Publicidade

Lucas 9

Yesu Atuma Abiigiishwa be Cumi na Babiri

1 Yesu ahamagara abiigiishwa be cumi na babiri, abaha ubushobozi n'ubutware bwo kwirukana abadayimooni boose, no gukiza indwara. 2 Abatuma kubwiriza ubutumwa bw'Ubwami bw'Imaana no gukiza abarwayi. 3 Arababwira ati, "Ntimugire ico mujaana mu rugendo, yaaba inkoni, uruhago, ibyokurya, amashilingi cangwa undi mwambaro. 4 Urugo muzaacumbikamo, abe ari rwo mugumamo kugeza igihe muzaaviira muri iyo tawuni. 5 Abantu bo muri iyo tawuni niibatabaakiira, muzaayivemo maze mukunkumure umucuucu wo ku birenge byanyu, kugira ngo bibe ubuhamya bwo kubeemeza ko Imaana izaabahana ibahooye kwanga ubutumwa bwayo." 6 Nuuko abiigiishwa baragenda, banyura mu byaro byose baamamaza Ubutumwa bwiza kandi bakiza abantu indwara aho baajaga hoose.

Herodi Yibaza Yesu Uwo Ari We

7 Herodi umutegetsi w'i Galileeya yumviise ibyo Yesu yakoraga, biramuyobera kuko abantu baavugaga ko ari Yohaana wazuutse. 8 Abandi baavugaga ko ari Eliya wagarutse mu isi, ndetse abandi biibwiraga ko ari umwe mu bahanuuzi baakeera wazuutse. 9 Ariko Herodi aravuga ati, "Ko ari nje wategetse yuuko Yohaana aciibwa igihanga, noone kandi uyu bavuga yaaba ari nde?" Maze Herodi atangira gushaaka ukuntu yazaabona Yesu.

Yesu Ahaaza Abantu Basaaga Ibihumbi Bitaanu

10 Intumwa za Yesu zigarutse zimuteekerereza ibyo zaari zaakoze byose. Nuuko Yesu azijaana ahiihereereye haafi y'itawuni yitwa Beetsayida. 11 Ariko abantu benshi babimenye, bamusangayo. Maze Yesu arabaakiira, ababwira iby'Ubwami bw'Imaana kandi abaari barwaye boose arabakiza.

12 Nuuko bugiiye kwira, abiigiishwa be cumi na babiri baramwegeera, baramubwira bati, "Mwigiisha, seezerera abantu babone uko baja hakurya gushaaka ibyokurya n'aho kuraara kuko aha turi ntihatuuye abantu."

13 Ariko Yesu arabasubiza ati, "Ahuubwo mube ari mwe mubagaburira."

Abiigiishwa baramusubiza bati, "Dore dufite imigaati itaanu n'isamaaki ebyiri gusa, keretse niiba twaja kugura ibyahaaza aba bantu boose." 14 Haariho abagabo nk'ibihumbi bitaanu.

Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Mubabwire biicare, buri gatsiko kabemo abantu mirongo itaanu." 15 Abiigiishwa bagenza nk'uko ababwiye, maze abantu boose bariicara. 16 Nuuko Yesu yakiira iyo migaati itaanu n'isamaaki ebyiri, areeba heejuru. Maze ashiima Imaana, arabimanyagura aheereza abiigiishwa na bo baheereza abantu. 17 Boose bararya barahaaga, maze abiigiishwa buuzuza intonga cumi n'ebyiri z'imigaati n'isamaaki byo abantu baari baasigaje.

Peetero Yatura ko Yesu Ari Kristo

18 Umunsi umwe Yesu yari ahiihereereye asenga, kandi abiigiishwa be baari kumwe na we. Amaze gusenga arababaza ati, "Abantu bavuga ko ndi nde?"

19 Abiigiishwa baramusubiza bati, "Bamwe bavuga ko uri Yohaana Umubatiza, abandi bakavuga ko uri Eliya umuhanuuzi, ndetse abandi bavuga ko uri umwe mu bahanuuzi ba keera wazuutse."

20 Arababaza ati, "Ariko se mwe muvuga ko ndi nde?"

Peetero aramusubiza ati, "Uri Kristo wavuuye ku Maana."

Yesu Avuga ku Rupfu n'Izuuka Bye

21 Yesu abiihanangiriza abategeka ngo hatagira undi babibwira. 22 Arabasobaanurira ati, "Ni ngombwa ko Umwana w'Umuntu ababazwa bikomeye, ndetse akangwa n'abakuru b'Abayuuda, n'abatware b'abaheerezabitambo, hamwe n'abiigiishamategeko. Kandi ko agomba kwicwa akazuurwa ku munsi wa gatatu."

Gukurikira Yesu

23 Yesu abwira abantu boose ati, "Umuntu weese nashaaka kuba umwigiishwa wanje, akwiriye kwiyanga, akiikorera umusaraba we buri munsi, maze akankurikira. 24 Ndababwira yuuko ushaaka kurengera ubugingo bwe azaabubura, ariko utiita ku bugingo bwe ku bwo kunkurikira, azaabukiza. 25 Mbese umuntu byamumarira iki kunguka ibyo mu si byose, ariko agapfiirwa ubugingo buhoraho? 26 Umuntu weese ugira isoni zo kunyemera no kwemera ibyo niigiisha, Umwana w'Umuntu na we azaagira isoni zo kumwemera, igihe azaaba aziye mu ikuzo rye, irya Se hamwe ni ry'abaamalayika beera. 27 Ndababwira ukuri yuuko, bamwe muri mwe bari aha, batazaapfa batari bareeba Ubwami bw'Imaana."

Yesu Ahindurwa Ukundi

28 Hashize iminsi nk'umunaane avuze ibyo, Yesu ajaana na Peetero, na Yohaana na Yaakobo bazaamuukana umusozi gusenga. 29 Yesu agisenga, mu maaso he hahinduka ukundi maze hararabagirana caane. Imyenda ye na yo ihinduka umweru dede irarabagirana. 30 Ako kaanya haboneka abagabo babiri, Moose na Eliya bavugana na we. 31 Baboneka bafite ubwiza bw'ijuru burabagirana, bavugana na Yesu iby'urupfu rwe, urwo yari agiiye kuzaapfiira i Yerusaalemu. 32 Ibyo byabaaye, Peetero na bagenzi be babiri basinziiriye. Muri ako kaanya barakanguka babona ikuzo rya Yesu n'abagabo babiri bamuhagaze iruhande. 33 Nuuko Moose na Eliya bari haafi gutandukana na we, Peetero aravuga ati, "Mwigiisha ni byiza ko turi hano! Mbona ko twakubaka amahema atatu, rimwe ribe iryawe, irindi ribe irya Moose, naho irindi ribe irya Eliya." Yavuze atyo kuko ntiyari azi ibyo avuga.

34 Peetero akivuga, igicu kirabatwikiira maze kirabazenguruka, abiigiishwa baratiinya. 35 Ijwi ry'Imaana rivugira muri ico gicu riti, "Uyu ni Umwana wanje natooranyije, mumwumvire." 36 Iryo jwi rimaze kumviikana, abiigiishwa babona Yesu ari wenyine. Maze abo biigiishwa batatu babigira ibanga, ntibaagira uwo babibwira.

Yesu Akiza Umwana wari Uteewe na Dayimooni

37 Bukeeye, Yesu amanuka umusozi ari kumwe n'abiigiishwa be batatu, abantu benshi baaza kumusanganira. 38 Ako kaanya umugabo ateera heejuru, asakuza ari mu bantu avuga ati, "Mwigiisha ndakwinginze girira umwana wanje imbabazi kuko ari we mwana mfite wenyine. 39 Buri gihe dayimooni imufata imutunguye ikamuteera kuborooga. Iyo imufashe, iramutigita akaazana ifuro mu kanwa. Ntaabwo imuvaho vuba, ahuubwo iramubabaza ikamuvaho biruhije. 40 Ninginze abiigiishwa baawe ngo bamukize ariko ntibaabishoboye."

41 Yesu aravuga ati, "Yemwe bantu b'iki gihe mudafite kwizeera, kandi mwibwira ibibi gusa. Nzaageza ryari kubaana na mwe no kubiihangaanira?" Nuuko Yesu aramubwira ati, "Ngaaho nzanira uwo mwana waawe."

42 Uwo mwana bakimuuzana aho Yesu ari, dayimooni imukubita haasi, iramutigita. Nuuko Yesu acaaha dayimooni ako kaanya imuvamo. Amaze gukiza uwo mwana, amusubiza se. 43 Nuuko abantu boose batangaazwa n'ububaasha bw'Imaana buhebuuje.

Yesu Yongera Kuvuga Ibyerekeye Urupfu rwe

Bagitangaaye, Yesu abwira abiigiishwa be ati, 44 "Nimwumve ibyo mbabwira, Umwana w'Umuntu agiiye kugambaanirwa maze ashirwe mu maboko y'abantu." 45 Ariko abiigiishwa ntibaamenya iryo jambo kuko baari baarihishwe ngo batarisobaanukirwa, ndetse Batiinya no kumubaza ngo abasobaanurire.

Umukuru mu Bwami bw'Imaana

46 Abiigiishwa batangira kuja impaka bashaaka kumenya umukuru ubaruta muri bo uwo ari we. 47 Ariko Yesu amenya ibyari biri mu mitima yaabo, azana umwana muto amuhagarika iruhande rwe. 48 Yesu arababwira ati, "Umuntu weese uzaakiira umwana muto nk'uyu mu izina ryanje, azaaba ari nje yakiriye. Kandi unyakiira azaaba yakiiriye uwantumye. Ndababwira yuuko uwo Imaana ireeba ko ari mukuru muri mwe, ni uwiiciisha bugufi."

Utabarwanya aba ari Uwanyu

49 Nuuko Yohaana aramubwira ati, "Mwigiisha twaboonye umuntu yiirukana abadayimooni mu izina ryawe maze turamubuza kuko atari umwe muri twe."

50 Maze Yesu aramusubiza ati, "Ntimukabuze beene uwo, ndababwira yuuko utabarwanya aba ari ku ruhande rwanyu."

Abanyasamariya Banga Kwakiira Yesu

51 Maze igihe ceegereje ngo Yesu asubire mu ijuru, amaramaza kuja i Yerusaalemu. 52 Nuuko atuma abantu ngo bamubanzirize imbere. Baragenda, banyura i Samariya kumuteguuriza. 53 Ariko abantu b'aho banga kumwakiira kuko yakomezagamo aja i Yerusaalemu. 54 Abiigiishwa be Yaakobo na Yohaana, baboonye ko Abanyasamariya banze kwakiira Yesu baramubwira bati, "Nyagasani, urashaaka ko dutegeka umuriro kuva mu ijuru ugakongoora aba bantu?" 55 Maze Yesu arahindukira, arabacaaha. 56 Nuuko we n'abiigiishwa be baja mu kindi caaro.

Ntibyoroshe Gukurikira Yesu

57 Nuuko Yesu n'abiigiishwa be bakigenda, umuntu aramubwira ati, "Ndagukurikira aho uja hoose."

58 Yesu aramusubiza ati, "Ingunzu zifite imyobo yo kuraaramo, n'inyoni zo mu kireere zifite ibyari byo kubamo, ariko Umwana w'Umuntu ntaafite aho kurambika umusaya."

59 Nuuko Yesu abwira undi muntu ati, "Nkurikira."

Ariko uwo muntu aramusubiza ati, "Nyagasani, nyemerera manze nsubire mu rugo nteguure ibyo guhamba daata."

60 Yesu aramubwira ati, "Reka abapfu bahambe abapfu baabo. Ariko wowe genda wamamaze iby'Ubwami bw'Imaana."

61 Undi muntu na we aramubwira ati, "Nyagasani, ndagukurikira, ariko nyemerera mbanze nje guseezera ku bo mu rugo."

62 Yesu aramusubiza ati, "Ntaamuntu ufashe isuka ihinga, ureeba inyuma uba ukwiriye Ubwami bw'Imaana."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-