Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 5

Yesu Ahamagara Abiigiishwa ba Mbere

1 5:1 Mat 13:1,2; Mar 3:9,10; 4:1. Umunsi umwe, Yesu yigiishirizaga iruhande rw’ingezi yitwa Genezareeti.5:1 Mu ibindi byanditswe bayita Ingezi ya Galileeya. Abantu benshi bamubyiganiraho bashaaka kumva ijambo ry’Imaana. 2 Maze Yesu abona amaato abiri yo abarobyi baari baaziritse ku nkengeero y’ingezi, kuko boozaga ubutimba bwabo. 3 Yesu yinjira mu bwato bumwe muri ayo, bwari ubwa Simooni. Amusaba kubusunika ngo bwigire imbere mu maazi. Abwicaramo, maze yigiisha abantu.

4 Arangije kuvuga, abwira Simooni ati, "Igiza ubwato imbere mu maazi mareemare maze ujugunye ubutimba ufate isamaaki."

5 5:5 Yoh 21:3. Simooni aramusubiza ati, "Daatabuja twakeesheje ijoro ryose dusoha nyamara ntaaco twafashe. Ariko kuko ubivuze ndasubira kubuteereramo."

6 5:6 Yoh 21:6. Babikoze, bafata isamaaki nyinshi caane ubutimba buruuzura butangira guciika. 7 Batabaaza bagenzi baabo baari mu bundi bwato, maze amaato yombi yuzura isamaaki yenda kurengerwa.

8 Nuuko Simooni Peetero aboonye ibibaaye, apfukama imbere ya Yesu aravuga ati, "Nyagasani, va aho ndi, kuko ndi umunyabyaha, sinkwiriye kukwegeera." 9 Ibi yabivuze kuko yari atangaajwe n’ubwinshi bw’isamaaki, zo we na bagenzi be baari baafashe. 10 Bagenzi be ari bo Yaakobo na Yohaana beene Zebedaayo na bo birabatangaaza.

Yesu abwira Simooni ati, "wiitiinya, uheereye noone, uzaaja uroba abantu." 11 Bamaze kugeza amaato yaabo ku nkengeero, basiga byose bakurikira Yesu.

Veja também