Publicidade

João 19

1 Nuuko Pilaato ajaana Yesu maze ategeka ko bamukubita ibibooko. 2 Abasirikare baboha ikamba ry'amahwa, barimwambika ku mutwe maze bamwambika igishuura gitukura. 3 Bakaaza bamubwira bati, "Turakuramutsa, Mwami w'Abayuuda!" Nuuko bakamukubita inshi mu maaso.

4 Pilaato yongera gusohoka maze arababwira ati, "Dore ndamubaazanira kugira ngo mbamenyeeshe yuuko nta caaha na kimwe musanganye." 5 Nuuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'igishuura gitukura. Pilaato arababwira ati, "Dore nguyu wa muntu!"

6 Abatware b'abaheerezabitambo n'abapolisi bamukubise amaaso, bateera heejuru bati, "Ni abambwe! Ni abambwe!"

Pilaato ni ko kubabwira ati, "Ngaho nimumujaane abe ari mwe mumwibambira. Nje ntaacaha kimuhama musanganye."

7 Abayuuda barasubiza bati, "Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yiigize Umwana w'Imaana."

8 Pilaato yumviise ibyo, arushaho kugira ubwoba. 9 Yongera kwinjira mu gikaari maze abaza Yesu ati, "Ukomooka he?"

Ariko Yesu ntihaagira ico asubiza. 10 Pilaato ni ko kumubwira ati, "Wanze kunsubiza? Ntaabwo uzi yuuko mfite ububaasha bwo kukurekura, kandi nkagira n'ububaasha bwo kukubamba?"

11 Yesu aramusubiza ati, "Ntabubaasha wagombaga kungiraho utabuhaawe n'Imaana. Ni co gituma uwakungabije afite icaaha kiruta icaawe."

12 Pilaato abyumviise agerageza gushaaka uburyo bwo kurekura Yesu, ariko Abayuuda bateera heejuru bati, "Nuurekura uyu mugabo uraba utari inshuti ya Kayisaari, kuko uwiigira umwami weese aba arwanya Kayisaari."

13 Pilaato ko yumviise ayo magambo, ajaana Yesu hanze maze yiicara ku ntebe y'ubucaamanza ahiitwa "Mabuye Ashashe", mu Ruheburayo hakiitwa "Gabata". 14 Ubwo haari umunsi wo kwiteguura ibyo Kunyurwaho, kandi haari nk'isaaha itandatu z'amanywa. Abwira Abayuuda ati, "Nguyu umwami waanyu!"

15 Bateera heejuru bati, "Mwice! Mwice! Mubambe!"

Pilaato arababaza ati, "Mbambe umwami waanyu?"

Abaheerezabitambo bakuru barasubiza bati, "Nta mwami wundi dufite keretse Kayisaari."

16 Nuuko Pilaato aramubaha ngo bamubambe.

Yesu Abambwa ku Musaraba

Nuuko bajaana Yesu.

17 Agenda yikoreye umusaraba, yeerekeza ahantu hiitwa "Ku Kibihanga," mu Ruheburayo hakiitwa "Gologota." 18 Aho ni ho baamubambiye, kandi bamubamba n'abandi babiri, umwe iburyo undi ibumoso, Yesu ari hagati yaabo. 19 Nuuko Pilaato yandika inyandiko ayishira ku musaraba. Yari yanditswe ngo, "Yesu w'i Nazaareeti, Umwami w'Abayuuda." 20 Abayuuda benshi baasomye iyo nyandiko kuko aho Yesu yabambwe haari haafi n'itawuni nkuru, kandi yari yanditswe mu Ruheburayo, mu Rulatini, hamwe no mu Rugiriki. 21 Abatware b'abaheerezabitambo b'Abayuuda babwira Pilaato bati, "Reka kwandika ngo, ‘Umwami w'Abayuuda,’ ahuubwo andika ngo, ‘Uyu mugabo yavugaga ko ari Umwami w'Abayuuda.’ "

22 Pilaato arabasubiza ati, "Ico nanditse, nacanditse."

23 Abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajaana imyambaro ye maze bayigabamo kane, buri musirikare ajaana umugabane we. Bajanye n'ikanzu ye ariko iyo kanzu ntaabwo yari ifite umubariiro, ahuubwo yari iboshwe kuva heejuru kugeza haasi. 24 Abasirikare barabwirana bati, "Ntituyitandure, ahuubwo reka tuyikorereho ubufindo, maze tumenye uri buyijaane." Bityo huuzuzwa ibyanditswe ngo,

"Bigabanyije imyambaro yanje,

maze ikanzu yanje bayikoreraho ubufindo."

Uko ni ko abasirikare baabigenjeje.

25 Iruhande rw'umusaraba wa Yesu haari hahagaze nyina, nyinawaabo, Mariya umugore wa Kilopasi, na Mariya Magadaleena. 26 Yesu aboonye nyina na wa mwigiishwa yakundaga bahagararanye, abwira nyina ati, "Mugore, dore umwana waawe."

27 Abwira wa mwigiishwa ati, "Nguyu nyoko." Uheereye ubwo, uwo mwigiishwa amujaana iwe.

Urupfu rwa Yesu

28 Haanyuma y'ibyo, Yesu amaze kumenya ko byose birangiye, (kandi kugira ngo ibyanditswe bisohore), aravuga ati, "Mfite imyota."

29 Aho haari hateretse ikibindi cuuzuye divaayi ishaariira. Nuuko bahambira ku rubingo icangwe bagikoza muri ya divaayi ishaariira, maze bagishira ku munwa we. 30 Yesu amaze kunywa kuri iyo divaayi, aravuga ati, "Birarangiye."

Nuuko yuunika umutwe maze umwuka urahera.

Yesu Bamuteera icumu mu Rubavu

31 Kuko wari umunsi wo kwiteguurira umunsi mukuru wo Kunyurwaho, Abayuuda ntibaashaakaga ko imirambo iguma ku musaraba ku Saabato, kandi iyo Saabato yari umunsi mukuru. Maze basaba Pilaato ngo bavune amaguru yaabo, maze imirambo bayimanure. 32 Abasirikare baraaza bavuna amaguru y'uwambere n'ay'undi wari ubambanywe na Yesu. 33 Ariko baageze kuri Yesu basanga yapfuuye, ntibiirirwa bamuvuna amaguru, 34 ahuubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, ako kaanya havamo amaraso n'amaazi. 35 (Uwabiboonye ni we ubihamije kugira ngo naawe weemere. Ubuhamya bwe ni ubw'ukuri kandi azi ko avuga ukuri.) 36 Ibyo byabaaye kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo, "Nta gufa rye rizaavunwa." 37 Kandi ibindi byanditswe biravuga ngo, "Bazaarangamira uwo baateeye icumu."

Guhambwa kwa Yesu

38 Nyuma y'ibyo, Yozefu wa Arimatiya, wari umuyoboke wa Yesu rwihishwa kuko yatiinyaga Abayuuda, asaba Pilaato gukuraho umurambo wa Yesu. Pilaato arabimwemerera, nuuko araaza arawujaana. 39 Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yesu n'ijoro, na we araaza azanye ikivange c'imibavu yari ifite uburemeezi bungana nk'ibiro mirongo itatu. 40 Bajaana umurambo wa Yesu maze bawuzinga mu mwenda n'imibavu, bakurikije umugenzo wo guhamba w'Abayuuda. 41 Aho yabambwe haari umurima, kandi muri uwo murima haarimo imva nsha itaraahambwamo umuntu weese. 42 Kubeera ko wari umunsi ubanziriza i Saabato, kandi ko iyo mva yari haafi, aba ariho bahamba Yesu.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-