1 Nyuma y'ibyo, Yesu aja mu matawuni no mu byaro yaamamaza Ubutumwa Bwiza bw'Ubwami bw'Imaana kandi yari kumwe n'abiigiishwa be cumi na babiri 2 hamwe n'abagore bamwe bo yari yarakijije indwara n'abadayimooni. Abo bagore baarimo, Mariya wiitwaga Magadaleena wo Yesu yakijije abadayimooni barindwi, 3 na Yowana umugore wa Ekuza wari umukozi mukuru wa Herodi, na Suzaana, hamwe n'abandi bagore benshi. Boose hamwe, baakoraga ku byabo bagafasha Yesu n'abiigiishwa be.
4 Nuuko abantu benshi baari baturutse mu matawuni atari amwe baaza aho Yesu ari barakungaana. Nuuko Yesu abaciira umugani ati, 5 "Umubibyi yasohoye imbuto aja kubiba. Akibiba, zimwe zigwa mu nzira abantu barazikandagira n'inyoni zo mu kireere zirazitooragura. 6 Izindi zigwa ku rutare ziramera. Zimaze kumera, ziruuma kuko zaabuze amaazi. 7 Izindi mbuto zigwa mu mahwa, zikurana na yo, bituma zinyunyuka. 8 Izindi zigwa mu butaka bwiza, zeera imbuto nyinshi, buri imwe ikubiishamo inshuro ijana."
Yesu amaze kuvuga ibyo, abwira abantu ati, "Ufite amatwi yumva niyumve."
9 Nuuko abiigiishwa bamusaba kubasobaanurira ico uwo mugani umenyeesha. 10 Yesu arababwira ati, "Mwebweho mwahaawe kumenya amabanga y'Ubwami bw'Imaana, ariko abandi bo babibwirwa mu marenga kugira ngo
‘kureeba bareebe, ariko beekubibona.
Kandi no kumva bumve, ariko beegusobaanukirwa.’ "
11 Nuuko Yesu akomeza kubabwira ati, "Uku ni ko uwo mugani usobaanurwa: Imbuto ni ijambo ry'Imaana. 12 Imbuto zaaguuye mu nzira, ni abumva ijambo ry'Imaana maze Sataani akaaza akarikuura mu mitima yaabo kugira ngo batizeera bagakizwa. 13 Izaaguuye ku rutare, ni abo baakiira ubutumwa n'umuneezeero, ariko ntibakomerere muri bwo. Abo bantu biizeera umwanya muto haanyuma baagera mu bigeragezo bakava mu kwizeera. 14 Imbuto zaaguuye mu muhwa, ni abo bumva ubutumwa ariko bagikomezamo bagasubizwa inyuma n'amaganya, n'ubutunzi, hamwe n'ibineezeeza byo muri ubu bugingo bikababuza kwera imbuto. 15 Naho imbuto zaaguuye ku butaka bwiza, ni abo bumva ijambo ry'Imaana bakarifata neeza, n'umutima wubaha kandi unyuzwe, ku bwo kwihangaana bakeera imbuto."
16 Nuuko Yesu arababwira ati, "Ntaawe ukongeeza itaara, ngo aryubikeho intonga cangwa ngo arishire muusi y'uburiri kuko ntiryamurikira abantu. Ahuubwo rishirwa ahagaragara kugira ngo abantu boose baaza mu nzu ribamurikire. 17 Ndababwira ukuri yuuko ntaabyahishwe bitazaahishuurwa, cangwa icaakorewe mu ibanga kitazaamenyekana. 18 Nuuko reero mwirinde uko mwumva aya magambo. Abo bafite bazongeererwa, ariko abadafite, bazaakwa n'ako bateekereza ko bafite."
19 Nuuko nyina n'abavandimwe ba Yesu baaza kumureeba, ariko ntibaashobora kumugeraho ku bw'abantu benshi. 20 Umuntu araaza abwira Yesu ati, "Nyoko na beene so bahagaze hanze bashaaka kuvugana naawe."
21 Aramusubiza ati, "Maama na beene daata ni abo bumva ijambo ry'Imaana bakarikurikiza."
22 Umunsi umwe, Yesu n'abiigiishwa be baja mu bwato, arababwira ati, "Reka twambuke tuje haakurya y'ingezi." Nuuko bazitura ubwato batangira urugendo. 23 Bacambuka, Yesu arasinziira. Maze umuyaga mwinshi uteera mu ngezi, imivumba yisuka mu bwato bwenda kurengerwa n'amaazi, biisanga mu kaaga.
24 Biihuutira kumukangura, bati, "Daatabuja, Daatabuja! Tugiiye gupfa!"
Nuuko akangutse, acaaha umuyaga n'imivumba birahoosha, habaho ituuze. 25 Yesu arababaza ati, "Kwizeera kwanyu kuri he?"
Baratiinya kandi baruumirwa, baravugana bati, "Mbese uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga no gucura kw'ingezi bikamwumvira!"
26 Nuuko Yesu n'abiigiishwa be barambuka bafata haakurya, bagera mu gice c'Abagadereeni hateeganye n'i Galileeya. 27 Yesu avuuye mu bwato, asanganirwa n'umugabo wabaga muri iyo tawuni wari uteewe n'abadayimooni. Uwo mugabo yari amaze igihe kireekire yambara ubusa, kandi ntiyaraaraga mu nzu ahuubwo yaraaraga mu irimbi. 28 Aboonye Yesu arataka caane, apfukama imbere ye ateera heejuru ati, "Unshaakaho iki Yesu Mwana w'Imaana Isumbabyose? Nyaabuna ndakwinginze, ntunyice urupfu rw'agashinyaguro." 29 Yavuze atyo, kuko Yesu yari ategetse abadayimooni kumuvamo. Uwo mugabo baari baaramuhambije injegeri mu maboko no mu maguru, kandi baahoraga bamurinze kuko kenshi abadayimooni baajaga bamuteera. Ariko ibyo baamuhambizaga byose yarabicagaguraga maze dayimooni zikamujaana mu butaayu.
30 Yesu abaza uwo mugabo ati, "Witwa nde?"
Aramusubiza ati, " ‘Igiteero’ ni ryo zina ryanje." Yavuze atyo kuko abadayimooni baari bamurimo baari benshi. 31 Abo badayimooni binginga Yesu bati, "Nyaabuna turakwinginze ntudusuke ikuzimu."
32 Haafi aho, haari ingurube nyinshi zaariishirizaga ku musozi. Nuuko abo badayimooni binginga Yesu caane ngo abeemerere baje muri izo ngurube. Nuuko arabeemerera. 33 Maze abo badayimooni bava muri uwo mugabo, binjira muri izo ngurube. Izo ngurube zoose ziiruka zirindimuka agacuri maze ziisuka mu ngezi, zirarohama.
34 Abashumba baaragiraga izo ngurube, baboonye ibibaaye barahunga maze baamamaza iyo nkuru mu tawuni no mu bindi bice biyegeereye. 35 Maze abantu barahaguruka baja kureeba ibyabaaye. Baaza aho Yesu ari, babona uwo mugabo wabagamo abadayimooni yiicaye haasi imbere ya Yesu yambaye kandi afite ubwenge nk'abandi. Babiboonye baratiinya caane. 36 Abaaboonye ibyabaaye byose, babibwira abandi, ndetse n'uko uwari warateewe n'abadayimooni yakize. 37 Maze abatuurage boose bo muri ico gice c'Abagadereeni basaba Yesu ngo ave mu gihugu caabo kuko ibyari byabaaye byabateeye ubwoba bwinshi. Nuuko aja mu bwato avayo.
38 Ariko ataraavayo, uwo mugabo wari wavanywemo abadayimooni aramwinginga ngo bajaane. Ariko Yesu aramuseezerera ati, 39 "Subira iwaawe mu rugo maze ubateekerereze ibitangaaza Imaana yagukoreye." Nuuko uwo mugabo agenda yamamaza mu tawuni yoose ibyo Yesu yamukoreye.
40 Yesu asubiye haakurya y'ingezi, abantu benshi bamwakiira n'umuneezeero kuko boose baari biiriwe bamutegereje. 41 Nuuko haaza umuntu witwaga Yayiro wari umutware w'isinagoogi y'Abayuuda. Apfukama imbere ya Yesu aravuga ati, "Ndakwinginze ngwino tujaane iwanje." 42 Yavuze atyo kuko yari afite umukoobwa w'ikinege wari amaze imyaka cumi n'ebyiri y'ubukuru kandi yari arwaye arembye ari haafi gupfa. Nuuko Yesu aramwemerera barajaana.
Bakigenda, abantu benshi baramubyiga. 43 Muri abo, haarimo umugore wari amaze imyaka cumi n'ebyiri arwaye indwara y'abagore yo kuva. Yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntaawashoboye kumukiza. 44 Nuuko uwo mugore yegeera Yesu amuturutse inyuma akora ku mukugiro w'umwenda we, ako kaanya amaraso aratsina.
45 Yesu arabaza ati, "Ni inde unkozeho?"
Abantu boose barahakana. Peetero aramubwira ati, "Daatabuja, abantu benshi baragukurikiye kandi barakubyiga ndetse bakanagufataho."
46 Ariko Yesu aravuga ati, "Hari umuntu unkozeho abigendereye kuko numviise imbaraga zimvamo."
47 Nuuko uwo mugore amenye ko Yesu adahishwa, aza afite ubwoba bwinshi, apfukama imbere ye. Abwira rubanda impamvu yatumye amukoraho, ababwira n'ukuntu indwara yo kuva yashootse ikize.
48 Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro."
49 Yesu akivuga ibyo, haaza umuntu uvuuye mu rugo rwa Yayiro, maze abwira uwo mutware w'isinagoogi ati, "Umukoobwa waawe amaze gupfa. Reka kurusha umwigiisha."
50 Yesu yumviise ibibaaye abwira Yayiro ati, "wiitiinya, izeere gusa umukoobwa waawe arakira."
51 Nuuko Yesu ageze mu muryango w'inzu ya Yayiro, ntiyakundira umuntu weese kwinjirana na we uretse Peetero, Yohaana, Yaakobo hamwe na Yayiro na nyina w'uwo mukoobwa. 52 Bageze mu nzu, basanga abantu boose baririra uwo mukoobwa, bateera heejuru. Maze Yesu arababwira ati, "Murekeraho kurira kuko umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye."
53 Baramuseka kuko baari baazi neeza yuuko uwo mukoobwa yapfuuye. 54 Yesu abwira abantu baari mu nzu ngo baje hanze, maze amufata ukuboko avuga mu ijwi rirenga ati, "Mukoobwa kanguka." 55 Uwo mukoobwa atangira guhuumeeka neeza ako kaanya arahaguruka. Yesu ategeka ko bamuha icokurya. 56 Ababyeyi b'uwo mukoobwa baratangaara caane. Ariko Yesu abategeka kutagira umuntu wo babibwira.