Publicidade

João 13

Yesu Akarabya Abiigiishwa be Ibirenge

1 Mbere y'umunsi mukuru wo Kunyurwaho, Yesu yari azi ko igihe ce kigeze co kuva muri iyi si akaja kwa Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza ku iheerezo.

2 Sataani yari yamaze kwemeza umutima wa Yuda mwene Simooni Isikariyoti ko amugambaanira. Nuuko bari gufungura ibya nimugorooba 3 Yesu, azirikanye ko Se yamweguriye ibintu byose, kandi ko yakomootse ku Maana, kandi ko agomba gusubira ku Maana, 4 ava ku meeza, yikuuramo umwiteero we, maze afata itaahuro arayikenyera. 5 Nuuko asuka amaazi ku beesani maze atangira gukarabya ibirenge by'abiigiishwa be, akabihanaguza ya taahuro yari akenyeye. 6 Ageze kuri Simooni Peetero, Peetero aramubwira ati, "Nyagasani, ugiiye kunkarabya ibirenge?"

7 Yesu aramusubiza ati, "Ntaabwo wamenya ibyo nkora ubu, ariko haanyuma uzaabisobaanukirwa."

8 Peetero ni ko kumubwira ati, "Ntuuziigera unkarabya ibirenge." Yesu aramusubiza ati, "Ndamutse ntagukarabije ibirenge, ntaaco tuzaaba tugihuuriyeho."

9 Simooni Peetero ni ko kumusubiza ati, "Nooneho reero Nyagasani, ntunkarabye ibirenge byonyine, ahuubwo unkarabye n'amaboko ndetse n'umutwe!"

10 Yesu aramusubiza ati, "Uwiiyuhagiye umubiri ntaabwo aba yiifuuza gukaraba ukundi, keretse ibirenge, kuko aba yiisukuuye weese. Kandi koko murasukuuwe, n'ubwo atari mwese." 11 Yesu yari azi ugiiye kumugambaanira, kandi niyo mpamvu yavuze ati, "Ntaabwo ariko mwese muri abeere."

12 Amaze kubakarabya ibirenge, yongera kwambara umwiteero we, no gusubira ku meeza, arababaza ati, "Aho musobaanukiwe ico maze kubakorera? 13 Munyita Umwigiisha na Nyagasani, kandi koko murashitsa, kuko ni wo ndi we. 14 Noone reero ubwo njeewe, Nyagasani kandi Umwigiisha mbakarabije ibirenge, namwe mugomba kuja mubikarabyanya. 15 Mbahaaye urugero, kugira ngo namwe muje mukora nk'uko mbakoreye. 16 Ndababwira ukuri yuuko, nta bagaragu baruta sheebuja, kandi nta ntumwa zaaruta uwazitumye. 17 Nimumenya ibyo, murahiirwa muramutse mubikurikije.

18 Ntaabwo ari mwese mvugaho, kuko nzi abo natooranyije. Ariko ni ukugira ngo ibyanditswe byuzuzwe ngo, ‘Uwo twasangiye ibyokurya ni we wampindutse.’ 19 Ndabibabwira ubu bitari byaba, kugira ngo nibiba, muzeemere ko ndi we. 20 Ndababwira ukuri yuuko, uwaakiira uwo ntumye aba anyakiiriye, kandi unyakiira aba yakiiriye uwantumye."

Yesu Ahanuura ko Agiiye Kugambaanirwa

21 Amaze kuvuga atyo, Yesu ashenguka umutima maze avuga yeeruye ati, "Ndababwira ukuri, umwe muri mwe agiiye kungambaanira."

22 Abiigiishwa barareebana, kuko ntibaari baazi uwo yavugaga. 23 Umwe mu biigiishwa ba Yesu, uwo yakundaga caane, yari yiicaye haafi ye, 24 maze Simooni Peetero amwicira ijiisho ngo amubaze uwo yamenyeeshaga.

25 Nuuko wa mwigiishwa yeegeera Yesu maze aramubaza ati, "Nyagasani, uwo uvuze ni nde?"

26 Yesu aramusubiza ati, "Ni uwo ndaha ikimanyu c'umugaati maze gukoza." Nuuko amaze gukoza ikimanyu c'umugaati, agiheereza Yuda mwene Simooni Isikariyoti. 27 Yuda amaze kwakiira ico kimanyu c'umugaati, Sataani amwinjiramo. Yesu aramubwira ati, "Ico ugiiye gukora, gikore vuba." 28 Ariko nta n'umwe mu baari ku meeza wamenye icaatumye amubwira atyo. 29 Kuko Yuda yari asanzwe ari umubiitsi, bamwe baateekereje ko Yesu yamubwiraga ko aja kugura ibyo kwifashiisha ku umunsi mukuru, cangwa kugira ico aha abakene.

30 Nuuko Yuda amaze kwakiira ca kimanyu c'umugaati, ako kaanya arasohoka. Kandi haari nijoro.

Itegeko Risha

31 Yuda amaze gusohoka, Yesu aravuga ati, "Ubu Umwana w'Umuntu ahaawe ikuzo, kandi Imaana na yo iheerewe ikuzo muri we. 32 Kandi ubwo Imaana iheerewe ikuzo muri we, Imaana na yo izaaha Umwana w'Umuntu ikuzo muri yo kandi igiiye kumukuza bidatinze. 33 Baana banje, ndacaari kumwe namwe akaanya gato. Muzanshaaka, kandi nk'uko nabwiye Abayuuda, ubu namwe ndabibabwiye nti, ‘Aho ngiiye, ntimushobora kuhaja.’ 34 Mbahaaye itegeko risha, nimukundane. Nk'uko nabakunze, abe ari ko namwe mukundana. 35 Nimugirirana urukundo, ico ni co boose bazaabamenyeraho ko muri abiigiishwa banje."

Yesu Avuga ko Peetero Aribumwihakane

36 Simooni Peetero aramubaza ati, "Nyagasani, ugiiye he?" Yesu aramusubiza ati,

"Aho ngiiye ubu, ntuushobora kunkurikira, ariko uzankurikira ubundi."

37 Peetero aravuga ati, "Nyagasani, icambuza kugukurikira ubu ni iki? Niiteguuye no kugupfiira."

38 Yesu aramusubiza ati, "Witeguuye kuzampfiira? Ndakubwira ukuri yuuko isaaki itaraabika, uraba umaze kunyihakana gatatu."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-