Publicidade

Lucas 22

Yuda Ashaaka Uburyo bwo Kugambaanira Yesu

1 Nuuko igihe c'ubushitsi bwo kurya Imigaati Idasembuwe ceegereje, 2 abakuru b'abaheerezabitambo n'abiigiishamategeko baakomeje gushaakiisha ukuntu baakwiciisha Yesu, kuko baatiinyaga rubanda.

Yuda Yemera Kugambaanira Yesu

3 Nuuko Sataani yinjira mu mutima wa Yuda Isikariyoti wari umwe mu biigiishwa cumi na babiri. 4 Maze Yuda asanga abakuru b'abaheerezabitambo, n'abakuru b'abasirikare hamwe n'abarinzi b'Inzu y'Imaana, aja inaama na bo ukuntu azaabagenzereza Yesu ngo bamufate. 5 Bituma baneezeerwa caane, kandi bamuseezeranya ikiguzi bazaamuha. 6 Yuda arabibeemerera, atangira gushaakashaaka uko yabafasha kumufata rubanda rutariho.

Kwiteguurira Ifunguro ryo Kunyurwaho

7 Umunsi wo kwiteguurira ibirori by'Imigaati Idasembuwe uragera. Kuri uwo munsi buri muryango watambaga umwana w'intaama w'ibirori byo Kunyurwaho. 8 Maze Yesu atuma Peetero na Yohaana, arababwira ati, "Muje mu tawuni muduteguurire uko turibusangire ifunguro ryo Kunyurwaho."

9 Baramubaza bati, "Tubiteguurire he?"

10 Yesu arabasubiza ati, "Nimugera mu tawuni muribuhuure n'umugabo wiikoreye ikibindi cuuzuye amaazi, mujaane na we mu nzu aribwinjiremo 11 nuuko mubwire nyir'inzu muti, ‘Umwigiisha adutumye kukubaza ngo, mbese umwanya ndibusangiriremo ifunguro ryo Kunyurwaho n'abiigiishwa banje uri he?’ 12 Uwo mugabo aribubeereke igisenge kinini co mu nzu yo heejuru. Ibyo mwifuuza byose murabisangamo, abe ari ho mutunganya."

13 Na bo baja mu tawuni basanga ibyo yababwiye byose biri nk'uko yabivuze. Nuuko bateguura ifunguro ryo Kunyurwaho.

Yesu Asangira n'Abiigiishwa be Ifunguro rya Nyuma

14 Igihe kigeze, Yesu n'abiigiishwa be bariicara ngo barye. 15 Maze Yesu arababwira ati, "Niifuuje caane gusangira namwe ibi birori byo Kunyurwaho ntaraagera igihe co kubabazwa. 16 Ibyo mbibabwiye nkomeje ko ntazongera kurya irindi funguro ryo Kunyurwaho, kugeza igihe bizuuzurizwa mu Bwami bw'Imaana."

17 Nuuko afata igikopu ca divaayi ashiima Imaana, abwira abiigiishwa be ati, "Nimwakiire iki gikopu ca divaayi maze musangire. 18 Ndababwira ukuri yuuko ntazongera kunywa ku mbuto z'imizaabibu kugeza ubwo Ubwami bw'Imaana buzaazira."

19 Yesu afata umugaati, ashiima Imaana, arawumanyagura maze aheereza abiigiishwa be avuga ati, "Uyu mugaati ni umubiri wanje utanzwe ku bwanyu. Muje muhora mugenza mutya kugira ngo munyibuke."

20 Bamaze kurya, Yesu afata igikopu ca divaayi nk'uko yari yafashe umugaati aravuga ati, "Iki gikopu ni iseezerano risha Imaana iseezerana n'abantu ku bw'amaraso yanje azaamenwa ku bwanyu. 21 Ariko, dore uwo ugiiye kungambaanira ni uwo dusangira kuri iyi meeza. 22 Koko Umwana w'Umuntu azaapfa nk'uko byateguuwe n'Imaana, ariko kandi uwo umugambaanira azaagira iheerezo ribi."

23 Abiigiishwa batangira kubazanya ubwabo, uzaamugambaanira uwo ari we muri bo.

Yesu Asobaanura Uruta Abandi uwo ari we

24 Nuuko abiigiishwa baja impaka bashaaka kumenya ukwiriye kuba mukuru uwo ari we. 25 Yesu arababwira ati, "Abaami b'iyi si bategekeesha abantu agahato, kandi abo batware bafite ububaasha kuri abo bantu, bagashaaka kwiyita abagiraneeza. 26 Ariko mwebweho ntimukagenze mutyo. Ahuubwo umukuru muri mwe akwiriye kuba nk'umwana muto. Uyobora abandi akwiriye kuba nk'umugaragu. 27 Noone se umukuru ni uwuhe, uwiicaye agaburirwa cangwa ugabura? Mbese ntaabwo ari uwo ugaburirwa? Dore mbaana na mwe nsa nk'ubaheereza. 28 Nimwe mwagumanye nanje muri byose no mu ngoorane zanje zoose. 29 Nk'uko nanje Daata yampaaye ubushobozi bwo kuba Umwami, nanje mbahaaye ubutware bwo gutegeka abaami. 30 Ibyo nzaabibakorera kugira ngo musangire nanje mu bihe byose uko nzaaba ntegeka ndi Umwami. Muziicara nk'abaami muciira imanza imiryango cumi n'ibiri y'abantu ba Isirayeli."

Yesu Avuga ko Simooni Peetero Aribumwihakane

31 Nuuko Yesu abwira Peetero ati, "Simooni, Simooni, Umva! Sataani yasabye Imaana ngo abagosoore nk'uko umuhinzi agosoora amasaka. 32 Ariko wowe Simooni naagusabiye ku Maana ngo kwizeera kwawe kudacoogora buheriheri. Kandi nuumara gukomera ufashe bagenzi baawe na bo bakomere mu kwizeera."

33 Simooni aramusubiza ati, "Nyagasani, niiyemeje kujaana na we mu nzu y'imbohe ndetse no mu rupfu."

34 Ariko Yesu aramubwira ati, "Peetero, reka nkwerurire yuuko iri joro isaaki itaraabika, uribube unyihakanye gatatu."

Umufuka w'Amashilingi, Igikapu hamwe n'Inkoota

35 Nuuko Yesu abaza abiigiishwa be ati, "Ubwo nabatumaga kuvuga Inkuru Nziza mutagira amashilingi mu mifuka, igikapu cangwa ingato, muri ibyo hari na kimwe mwakeneye?"

Baramusubiza bati, "Ntaaco."

36 Nuuko Yesu arababwira ati, "Ariko ubu si ko bimeze. Ufite amashilingi ayitwaze, ndetse n'ufite igikapu ntakagisige. Kandi niiba muri mwe hari utagira inkoota, kandi akaba nta mashilingi yo kuyigura, naguriishe umwiteero we kugira ngo agire inkoota. 37 Ndababwira yuuko ibyanyanditsweho bigomba kumbaho. Mu byanditswe havuga ngo, ‘Kandi yabaranywe n'abanyabyaha.’ Kandi ndababwira yuuko ayo magambo asohorezwa muri nje. Kuko ibyanditswe kuri nje bigiiye kuba."

38 Baramubwira bati, "Nyagasani, dore inkoota ibiri ngiizi."

Arabasubiza ati, "Izo zirahaagije."

Yesu Asenga Afite Ishavu

39 Yesu arasohoka aja ku musozi wa Elayoni nkuko yari yaramenyereye, maze abiigiishwa be baramukurikira. 40 Agezeyo arababwira ati, "Musenge kugira ngo mutagwa mu moosha." 41 Yigira imbere ho gato, arapfukama arasenga ati, 42 "Daata niiba ari ubushaake bwawe unkize uyu mubabaro. Ariko bye kuba uko mbishaaka ahuubwo bibe nk'uko wowe ubishaaka." 43 [Agisenga, malayika ava mu ijuru aramubonekera aramukomeza. 44 Yesu arushaho gusenga afite ishavu ryinshi n'agahinda kenshi. Atangira kubira ibyuya byinshi caane bigwa haasi bisa n'ibitonyanga by'amaraso.]

45 Amaze gusenga asubira aho yari yasize abiigiishwa be, asanga basinziiriye ku bw'agahinda. 46 Yesu arababaza ati, "Ni iki gitumye musinziira? Nimubyuke, musenge mutagwa mu moosha."

Bafata Yesu

47 Yesu akivugana n'abiigiishwa be, haaza igiteero c'abantu kiyobowe na Yuda Isikariyoti, maze yegeera Yesu ngo amuramutse amusome. 48 Yesu aramubaza ati, "Yuda, uragambaanira Umwana w'Umuntu umusoma?"

49 Ba biigiishwa baari na Yesu, baboonye ibigiiye kubaho babaza Yesu bati, "Nyagasani, tubakubite inkoota?" 50 Umwe muri bo ayikubita umugaragu w'Umuheerezabitambo Mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo.

51 Yesu arababwira ati, "Mureke kurwana." Maze afata kwa gutwi agusubizaho aramukiza.

52 Nuuko Yesu abaza Bakuru b'Abaheerezabitambo, n'abarinzi b'Inzu y'Imaana n'abandi bantu bakuru baari baaje kumufata ati, "Mwari mugomba kunteera nk'abateeye umwambuzi? Dore muuje kumfata mufite inkoota n'ubuhiri. 53 Igihe nabaaniye na mwe mu Nzu y'Imaana ntiimwigeze munkozaho urutoki cangwa ngo murambuure amaboko mumfate. Ariko nooneho igihe caanyu c'ubutegetsi bw'umwijima kirageze."

Peetero Yihakana Yesu

54 Nuuko bafata Yesu, baramujaana bamushira mu nzu y'Umuheerezabitambo Mukuru. Maze Peetero amukurikira arenga ahinguka. 55 Abantu bacaana umuriro batangira koota. Peetero na we yicara muri bo. 56 Maze umwe wari umuja aramwitegereza aravuga ati, "Uyu mugabo na we yari kumwe na Yesu."

57 Ariko Peetero arahakana aravuga ati, "Mugore, uwo uvuga siimuuzi."

58 Hashize umwanya muto undi muntu ashinja Peetero abikomeje caane ati, "Naawe uri umwe mu biigiishwa be."

Peetero ati, "Wa muntu we si ndi umwe muri bo."

59 Nyuma y'umwanya muto, undi muntu aramushinja ati, "N'uyu baari kumwe kuko na we ari Umunyaagalileeya."

60 Peetero aramusubiza ati, wa muntu we, ibyo simbiizi. Akibivuga muri ako kaanya yumva isaaki irabitse. 61 Umwami Yesu arakebuka areeba Peetero, bombi bakubitana amaaso. Nuuko Peetero yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye mbere, ati, "Uyu munsi, isaaki itaraabika, uraba umaze kunyihakana gatatu." 62 Nuuko Peetero aja hanze ararira caane.

Yesu Bamushinyagurira kandi Bamukubita

63 Abagabo baari baafashe Yesu batangira kumushinyagurira no kumukubita. 64 Bamupfuka ku maaso, baramubaza bati, "Niiba uri umuhanuuzi tubwire ugukubise uwo ari we?" 65 Bakomeza kumutuka, bamubwira n'ibindi byinshi bibabaje.

Yesu Ajanwa Imbere y'Urukiiko

66 Bukeeye abakuru babanyarukiko, abakuru b'abaheerezabitambo n'abiigiishamategeko, barateerana, bajaana Yesu mu rukiiko. 67 Baramubwira bati, "Niiba uri Kristo, bitubwire!"

Yesu arabasubiza ati, "Nuubwo naababwira, ntimwabyemera. 68 Naaho naababaza ntaaco mwansubiza. 69 Ariko uheereye noone, Umwana w'Umuntu azaaba yiicaye iburyo bw'Uhoraho Imaana Isumbabyose."

70 Boose bamubariza icaarimwe bati, "Erega nooneho wowe uri Umwana w'Imaana?"

Arabasubiza ati, "Murabwivugiye ko ndi we!"

71 Nuuko baravuga bati, "Mbese, hari ubundi buhamya twifuuza? Ko twumviise abyivugiye ubwe."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-