Publicidade

Lucas 6

Yesu Yiigiisha Ibyerekeye Isaabato

1 Igihe kimwe, Yesu n'abiigiishwa be banyura mu mirima irimo imyaka y'impeke ku munsi w'i Isaabato. Abiigiishwa be baca amahundo bayavungira mu ntoki barayakenya. 2 Abafarisaayo baari aho barababaza bati, "Kuki mukora ico amategeko yaacu ateemera ku munsi w'Isaabato?"

3 Yesu arabasubiza ati, "Mbese ntimwari mwasoma ibyo Dawudi n'abantu baari kumwe na we baakoze ubwo baari bashonje? 4 Yagiiye mu Nzu y'Imaana, ashikiira umugaati wejejwe, arawurya, ahaho n'abaari kumwe na we, kandi wari ugenewe abaheerezabitambo." 5 Yesu arongera arababwira ati, "Umwana w'Umuntu, n'Umwami w'Isaabato."

Yesu Akiza Umuntu Unyuunyuutse Ukuboko

6 Nuuko ku yindi Saabato, Yesu aja mu isinagoogi ariigiisha. Muri iryo teeraniro haarimo umugabo unyunyutse ukuboko kw'iburyo. 7 Abiigiishamategeko n'Abafarisaayo bakomeza kureebuuza Yesu ngo bareebe niiba ari bumukize ku munsi w'Isaabato maze babone uburyo bamurega. 8 Ariko Yesu amenya ibiteekerezo byabo, abwira uwari unyunyutse ukuboko ati, "Haguruka, uhagarare aho boose bakureeba." Uwari unyunyutse ukuboko arahaguruka abigenza atyo.

9 Nuuko Yesu abwira Abafarisaayo n'abiigiishamategeko ati, "Reka mbabaze, mbese amategeko atwemerera gukora iki ku Saabato? Neeza, cangwa naabi, kwica cangwa gukiza?"

10 Yesu arabareeba maze abwira uwari urwaye ati, "Rambuura ukuboko kwawe." Nuuko arakurambuura kurakira. 11 Babiboonye buuzura uburaakari bwinshi, batangira kuja imigambi y'uko bazaamugenza.

Yesu Atooranya Intumwa Cumi n'Ebyiri

12 Haanyuma y'ibyo, Yesu aja ku musozi gusenga, akeesha ijoro ryose asenga Imaana. 13 Bukeeye, ahamagara abiigiishwa be atooranyamo cumi na babiri, abagira intumwa. 14 Amazina yaabo, ni Simooni wo yiise Peetero, na Andereya mwenenyina, na Yaakobo, na Yohaana, na Filipo, na Batulumaayo, 15 na Matayo na Tomasi na Yaakobo mwene Alufaayo, na Simooni witwaga Umurwanashaka, 16 na Yuda mwene Yaakobo, na Yuda Isikariyoti wamugambaaniye.

Yesu Yiigiisha Abantu kandi Akiza Abarwayi

17 Nuuko Yesu n'abiigiishwa be bamanuka umusozi, ahagarara aharinganiye ari kumwe n'abayoboke be n'abandi bantu benshi baari baturutse i Yudeeya n'i Yerusaalemu hoose, no mu bice by'i tawuni y'i Tiiro n'i Sidoni bihereeranye n'inyanja nini. 18 Abo bantu benshi baari baaje kumwumva no gukizwa indwara. Abaari bateewe n'imyuka mibi, na bo barakira. 19 Abantu boose baashaakaga kumukoraho kuko imbaraga zaamuvagamo zikabakiza. Yari afite ububaasha bwo gukiza buri weese.

Umuneezeero hamwe n'Agahinda

20 Nuuko Yesu arakebuka areeba abiigiishwa be arababwira ati,

"Murahiirwa mwebwe abakene,

kuko Ubwami bw'Imaana ari ubwanyu.

21 Murahiirwa mwebwe abashonje ubu

kuko muzaahaazwa.

Murahiirwa mwebwe abarira ubu

kuko muzaaseka.

22 Murahiirwa abantu niibabanga, bakabahinyura, bakabatuka, bakabavuga naabi babahoora kuba abayoboke b'Umwana w'Umuntu. 23 Bazaabakorera naabi nk'uko baaseekuruza baabo baagenjeje abahanuuzi. Ico gihe muziishiime kandi muneezeerwe kuko ingororano zaanyu ari nyinshi mu ijuru.

24 Muzaabona ishano mwebwe abakire,

kuko mumaze kudamarara.

25 Muzaabona ishano mwebwe abahaaze ubu,

kuko muzaasonza.

Muzaabona ishano mwebwe abaseka ubu

kuko muzaaganya muborooga.

26 Muzaabona ishano ubwo abantu bazaabavuga neeza,

uko ni ko baaseekuruza baabo baavuze ibyiza ku bahanuuzi b'ibinyoma."

Gukunda Ababanga

27 "Ndababwira mwese abaanyumva, mukunde abanzi baanyu, mugirire neeza ababanga, 28 musabire umugisha ababavuma, musengere ababarenganya. 29 Nihagira ugukubita ku musaya, umuhindurire n'undi. Nihagira ukwambura ikooti, ntuuzamwime n'isaati yaawe. 30 Ugusabye weese umuhe, ukwambuye ibyawe ubimurekere. 31 Kandi uko mushaaka ko abantu babagirira, abe ari ko namwe mubagirira.

32 Ntimuuzi yuuko abanyabyaha na bo bakunda ababakunda, noone se muzaashiimirwa iki nimukunda ababakunda gusa? 33 Nimwituura ineeza abayibagirira gusa muzaashiimirwa iki? Abanyabyaha bo ntibagirira ineeza abayibagirira? 34 Nimuguza abo muteekereza ko bazaabiishura muzaashiimirwa iki? Abanyabyaha bo ntibaguza abandi biizeeye ko bazaabiishura? 35 Ahuubwo mukunde abanzi baanyu, mubagirire neeza, muguze abantu mudateekereza ko bazaabiishura, ni ho ingororano zaanyu zizaaba nyinshi. Muziitwa abaana b'Imaana, kuko igirira neeza ababi n'abeeza."

Ibyerekeye Guciira Abandi Urubanza

36 "Mugirire abandi impuhwe nk'uko So na we ari umunyampuhwe. 37 Ntimugaciire abandi imanza kugira ngo namwe Imaana itazaabaciira urubanza. Ntimugashinje abandi, kugira ngo namwe itazaabashinja. Mubabarire bagenzi baanyu, namwe Imaana izaabababarira. 38 Mutange namwe muzaahaabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije kandi ruseesekaye ni rwo muzaagererwamo namwe. Urugero mugeramo ni rwo namwe muzaagererwamo."

39 Yesu abaciira umugani ati, "Mbese impumyi yabaasha kurandata indi mpumyi? Bombi ntibaagwa mu rwobo? 40 Umwigiishwa ntaaruta umwigiisha, ahuubwo umwigiishwa weese wiigiishijwe neeza, azaamera nk'umwigiisha we.

41 Ni iki gituma ureeba agatotsi kari mu ijiisho rya mugenzi waawe ariko ukiirengagiza umugogo uri mu ijiisho ryawe? 42 Wabaasha ute kubwira mugenzi waawe uti, ‘Mwene daata, reka ngutokoore agatotsi kari mu ijiisho ryawe?’ Kandi naawe ubwawe utaareeba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza witokoore umugogo uri mu ijiisho ryawe ubone uko utokoora agatotsi kari mu ijiisho rya mugenzi waawe."

Igiti n'Imbuto Zaaco

43 Yesu akomezamo ati, "Igiti ciiza nticeera imbuto mbi, n'igiti kibi nticeera imbuto nziiza. 44 Igiti coose kirangwa n'imbuto zaaco. Erega, ntaamuntu wasoroma imbuto z'igiti c'umutiini ku giti c'amahwa, cangwa ngo asorome imbuto z'imizaabibu ku mifatangwe. 45 Umuntu mwiza, avaana mu mutima we ibyiza bibitswemo, naho umuntu mubi, akawuvaanamo ibibi. Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga."

Abuubatsi Babiri

46 Yesu arababaza ati, "Ni kuki mumpamagara muti, ‘Nyagasani, Nyagasani, ariko ntimukore ibyo mbabwira?’ 47 Umuntu weese unkurikira, akumva amagambo yanje, akayakurikiza, ameze atya: 48 Ni nk'umuntu wubatse inzu, agacukura haasi caane, akuubaka urufatiro ku rutare. Umwuzure utembera kuri iyo nzu, ariko ntiwabaasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare. 49 Naho umuntu wumva ibyo mvuga ntaabikurikize ameze nk'uwuubatse inzu ku butaka, ntiyuubake urufatiro. Umwuzure uje, uteera iyo nzu, iheerako iragwa kandi ihinduka ubushingwe."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-