1 Mu gihe Yesu yari mu Nzu y'Imaana, abona abakire batuura amatuuro yaabo mu bubiiko bwayo. 2 Abona n'umupfaakazi w'umukene atuura ibiceri bibiri. 3 Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko uyu mupfaakazi w'umukene atuuye kuruta abandi boose, 4 kuko abandi boose batanze amatuuro y'ibisaagutse. Ariko uyu mupfaakazi mu bukene bwe, atanze ibyo yari atezeho amakiriro."
5 Maze bamwe mu biigiishwa be batangira kuvuga ku Nzu y'Imaana, ukuntu itaatswe n'amabuye meeza, ndetse n'amatuuro atuurwa Imaana. Yesu aravuga ati, 6 "Ibi byose mureeba, igihe kizaagera ubwo hatazaagira ibuye na rimwe rizaasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe haasi."
7 Bamwe mu bantu baramubaza bati, "Mwigiisha, ibi bizaaba ryari? Kandi se n'ikimenyeetso ki ceerekana gusohora kwabyo?"
8 Yesu arabasubiza ati, "Muramenye ntihakagire ubayobya kuko benshi bazaaza biitwaje izina ryanje bavuga bati, ‘Ni nje Kristo,’ kandi bati, ‘Igihe kirageze’ ariko ntimuzaabyemere. 9 Ubwo muzumva intambara hamwe n'umwiryane, ntimuzaahagarike imitima kuko ibi bizaabanza kubaho. Ariko imperuuka izaaba itaraagera."
10 Arongera arababwira ati, "Ubwoko buzaateera ubundi, ndetse n'ubwami buteere ubundi. 11 Hazaabaho imishitsi iteeye ubwoba, kandi hazaaba inzara n'indwara z'ibyorezo. Hazaabaho ibintu biteeye ubwoba hamwe n'ibimenyeetso bikomeye biturutse mu kireere.
12 Ariko mbere y'ibi byose, bazaabafata, bazaabarenganya, kandi muzaaregwa mu masinagoogi, ndetse muzaashirwa no mu bihome. Bazaabaazana imbere y'abaami n'imbere y'abategetsi muzira izina ryanje. 13 Iki kizaaba ari co gihe caanyu co kuba abahamya banje. 14 Ntimuhagarike imitima y'ibyo muzaasubiza. 15 Kuko nzaabaha amagambo n'ubwenge, byo ababarwanya boose batazaashobora gutsinda cangwa ngo bavuguruze. 16 Muzaagambaanirwa n'ababyeyi, na beene so, n'abavandimwe, n'inshuti kandi baziiciisha bamwe muri mwe. 17 Muzangwa na boose muzira izina ryanje. 18 Ariko ntihazaagira agasatsi na kamwe ko ku mitwe yaanyu kazaagira ico kaba. 19 Nimwihangaana, muzaakiza ubugingo bwanyu.
20 Ariko ubwo muzaabona Yerusaalemu igoswe n'ingabo, muzaamenye ko kurimbuka kwayo kwegeereje. 21 Muri ico gihe, abazaaba bari i Yudeeya bazaahungire mu misozi, n'abazaaba bari mu tawuni hagati, bazaayivemo. Abazaaba bari mu caaro ntibazinjire mu tawuni. 22 Kuko iyo izaaba ari iminsi yo guhoora kw'Imaana kugira ngo ibyanditswe bisohore. 23 Muri iyo minsi abazaaba batwite, n'abonsa muri iyo minsi bazaabona ishano. Kuko hazaabaho ububabare mu isi, n'umujinya ku bantu. 24 Baziicwa n'inkota cangwa bajanwe ari imbohe mu mahanga yoose. I Yerusaalemu hazanyukwanyukwa n'abanyamahanga kugeza ubwo igihe caabo kizaagera ku iherezo.
25 Hazaaba ibimenyeetso ku izuuba, no ku kwezi no ku nyenyeeri. Amahanga yo mu isi azaababara, akuurwe umutima no guhoorera kw'inyanja n'imivumba. 26 Abantu bazaagwa gihuubara biteewe n'ubwoba, bahagarike imitima biteewe n'amakuba azaaba yadutse. Hazaabaho gushaakashaaka ibigiiye kuba ku isi, kuko ijuru ryose rizatigiswa n'imbaraga z'Imaana. 27 Nuuko Umwana w'Umuntu aheereko agaragare mu bicu, afite ububaasha, n'ikuzo ryinshi. 28 Ibi nibitangira kubaho, muzaahaguruke mureebe heejuru, kuko gucungurwa kwanyu kuzaaba kuri bugufi."
29 Nuuko Yesu abaciira umugani ati, "Mwitegereze igiti c'umutiini cangwa ibindi biti byose, 30 iyo amababi yabyo ashibutse, mumenya ko igihe c'urugaryi ceegereje. 31 Nuuko reero, nimubona ibi bibaaye, muzaamenye yuuko Ubwami bw'Imaana buri haafi.
32 Ndababwira ukuri yuuko abantu b'iki gihe batazaashiraho ibi byose bitaraaba 33 Ijuru n'isi bizaashira, ariko amagambo yanje ntaazaashira.
34 Mwirinde imitima yaanyu itazaatwarwa n'ingeso mbi, gusinda hamwe no kwiganyira ko muri ubu bugingo. Nimukora mutyo, uwo munsi ntuzaabatungura 35 nk'uko umutego ubashuka. Kuko uzaazira abantu boose batuuye ku isi. 36 Nuuko reero mube maaso buri gihe, kandi musenge kugira ngo mubone uko murokoka ibizaabaho byose, ndetse mushobore guhagarara imbere y'Umwana w'Umuntu."
37 Buri munsi, Yesu yajaga mu Nzu y'Imaana kwigiisha, ariko nimugorooba akaja kuraara ku musozi wiitwa Elayoni. 38 Abantu boose baahagurukaga kare mu gitondo baaza mu Nzu y'Imaana kumva ibyo yigiishaga.