‘Tuzaarya iki?’ Cangwa muti, ‘Tuzanywa iki?’ Cangwa muti, ‘Tuzambara iki?’ 32 Ibyo byose abanyamahanga ni byo baharanira, nyamara So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye. 33 Ariko mbere ya byose muharanire Ubwami bw'Imaana no gukiraanuka kwayo, ni ho ibindi byose muzaabyongeererwa.
34 Noone reero ntimugahagarike imitima yaanyu mwibaza iby'ejo, kuko iby'ejo bibara ab'ejo, kandi ingoorane za buri munsi zirahaagije.