1 Yesu aciira abiigiishwa be umugani ubiigiisha ko bakwiriye gusenga batarambirwa no kudaciika intege. 2 Arababwira ati, "Mu tawuni imwe, haari umucaamanza utaaruubahaga Imaana, ntiyite no ku bantu. 3 Kandi muri iyo tawuni, haari hatuuyemo umupfaakazi, wahoraga aza kuri uwo mucaamanza amwinginga ati, ‘Nyaabuna nkiraanura nuuwo tubuurana.’ 4 Ariko uwo mucaamanza amara igihe kireekire atabyitaho. Haanyuma ariibwira ati, ‘Nuubwo ntubaha Imaana, kandi siniite ku bantu, 5 ariko kuko uyu mupfaakazi anduhije caane, ndamurengera kugira ngo adahora aza kundusha.’ "
6 Nuuko Yesu arongera aravuga ati, "Ntimwumva iby'umucaamanza udatunganye yavuze? 7 Noone se, Imaana yo ntizaatabaara intoore zaayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese izaatinda kuziitaho? 8 Ndababwira yuuko Imaana izaazitabaara bidatinze. Ariko se Umwana w'Umuntu naagaruka azaasanga abantu bafite ukwizeera hano ku isi?"
9 Yesu arongera aciira umugani bamwe mu bantu biibwiraga ko ari intungaane, kandi bagahinyura abandi boose. 10 Aravuga ati, "Abantu babiri baagiiye mu Nzu y'Imaana gusenga. Umwe yari Umufarisaayo, undi ari umusoreesha. 11 Umufarisaayo ahagarara yemye arasenga ati, ‘Ndagushiima Maana kuko ntameze nk'abandi bantu. Si ndi umunyabyaha, si ndi umujuura ndetse sinsambana, simeze nk'uriya musoreesha. 12 Niiyiriza ubusa kabiri mu minsi irindwi kandi ntanga kimwe ca cumi mu byo nungutse byose.’
13 Ariko umusoreesha ahagarara hiirya ahiitaaruuye ntiyahangaara no kuubuura amaaso ngo areebe heejuru. Ahuubwo yikubita mu gituuza yeerekana umubabaro avuga ati, ‘Nyaabuna Maana mbabarira, ndi umunyabyaha.’ "
14 Maze Yesu aravuga ati, "Ndababwira yuuko uyu musoreesha, yasubiye iwe ababariwe ibyaha bye byose kuruta Umufarisaayo. Umuntu weese wishira heejuru, azaaciishwa bugufi, naho uwiiciisha bugufi, azaashirwa heejuru."
15 Nuuko baazanira Yesu abaana bato ngo abafateho. Abiigiishwa be babiboonye barabacaaha, 16 ariko Yesu ahamagara abo baana ngo bamusange. Abwira abiigiishwa be ati, "Nimureke abaana bato baaze aho ndi, ntimubabuze kuko Ubwami bw'Imaana ni ubw'abameze nka bo. 17 Ndababwira yuuko umuntu weese utaakiira Ubwami bw'Imaana nk'umwana muto, ntiyabwinjiramo."
18 Maze umwe mu bakuru b'Abayuuda abaza Yesu ati, "Mwigiisha mwiza, ngomba gukora iki ngo nzaahaabwe ubugingo buhoraho?"
19 Yesu aramusubiza ati, "Kuki unyita mwiza? Ntamwiza uriho keretse Imaana yoonyine. 20 Uzi amategeko ngo, ‘Ntuugasambane, ntuukiice, ntuukiibe, ntuukabeeshere abandi, wubahe so na nyoko.’ "
21 Na we aramusubiza ati, "Uheereye mu buto bwanje, ayo yoose narayakurikije."
22 Yesu yumviise ibyo aramubwira ati, "Hari ico usigaje gukora. Guriisha ubutunzi bwawe bwose, maze ibivuuyemo ubigabire abakene, nuurangiza ubone kunkurikira. Ubwo ni bwo uzunguka ibihembo mu ijuru."
23 Ariko uwo mugabo yumviise ibyo biramubabaza caane kuko yari umukire uhebuuje. 24 Yesu abiboonye abwira abantu ati, "Mbeega ukuntu biruhije ko abakire baakwinjira mu Bwami bw'Imaana! 25 Birooroshe caane ko ingamiya inyura mu gapfumure k'urusindaani kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw'Imaana."
26 Abantu bumviise Yesu avuze ibyo, baravuga bati, "Noone se ubwo bimeze bityo, ni nde ubaasha gukizwa?"
27 Yesu arababwira ati, "Ibidashobokera abantu, ku Maana birashoboka."
28 Peetero abwira Yesu ati, "Dore twebwe twasize ibyacu byose turagukurikira."
29 Yesu arababwira ati, "Ndababwira yuuko umuntu weese usiga urugo rwe, cangwa umugore we, cangwa beene nyina, cangwa ababyeyi be, cangwa abaana be ku bw'Ubwami bw'Imaana, 30 azaahaabwa ibirutaho inshuro nyinshi muri iki gihe, kandi no mu gihe kizaaza, azaahaabwa ubugingo buhoraho."
31 Yesu yihereerana abiigiishwa be cumi na babiri arababwira ati, "Dore turazaamuuka i Yerusaalemu, maze ibyanditswe ku Mwana w'Umuntu byose bizuuzuzwa. 32 Azaagabizwa Abanyamahanga, azaashinyagurirwa, kandi bazaamuciiraho amacandwe. 33 Kandi nibamara kumukubita inkoni, bazamwica. Ariko ku munsi wa gatatu azaazuuka."
34 Abiigiishwa be ntibaabisobaanukirwa, kuko ayo magambo baari bayahishwe, ntibaamenya ico yamenyeeshaga.
35 Igihe Yesu yari haafi kugera i Yeriko, haari umuntu uhumye wicaye iruhande rw'inzira asabiriza. 36 Yumviise abantu banyuraho basakuza, ababaza ibyo ari byo. 37 Baramusubiza bati, "Ni Yesu w'i Nazaareeti unyuraho."
38 Nuuko ateera heejuru avuga ati, "Yesu Mwana wa Dawudi, ngirira imbabazi!"
39 Abantu baari imbere ya Yesu baramucaaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati, "Mwene Dawudi, ngirira imbabazi!"
40 Yesu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Bamugejeje aho ari, aramubaza ati, 41 "Urashaaka ko ngukorera iki?"
Aramusubiza ati, "Nyagasani, ndashaaka kongera kureeba."
42 Nuuko Yesu aramubwira ati, "Reeba! Kwizeera kwawe kuragukijije." 43 Muri ako kaanya arahumuuka, akurikira Yesu asingiza Imaana. Abantu boose baboonye ibibaaye, na bo basingiza Imaana.