1 Nuuko Yesu ajanwa n'Umwuka w'Imaana mu butaayu kugira ngo ahageragerezwe na Sataani. 2 Ubwo yari amaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ane asiibye, Yesu arasonza. 3 Umushukanyi aramwegeera aramubwira ati, "Niiba uri Umwana w'Imaana koko, tegeka aya mabuye ahinduke imigaati."
4 Ariko Yesu aramusubiza ati, "Biranditswe ngo,
‘Umuntu ntaabwo atungwa n'umugaati gusa,
ahuubwo abeeshwaho n'ijambo ryose riva mu kanwa k'Imaana.’ "
5 Nuuko Sataani arongera ajaana Yesu mu tawuni nkuru Yeera, amuhagarika ku gasongeero k'Inzu y'Imaana, 6 maze aramubwira ati, "Niiba uri Umwana w'Imaana, simbukira haasi, kuko byanditswe ngo,
‘Imaana izaagutegekera abaamalayika baayo,
bagutegere amaboko bakuramire,
kugira ngo ikirenge caawe kidasiitaara ku ibuye.’ "
7 Yesu aramusubiza ati, "Kandi, byanditswe ngo, ‘Ntukagerageze Uhoraho Imaana yaawe.’ "
8 Nuuko Sataani arongera ajaana Yesu mu mpinga y'ikirunga kireekire caane, amwereka ubwami bwose bwo ku isi n'icuubahiro caabwo, 9 aramubwira ati, "Biriiya byose ndabiguha, n'upfukama ukandamya."
10 Yesu aramusubiza ati, "Hoshi genda, Sataani! Kuko byanditswe ngo,
‘Uramye Uhoraho Imaana yaawe,
abe ari yo yoonyine ukorera.’ "
11 Sataani amusiga ahongaho, haaza abaamalayika baramukorera.
12 Yesu yumviise ko Yohaana yashizwe mu gihome, aja i Galileeya. 13 Ava i Nazaareeti, yimukira i Kaperenawumu, i tawuni yegeranye n'inyanja y'i Galileeya mu gice ca Zebulooni na Nafutaali, 14 kugira ngo bibe nk'uko byavugiwe mu muhanuuzi Yesaaya ngo,
15 "Gihugu ca Zebulooni n'ica Nafutaali,
ahagana ku nyanja, haakurya ya Yorodaani,
i Galileeya ituuwe n'abanyamahanga.
16 Abantu baari mu mwijima,
baaboonye umuco mwinshi,
naabo baari mu gihugu gicuze umwijima w'igicuucu c'urupfu
umuco warabamurikiye."
17 Uheereye ico gihe, Yesu atangira kwamamaza ubutumwa ati, "Nimwihane kuko Ubwami bw'ijuru bureegeereje."
18 Ubwo Yesu yanyuraga ku nkengeero y'inyanja ya Galileeya, abona abarobyi babiri baari ibyenenyina, Simooni witwaga Peetero na Andereya, bari gushira ubutimba bwabo mu nyanja ngo barobe isamaaki. 19 Nuuko arababwira ati, "Nimunkurikire, nzaabahindura abarobyi b'abantu." 20 Ako kaanya, basiga ubutimba bwabo baramukurikira.
21 Akomejemo abona abandi babiri, b'ibyenenyina ari bo, Yaakobo na Yohaana beene Zebedaayo bari mu bwato basana ubutimba bwabo. Yesu arabahamagara, 22 baheerako basigira se ubwato, bakurikira Yesu.
23 Yesu yitooroora i Galileeya yoose, yiigiishiriza abantu mu masinagoogi yaabo, ababwiriza Ubutumwa Bwiza bw'Ubwami bw'ijuru, kandi akiza abantu uburwayi n'indwara z'uburyo bwose. 24 Inkuru y'ibyiza bye yamamara mu gihugu ca Siriya hoose, nuuko bamuzanira abantu boose barwaye indwara z'amooko atari amwe, imbabare n'abateewe na dayimooni, abarwaye ibicuri n'abarema, arabakiza. 25 Nuuko imbaga y'abantu iramukurikira, bamwe baturutse i Galileeya, mu gice c'i Dekapolisi, abandi baturutse i Yerusaalemu n'i Yudeeya, no haakurya ya Yorodaani.