Publicidade

Lucas 3

Yohaana Umubatiza Abwira Abantu Kwiteguurira Kristo

1 Mu mwaka wa cumi n'itaanu ubwo Tibeeriyo yari umwami mukuru wategekaga Rooma, Imaana yahaaye Yohaana mwene Zaakariya ubutumwa ari mu butaayu. Ico gihe Pontiyo Pilaato yari umutegetsi w'i Yudeeya, naho Herodi ari umutegetsi w'i Galileeya. Mwene se Filipo yari umutegetsi wa Itureya n'i Turakonite, Lusaniya yari umutegetsi w'Abileeni, 2 naho Anaasi na Kayafa baari Abaheerezabitambo bakuru. 3 Nuuko Yohaana agenda ava mu mwanya aja mu wundi ku mpande zoose z'uruuzi rwa Yorodaani, abwiriza abantu ko bakwiriye kwihana, bakabatizwa kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo. 4 Nk'uko byanditswe mu gitabo c'umuhanuuzi Yesaaya ati,

"Nimwumve uwo urangururira mu butaayu ati,

‘Nimutungaanye inzira y'Uhoraho,

mugorore aho azanyura.

5 Imibande yoose izuuzuzwa,

ibirunga n'imisozi bizaaringanizwa.

Ibigoramye bizaagororoka,

inzira zidaharuwe zizaaharurwa.

6 Kandi abantu boose bazaabona agakiza k'Imaana.’ "

7 Abantu benshi baaza kuri Yohaana kugira ngo ababatize, maze arababwira ati, "Mwa rubyaro rw'inzoka mwe! Ni nde wabagiiriye inaama yo guhunga uburaakari bw'Imaana bwegeereje? 8 Kwihana kwanyu kwerekanirwe mu byo muteekereza no mu byo mukora nk'uko Imaana ibishaaka. Mureke gukomeza kwibwira ko ubwo mukomooka kuri Aburahamu, ngo ahaari Imaana ntiyabahanira ibyaha byanyu. Ndababwira yuuko Imaana ibaasha guhindura aya mabuye abaana ba Aburahamu. 9 Kandi n'ubu intoorezo igezwe ku biti. Nk'uko bayimanikiira gutema igiti, ni ko igiiye kumanukira abanyabyaha. Bityo reero, igiti coose kiteera imbuto nziiza gikwiriye gutemwa kikajugunywa mu muriro."

10 Abantu baramubaza bati, "Noone se tugire dute?"

11 Yohaana arabasubiza ati, "Ufite imyenda ebyiri, umwe awuhe utawufite, n'ufite ibyokurya, na we akore atyo."

12 Abasoreesha na bo baaje ngo babatizwe, baramubaza bati, "Mwigiisha, tugire dute?"

13 Arabasubiza ati, "Ntimugasoreeshe abantu ibiruta ibyo mwategetswe."

14 Abasirikare na bo baramubaza bati, "Twebwe tugire dute?"

Arabasubiza ati, "Ntimukagire umuntu uwo mutugiisha cangwa ngo mumurege ibinyoma, ahuubwo ibihembo byanyu bibanyure."

15 Nuuko abo bantu bagira ibyiringiro, biibwira ko ahaari Yohaana yaba ari we Kristo. 16 Maze Yohaana arababwira ati, "Ni koko njeewe ndabatiriisha amaazi, ariko hazaaza undusha ububaasha, ndetse ntibinkwiriye ko naapfunduura udushumi tw'ingato ze. Uwo ni we uzaababatiriisha Umwuka Weera n'umuriro. 17 Intaara ye iri mu kuboko kwe, kandi azaazambuura imbuga ye caane, amasaka ayahunike mu kigega, naho umurama azaawucaaniisha umuriro utazima." 18 Yohaana akomeza kubwiriza abantu Ubutumwa Bwiza, kandi abashiishikariza guhindura imibeereho yaabo.

19 Muri ico gihe, Yohaana acaaha umwami Herodi ku bwo gucuura Herodiyaasi muka mwene se, no ku bw'ibindi byaha yari yarakoze. 20 Maze Herodi akora ikindi caaha, afata Yohaana amushira mu gihome.

Yesu Abatizwa

21 Yohaana ataraashirwa mu nzu y'imbohe, yabatije Yesu n'abandi bantu benshi. Yesu amaze kubatizwa, arasenga, agisenga, ijuru rirakinguuka, 22 maze Umwuka Weera ava mu ijuru aramumanukira ari mu ishusho isa n'inuma. Maze ijwi ry'Imaana rivugira mu ijuru riti, "Ni wowe Mwana wanje nkunda nkakwishiimira."

Amazina ya ba Seekuruza ba Yesu

23 Ubwo Yesu yatangiraga kwigiisha, yari amaze imyaka nka mirongo itatu avuutse. Nk'uko abantu biibwiraga ko ari we mwene Yozefu, mwene Heeli, 24 mwene Matati,

mwene Leevi, mwene Meluki,

mwene Yonaayi, mwene Yozefu,

25 mwene Matatiya, mwene Amosi,

mwene Nahumu, mwene Esili,

mwene Nagayi, 26 mwene Mati,

mwene Matatiya, mwene Semeyini,

mwene Yoseki, mwene Yoda,

27 mwene Yonani, mwene Resa,

mwene Zerubabeeli, mwene Shayalutiyeeli,

mwene Neeri, 28 mwene Meluki,

mwene Adi, mwene Kosamu,

mwene Elumadamu, mwene Eri,

29 mwene Yosuwa, mwene Eliyezeeri,

mwene Yorimu, mwene Matati,

mwene Leevi, 30 mwene Simiyooni,

mwene Yuda, mwene Yozefu,

mwene Yonamu, mwene Eliyakimu,

31 mwene Meleya, mwene Mena,

mwene Matata, mwene Natani,

mwene Dawudi, 32 mwene Yese,

mwene Obedi, mwene Bowazi,

mwene Solomooni, mwene Nahashoni,

33 mwene Amiinadabu, mwene Aruni,

mwene Hesirooni, mwene Peresi,

mwene Yuda, 34 mwene Yaakobo,

mwene Isaaka, mwene Aburahamu,

mwene Tera, mwene Nahori,

35 mwene Serugi, mwene Rewu,

mwene Pelegi, mwene Heberi,

mwene Shela, 36 mwene Kenani,

mwene Alupakisadi, mwene Shemu,

mwene Nowa, mwene Lameki,

37 mwene Metuseera, mwene Henoki,

mwene Yeredi, mwene Mahalaleeli,

mwene Kenani, 38 mwene Enoshi,

mwene Seeti, mwene Adamu, ukomooka ku Maana.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-