1 Muri ico gihe, haari abantu baabwiye Yesu ibyabaaye ku Banyagalileeya. Bamuteekerereza uko Pilaato yiciishije bamwe mu gihe baatambaga ibitambo. 2 Yesu arababaza ati, "Mbese muteekereza ko abo Banyagalileeya baababajwe batyo, baari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalileeya boose? 3 Oya, si byo rwose! Ahuubwo namwe nimutiihana muzaarimbuka mutyo mwese. 4 Cangwa se ba bantu cumi n'umunaane bo umunaara w'i Silowamu wagwiriye ukabiica, muteekereza ko baari abanyabyaha kuruta abandi bantu boose b'i Yerusaalemu? 5 Oya, si byo rwose. Ahuubwo namwe nimutiihana muzaarimbuka mutyo mwese."
6 Yesu abaciira uyu mugani ati, "Umuntu yari afite igiti ciitwa umutiini yateeye mu murima we w'imizaabibu. Yahoraga agishaakaho imbuto, ariko ntaazibone. 7 Nuuko nyir'umurima abwira umuhinzi w'imizaabibu ye ati, ‘Dore hashize imyaka itatu nza gushaaka imbuto kuri uyu mutiini sinzibone, uwurandure kuko ari nta mpamvu ituma ukomeza kunyuunyusa ubutaka.’
8 Umuhinzi aramusubiza ati, ‘Daatabuja, wureke umare undi mwaka umwe gusa. Ngiiye kuwuhingira, ngufumbire, 9 ahaari wazaageraho ukeera imbuto umwaka utaaha. Ariko nuuteera imbuto, uzaawurandure.’ "
10 Igihe kimwe ku munsi w'Isaabato, Yesu yigiishirizaga abantu mu isinagoogi. 11 Mu bo yigiishaga, haarimo umugore ufite dayimooni iteera ubumuga. Uwo mugore yari amaze imyaka cumi n'umunaane ahetamye umugongo adashobora kuunama na hato. 12 Yesu amuboonye aramuhamagara ngo aze aho ari, aramubwira ati, "Mugore ubohoowe ubumuga bwawe." 13 Amurambikaho ibiganza, ako kaanya uwo mugore arakira, ahagarara yemye, ahimbaza Imaana.
14 Ariko umutware mukuru w'isinagoogi biramuraakaza caane kuko Yesu akijije umuntu ku Isaabato. Abwira abantu ati, "Mu cumweru harimo iminsi itandatu gusa yo gukorerwamo imirimo. Iyo minsi, abe ari yo muja muuziramo gukizwa indwara, ariko umunsi w'Isaabato ni uwo kuruhuukiraho."
15 Yesu aramusubiza ati, "Mwa ndyarya mwe! Mbese ni nde utaazitura inka cangwa indogobe ye ku Isaabato mu kiraaro ngo ayijaane kuyuhira cangwa kuyiragira? 16 Noone uyu mugore, dore imyaka ibaaye cumi n'umunaane aboshwe na Sataani kandi ari umukoobwa w'Aburahamu. Mbese ntibyari ngombwa ko abohoorwa ku munsi w'Isaabato?"
17 Yesu amaze kuvuga ibyo, abaamuhakanyaga boose bakorwa n'isoni. Naho abandi boose baari bateeraniye aho, biishiimira imirimo myiza akoze.
18 Maze Yesu arababaza ati, "Mbese Ubwami bw'Imaana bumeze bute cangwa nabugereranya n'iki? 19 Bwagereranywa n'akabuto gato kitwa sinaapi, ko umuntu yajaanye mu murima we akakabiba. Haanyuma karakura, kavamo igiti. Inyoni zo mu kireere zaarika ibyari mu mashami yaaco."
20 Yongera kubaza abantu ati, "Ubwami bw'Imaana naabugereranya n'iki? 21 Bwagereranywa n'umusemburo wo umugore yavanze mu ndengo itatu z'ifu kugeza aho byose byatutumbiye."
22 Nuuko Yesu aja i Yerusaalemu, anyura mu matawuni menshi no mu byaro, agenda yigiisha abantu. 23 Umuntu aramubaza ati, "Nyagasani, mbese abazaakizwa si bake?"
Yesu aramusubiza ati, 24 "Mugire umwete wo kunyura mu muryango ufunganye. Ndababwira ukuri yuuko benshi bazaashaaka kuwunyuramo, ariko ntibabishobore. 25 Nyir'urugo naamara gukinga uruugi rw'inzu, mwebwe abari hanze mugakomanga mumwinginga muti, ‘Daatabuja, dukinguurire,’ na we azaabasubiza ati, ‘Simbaazi ndetse sinzi n'aho muturuka.’
26 Nyuma muzaavuga muti, ‘Twasangiye naawe ibyokurya n'ibyokunywa, kandi wigiishirizaga mu nzira z'iwaacu.’
27 Ariko azaababwira ati, ‘Simbaazi, sinzi n'aho muturuka, nimumve imbere mwese mwa nkozi z'ibibi mwe!’
28 Hazaabaho kurira no guhekenya ameenyo ubwo muzaabona Aburahamu, Isaaka na Yaakobo n'abandi bahanuuzi boose bari mu Bwami bw'Imaana naho mwe mukajugunywa hanze. 29 Abandi bantu bazaaza baturutse i burasirazuuba n'iburengerazuuba, abandi baturuke amajeepfo n'amajaaruguru basangire mu Bwami bw'Imaana. 30 Nuuko reero hariho ab'inyuma bazaaba ab'imbere, n'ab'imbere bazaaba ab'inyuma."
31 Uwo munsi, Abafarisaayo bamwe baaza aho Yesu ari, baramubwira bati, "Va hano uhunge kuko Herodi ashaaka kukwica."
32 Yesu arabasubiza ati, "Nimugende mumbwirire iyo ngunzu yiyoberanya muti, ‘Dore ndakomeza kwirukana abadayimooni no gukiza abarwayi uyu munsi n'ejo, nuuko ku munsi wa gatatu nzaaba ndangije gukora ibyanzanye.’ 33 Uko byaba koose, nkwiriye gukomeza urugendo rwanje uyu munsi, ejo ndetse n'ejobundi, kuko bidashoboka ko umuhanuuzi yicirwa ahandi, hatari i Yerusaalemu.
34 Bantu b'i Yerusaalemu, bantu b'i Yerusaalemu! Mwica abahanuuzi kandi mukiiciisha amabuye ababatumweho! Ni kangaahe nashaatse kurundarunda abaana baanyu nk'uko inkoko ibundikira ubushwi mu mababa yaayo, ariko ntimunkundire? 35 Nooneho reero nimwumve, inzu yaanyu ibasigiwe ari umusaka. Ndababwira yuuko mutazambona kugeza ubwo muzaavuga muti, ‘Hahiirwa uje mu izina ry'Imaana.’ "