Publicidade

Lucas 17

Kubabarira no Kwizeera

1 Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Ibituma abantu bacumura, ntibyabura kubaho. Ariko umuntu utuma abandi bacumura, azaabona ishano. 2 Icaaruta ni uko yahambiirwa urusyo mu ijosi, maze akarohwa mu nyanja ariko ntaacumuze umwe muri aba baana bato. 3 Nuuko reero mwirinde mu byo mukora byose.

Mwene so naakora icaaha, umucaahe, niyihana umubabarire. 4 Nuubwo yagucumuraho karindwi mu munsi umwe, akagusaba imbabazi karindwi, ugomba kumubabarira."

5 Intumwa za Yesu ziramubwira ziti, "Daatabuja twongerere kwizeera." 6 Arazisubiza ati, "Mugize kwizeera kungana n'akabuto gato kitwa sinaapi, mwabwira igiti kinini c'umuvumu muti, ‘Randuka n'imizi yoose, maze witeerere mu nyanja,’ nuuko kikabumvira."

Inshingano y'Umugaragu

7 Yesu arababaza ati, "Noone se ni nde muri mwe waba afite umugaragu akamwohereza guhinga cangwa kuragira intaama, yavayo sheebuja akamubwira ati, ‘Ngwino wicare, uruhuuke maze dusangire.’ 8 Ahuubwo ntiyavuga ati, ‘Ngaaho reero nteguurira ico kurya maze wambare neeza ungaburire, nimara kurya, naawe ubone gufungura?’ 9 Mbese sheebuja yashiima umugaragu ku bwo kumukorera ico yamutegetse? Oya, ntiyamushiima na hato.

10 Nuuko reero namwe ni uko, nimwumvira, mugakora ibyo Imaana ibategetse byose, mukwiriye kuvuga muti, ‘Ntaabwo turi abagaragu bakwiriye gushimwa, kuko twakoze ibyo dushinzwe.’ "

Yesu Akiza Ababembe Cumi

11 Yesu n'abiigishwa be bakomeza urugendo baja i Yerusaalemu, banyura ku mupaka wo hagati ya Samariya na Galileeya. 12 Bageze mu caaro kimwe, bahuura n'ababembe cumi. Abo babembe bahagarara ahitaaruuye, 13 bateera heejuru bati, "Yesu, Daatabuja tubabarire, udukize!"

14 Yesu ababoonye arababwira ati, "Nimugende mwiyereke Abaheerezabitambo." Bakigenda, barakira.

15 Haanyuma umwe muri abo aboonye ko akize, agaruka ahimbaaza Imaana mu ijwi rirenga. 16 Apfukama imbere ya Yesu yiciishije bugufi, aramushiima caane, kandi yari Umusamariya.

17 Yesu arabaza ati, "Mbese sinakijije ababembe cumi? Abandi icenda bari he? 18 Ni kuki ari ntaawundi wagarutse gushiima Imaana uretse uyu munyamahanga?" 19 Maze Yesu aramubwira ati, "Haguruka ugende, kwizeera kwawe kuragukijije."

Kuuza k'Ubwami bw'Imaana

20 Umunsi umwe, Abafarisaayo baramubaza bati, "Ubwami bw'Imaana buzaaza ryari?" Yesu arabasubiza ati, "Ubwami bw'Imaana ntibuzaaza kumugaragaro ngo mubureebe n'amaaso yaanyu. 21 Kandi ntibazaavuga bati, ‘Dore nguubu hano’ cangwa ngo, ‘Nguubwo hariiya.’ Ahuubwo Ubwami bw'Imaana buri hagati muri mwe."

22 Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Igihe kizaagera co muzifuuza kubona umunsi umwe w'Umwana w'Umuntu, ariko ntimuzaawubona. 23 Abantu bazaababwira bati, ‘Dore Umwana w'Umuntu nguuriiya cangwa ngo nguuyu hano.’ Ariko ntimuzaajeyo ngo mubakurikire. 24 Igihe Umwana w'Umuntu azaaziraho, kizaamera nk'uko umurabyo, urabiriza mu ruhande rumwe rw'ikireere, ukarabagiranira mu rundi. 25 Ariko Umwana w'Umuntu akwiriye kubanza kubabazwa mu buryo bwinshi, ndetse no kwangwa n'abantu b'iki gihe. 26 Nk'uko byari bimeze mu gihe ca Nowa, ni ko bizaamera no mu gihe co kugaruka k'Umwana w'Umuntu. 27 Muri ico gihe, abantu baariineezeezaga, baararyaga, baaranywaga, ndetse baarashingiranwaga, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge. Nuuko umwuzure uraaza urabarimbura boose. 28 Uko ni ko byabaaye no mu gihe ca Looti. Abantu baararyaga, baranywaga, baaraguraga, bakaguriisha, bagahinga, ndetse bakuubaka, 29 kugeza igihe Looti yavuuye i Sodomu. Maze umuriro n'ibirimi byawo, biva mu ijuru, biragwa, birimbura abantu boose. 30 Uko ni ko bizaamera ku munsi Umwana w'Umuntu azeerekanwa. 31 Kuri uwo munsi, umuntu uzaaba ari heejuru y'inzu, ntaakazaamanuke ngo asubire mu nzu gushikiira ibintu birimo. Kandi n'uzaaba ari mu murima, ntaazaasubire mu rugo. 32 Mwibuke ibyabaaye ku mugore wa Looti. 33 Umuntu weese urengera ubugingo bwe azaabubura, ariko uhara ubugingo bwe azaaburokora. 34 Ndababwira yuuko muri iryo joro abantu babiri bazaaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azaajanwa undi asigare. 35 Abagore babiri bazaaba bari hamwe basya, umwe azaajanwa, undi asigare." 36 (Abagabo babiri bazaaba bari mu murima, umwe azaajanwa naho undi asigare.)

37 Abiigiishwa be baramubaza bati, "Nyagasani ibyo bizaabeera he?"

Yesu arabasubiza ati, "Aho intumbi iri, ni ho inkongoro ziteeranira."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-