Publicidade

João 18

Yesu Afatwa

1 Yesu amaze kuvuga ayo magambo, asohoka n'abiigiishwa be, bambuka ikibaya ca Kidironi. Yesu n'abiigiishwa be binjira mu gashamba kaari muri uwo mwanya. 2 Yuda wamugambaaniye na we yari azi uwo mwanya kuko Yesu yakundaga kuhaja n'abiigiishwa be. 3 Nuuko Yuda azana abasirikare hamwe n'abapolisi yahaawe n'abatware b'abaheerezabitambo n'Abafarisaayo. Baaje biitwaje amataara, amatooki hamwe n'intwaro. 4 Nuuko Yesu ubwo yari azi ibigiiye kubaho byose, arabasanga maze arababaza ati, "Murashaaka nde?"

5 Baramusubiza bati, "Yesu w'i Nazaareeti."

Yesu arababwira ati, "Ni njeewe."

Yuda, umugambanyi yari ahagararanye na bo.

6 Yesu amaze kubabwira ati, "Ni njeewe," basubira inyuma, bagwa haasi. 7 Arongera arababaza ati, "Murashaaka nde?"

Baravuga bati, "Yesu w'i Nazaareeti,"

8 Yesu arabasubiza ati, "Nababwiye ko ari nje. Niiba ari nje mushaaka reero, nimureke aba bagende." 9 Yabivuze agira ngo ijambo yavuze risohore, ati, "Mu bo wampaaye ntaan'umwe muri bo nataakaje."

10 Simooni Peetero yari afite inkoota nuuko ayikuurayo, ayikubita umugaragu w'Umuheerezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikosi. 11 Yesu abwira Peetero ati, "Subiza inkoota yaawe mu rwubati. Mbese singomba kubabazwa nk'uko Daata yabinteguuriye?"

Yesu Ajanwa imbere y'Umuheerezabitambo Mukuru

12 Abasirikare, umutware waabo, hamwe n'abapolisi b'Abayuuda bafata Yesu, maze baramuboha. 13 Babanza kumujaana kwa Anaasi wari seebukwe wa Kayafa, Umuheerezabitambo mukuru w'uwo mwaka. 14 Kayafa ni we wari waragiiriye inaama Abayuuda yuuko bikwiriye ko umuntu umwe yapfiira abantu benshi.

Peetero Yihakana Yesu

15 Simooni Peetero n'undi mwigiishwa bakurikira Yesu. Kuko uwo mwigiishwa yari azwi n'Umuheerezabitambo mukuru, yinjirana na Yesu mu gikaari c'inzu y'uwo Muheerezabitambo mukuru. 16 Peetero we asigara ahagaze hanze inyuma y'irembo. Wa mwigiishwa wari uziranye n'Umuheerezabitambo mukuru, arasohoka avugana n'umugore warindaga irembo, nuuko yinjiza Peetero. 17 Wa mugore abaza Peetero ati, "Aho naawe ntiwaba uri umwe mu biigiishwa b'uriiya mugabo?"

Peetero aramusubiza ati, "Oya, ntaabwo ndi we."

18 Abagaragu n'abapolisi baari bacanye umuriro w'amakara boota, kuko haari imbeho. Peetero na we yari kumwe na bo ahagaze yoota.

Abakuru b'Abaheerezabitambo Babaza Yesu

19 Nuuko Umukuru w'abaheerezabitambo abaza Yesu iby'abiigiishwa be n'inyigiisho ye. 20 Yesu arasubiza ati, "Navugiraga ku kumugaragaro, mbwira isi yoose. Nigiishirizaga mu masinagoogi no mu Nzu y'Imaana aho Abayuuda boose bateeranira. Ntaaco navuze rwihishwa. 21 Kuki umbaza? Baza abumviise ibyo nababwiraga, baazi ibyo navuze."

22 Amaze kuvuga atyo, umupolisi umwe wari uhagaze aho akubita Yesu urushi mu maaso, avuga ati, "Uko ni ko ugomba gusubiza Umuheerezabitambo mukuru?"

23 Yesu arasubiza ati, "Niiba mvuze ikidashitse, garagaza ikibi mvuze, kandi niiba mvuze igikwiriye, unkubitiye iki?"

24 Maze Anaasi yoohereza Yesu aboshwe kwa Kayafa, Umuheerezabitambo mukuru.

Peetero Yongera Kwihakana Yesu

25 Simooni Peetero yari agihagaze aho kandi yota, maze baramubaza bati, "Mbese ntaabwo uri umwe mu biigiishwa be?"

Arabiihakana avuga ati, "Ntaabwo ndi we."

26 Umwe mu bagaragu w'Umuheerezabitambo mukuru, wari mwene waabo w'umugabo Peetero yaciiye ugutwi aramubaza ati, "Sinakuboonye uri kumwe na bo muri ka gashamba?"

27 Peetero yongera guhakana, maze ako kaanya isaaki irabika.

Yesu Ajanwa Imbere ya Pilaato

28 Mu gitondo kare kare, bavaana Yesu kwa Kayafa bamujaana mu rugo rwa Pilaato, wari umutware w'i Rooma. Bo ntaabwo binjiye mu rugo rw'umutware kugira ngo batiihumaanya, bakabura uko barya ifunguro ryo Kunyurwaho. 29 Pilaato arasohoka abasanga hanze, maze arababaza ati, "Uyu mugabo muramurega iki?"

30 Baramusubiza bati, "Iyo uyu mugabo ataba ari umugiranaabi, ntituba tumukuuzaniye."

31 Pilaato arababwira ati, "Nimumujaane mumuciire urubanza mukurikije amategeko yaanyu."

Abayuuda baramusubiza bati, "Ntaabwo twemerewe kugira uwo duciira urubanza rwo gupfa." 32 (Ibyo byabaaye kugira ngo ijambo Yesu yavuze ryerekeye urupfu rwe ryuzurizwe.)

33 Pilaato yongera gusubira mu rugo rwe, ahamagaza Yesu, maze aramubaza ati, "Uri Umwami w'Abayuuda?"

34 Yesu aramusubiza ati, "Mbese ibyo ubibajije ku bwawe, cangwa ni abandi bakubwiye ibyanje?"

35 Pilaato aramusubiza ati, "Aho ntuugira ngo nanje ndi Umuyuuda? Beene waanyu hamwe n'abatware b'abaheerezabitambo ni bo bakunzaniye, wakoze iki?"

36 Yesu aramusubiza ati, "Ubwami bwanje ntaabwo ari ubwo kuri iyi si. Iyo Ubwami bwanje buba ari ubwo kuri iyi si, abiigiishwa banje baba bandwanyeho kugira ngo ntashikirizwa Abayuuda. Ariko uko bimeze, Ubwami bwanje ntaabwo ari ubwa hano."

37 Pilaato aramubaza ati, "Noone se uri umwami?"

Yesu aramusubiza ati, "Urabivuze ko ndi umwami. Iki ni co navuukiye kandi ni co canzanye mu isi, guhamya ukuri. Umuntu weese ufite ukuri muri we, yumva ijwi ryanje."

38 Pilaato aramubaza ati, "Ukuri ni iki?"

Yesu Aciirwa urwo Gupfa

Yesu amaze kuvuga atyo, Pilaato yongera gusohoka, asanga Abayuuda maze arababwira ati, "Nta rubanza musanganye.

39 Ariko musanzwe mufite umugenzo ko mbarekurira imbohe imwe mwishaakiye, ku munsi wo Kunyurwaho, murashaaka ko mbarekurira Umwami w'Abayuuda?"

40 Bateera heejuru bavuga bati, "Si uwo mugabo dushaaka, ahuubwo duhe Baraba!" Uwo Baraba yari umwe mubaarwanyaga ubutegetsi bw'i Rooma.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-