Publicidade

João 6

Yesu Agaburira Abantu Basaaga Ibihumbi Bitaanu

1 Haanyuma y'ibyo, Yesu aja hakurya y'inyanja ya Galileeya, ari na yo yitwa Tibeeriya. 2 Abantu benshi bakomeza kumukurikira, kuko baari baaboonye ibitangaaza yakoreraga abarwayi. 3 Yesu arazaamuuka aja ku musozi yicarayo hamwe n'abiigiishwa be. 4 Ubwo iminsi yo Kunyurwaho, ari yo minsi mikuru y'Abayuuda, yari yegeereje. 5 Yesu yuubuura amaaso abona abantu nyamwinshi baaza bamusanga, abaza Filipo ati, "Mbese imigaati yo kugaburira aba bantu turayiguraahe?" 6 Yesu yavuze ibi, kugira ngo agerageze Filipo kuko we ubwe yari azi ico agiiye gukora.

7 Nuuko Filipo aramusubiza ati, "N'ubwo twaba dufite amashilingi yahemba umukozi imibyizi y'ameezi atandatu, ntaabwo twabona imigaati yaabahaaza ngo niibura buri umwe muri bo aboneho akavungunyukira."

8 Umwe mu biigiishwa be wiitwaga Andereya, mwene nyina wa Simooni Peetero abwira Yesu ati, 9 "Aha hari umuhungu ufite imigaati y'ingano itaanu hamwe n'isamaaki ebyiri. Ariko se, ibyo byamarira iki aba bantu boose?"

10 Yesu aravuga ati, "Nimwicaze abantu boose." Aho hantu haari ubwatsi bwinshi, nuuko abantu bariicara, boose hamwe, baari nk'abantu ibihumbi bitaanu. 11 Nuuko Yesu afata iyo migaati, ayishiimira Imaana, maze ayigabira abaari biicaye. Isamaaki nazo azigenza atyo, arazibagabira, buri umwe abona ibimuhaagije nk'uko abishaaka. 12 Bamaze guhaaga, Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Nimutooragure ubuvungunyukira busigaye kugira ngo hatagira ibipfa ubusa." 13 Nuuko bakungaanyiriza hamwe ubuvungunyukira bwasaagutse kuri ya migaati itaanu bamaze kurya, buuzuza intonga cumi n'ebyiri.

14 Abantu baboonye ico gitangaaza Yesu yakoze, batangira kuvuga bati, "Ni koko, uyu ni wa Muhanuuzi ukwiriye kuuza mu isi." 15 Yesu amenye ko bari haafi kuuza kumujaana ku gahato ngo bamugire umwami, abavamo aja ku musozi wenyine.

Yesu Agendera ku Maazi

16 Bugoroobye, abiigiishwa be baramanuka baja ku nyanja. 17 Bafata ubwato baja haakurya ahagana i Kaperenawumu. Bwari bumaze kwijima, kandi Yesu ntaabwo yari yaakabagezeho. 18 Inyanja iriihinduriza kuko hahuushe umuyaga mwinshi. 19 Bamaze kugaasha nka kilomita itaanu cangwa itandatu, babona Yesu agendeesha ibirenge ku nyanja agana ku bwato baarimo, maze bateerwa n'ubwoba. 20 Ariko Yesu arababwira ati, "Ni nje, mwitiinya!" 21 Bashaatse kumushira mu bwato, babona ubwato bugeze ku nkengeero aho baajaga.

Abantu Bagaruka Gushaaka Yesu

22 Bukeeye, ya mbaga y'abantu baari baasigaye hakurya y'inyanja baaza kumenya ko nta bundi bwato bwari aho. Kandi baari baaboonye ko Yesu atinjiye mu bwato n'abiigiishwa be, ariko ko abiigiishwa baari baagiiye bonyine. 23 Andi maato avuuye i Tibeeriya nayo aza aho baari baariiriye imigaati Umwami Yesu amaze kuyishiimira Imaana. 24 Nuuko abo bantu baboonye ko Yesu ndetse n'abiigiishwa be batari muri ayo mato, bafata ubwato baja i Kaperenawumu gushaaka Yesu.

Yesu ni Umugaati Utanga Ubugingo

25 Bamusanze haakurya y'inyanja, baramubaza bati, "Mwigiisha, mbese aha wahageze ryari?"

26 Yesu arabasubiza ati, "Ndababwira ukuri yuuko mutarikunshaaka kuko mwaboonye ibitangaaza, ahuubwo ni uko mwariye imigaati mugahaaga. 27 Ntimugakorere ibyokurya bishira, ahuubwo muharanire gukorera ibyokurya bihoraho mu bugingo bw'iteeka, ubwo Umwana w'Umuntu azaabaha. Kuko ari we, Imaana Daata yashizeho ikimenyeetso."

28 Baramubaza bati, "Twagenza dute kugira ngo dukore imirimo Imaana ishaaka?"

29 Yesu arabasubiza ati, "Umurimo Imaana ibashaakaho ni uko mwakwizeera uwo yatumye."

30 Baramusubiza bati, "Uradukorera ikihe gitangaaza kugira ngo tukibone maze twizeere? Uratwereka gikorwa ki? 31 Ba sogokuruza baariye Manu mu butaayu, nk'uko byanditswe ngo, ‘Yabagaburiye ibyokurya biturutse mu ijuru.’ "

32 Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko atari Moose wabahaaye ibyokurya biturutse mu ijuru, ahuubwo ko ari Daata utanga ibyokurya nyakuri bituruka mu ijuru. 33 Kuko umugaati w'Imaana ni uwo uva mu ijuru, kandi ukaazanira isi ubugingo."

34 Nuuko baramubwira bati, "Daatabuja, uje uhora uduha uwo mugaati."

35 Yesu arabasubiza ati, "Ni nje mugaati w'ubugingo. Unsanga weese ntaabwo aziigera asonza, kandi unyizeera weese ntaabwo aziigera agira imyota. 36 Nyamara nk'uko nababwiye, murambona ariko ntimunyizeera. 37 Abo Daata ampa boose bangeraho, kandi abansanga sinzaabiirukana, 38 kuko navuuye mu ijuru ntaazanywe no gukora ibyo nshaaka, ahuubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaaka. 39 Kandi ico uwantumye ashaaka ni ukutagira n'umwe nzimiza mu bo yampaaye, ahuubwo ngo nzamuzuure ku munsi wa nyuma. 40 Iki ni co Daata ashaaka koko, kugira ngo abo boose babona Umwana bakamwizeera, bazaahaabwe ubugingo budashira, maze nkazaabazuura ku munsi w'imperuuka."

41 Maze Abayuuda batangira kwitootomba kuko Yesu yari yavuze ati, "Ni nje mugaati wamanutse mu ijuru." 42 Abo Bayuuda baavugaga bati, "Uyu si Yesu, mwene Yozefu, uwo tuuzi neeza se na nyina? Noone se ubu yavuga ate ati, ‘Ni nje mugaati wamanutse mu ijuru’?"

43 Yesu arabasubiza ati, "Nimureke kwitootomba. 44 Nta we ushobora kungeraho ataazanywe na Daata wantumye, kandi nzaamuzuura ku munsi wa nyuma. 45 Nk'uko byanditswe n'abahanuuzi ngo, ‘Kandi boose baziigiishwa n'Imaana.’ Buri weese wumviise ibya Daata kandi akabyiga aransanga. 46 Si uko hari uwigeze abona Daata, uretse uwaturutse ku Maana. Uwo ni we waboonye Daata. 47 Ndababwira ukuri yuuko, uwizeera weese afite ubugingo buhoraho. 48 Ni nje mugaati w'ubugingo. 49 Ba sogokuruza baariiriye manu mu butaayu ariko baarapfuuye. 50 Uyu ni umugaati uva mu ijuru, kugira ngo uwuriye weese yeekuzaapfa. 51 Ni nje mugaati muzima wamanutse mu ijuru. Urya kuri uyu mugaati azaabaho iteeka. Umugaati nzaatangira ubugingo bw'ab'isi ni umubiri wanje."

52 Abayuuda batangira kuja impaka bati, "Mbese uyu mugabo ashobora ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?"

53 Nuuko Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko nimutarya umubiri w'Umwana w'Umuntu, mukanywa n'amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. 54 Abarya umubiri wanje, bakanywa amaraso yanje baba bafite ubugingo buhoraho kandi nzaabazuura ku munsi w'imperuuka. 55 Kuko umubiri wanje ni ibyokurya nyakuri, kandi amaraso yanje ni ibyo kunywa nyakuri. 56 Umuntu weese urya umubiri wanje, akanywa n'amaraso yanje aguma muri nje, nanje nkaguma muri we. 57 Nk'uko Daata uhoraho yantumye, kandi nkaba ndiho ku bwa Daata, ni na ko buri muntu weese urya umubiri wanje azaabaho ku bwanje. 58 Uyu ni umugaati wamanutse mu ijuru, si nk'uwo ba sogokuruza baariiye, kandi bagapfa. Ariko urya uyu mugaati azaabaho iteeka."

59 Ibi Yesu yabivuze igihe yiigiishirizaga mu sinagoogi y'i Kaperenawumu.

Amagambo y'Ubugingo Buhoraho

60 Benshi mu biigiishwa be bumviise ibyo, baravuga bati, "Iyi nyigiisho irakomeye caane, mbese n'inde washobora kuyikurikiza?"

61 Ariko Yesu amenye ko abiigiishwa be biitotomba, arababaza ati, "Mbese ibi mvuze birabaraakaje? 62 Noone se, byaba bite muboonye Umwana w'Umuntu azaamuutse aja aho yahoze mbere? 63 Umwuka ni we utanga ubugingo, imbaraga z'umuntu nta co zimaze. Amagambo mbabwiye ni Umwuka n'ubugingo buhoraho. 64 Ariko muri mwe, hari abatiizeera." Kuko uheereye keera koose, Yesu yari azi abatiizeera hamwe n'uzaamugambaanira. 65 Nuuko aravuga ati, "Niyo mpamvu yatumye mbabwira ko ari ntaawe ushobora kuuza kuri nje atabihaawe na Daata."

66 Ni co caatumye, benshi mu bayoboke ba Yesu basubira inyuma ntibongera kugendana na we. 67 Nuuko Yesu abaza ba biigiishwa be cumi na babiri ati, "Mbese namwe mushaaka kurekeraho kunkurikira?"

68 Simooni Peetero aramusubiza ati, "Mwami, mbese twaja kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo atanga ubugingo buhoraho? 69 Tumaze kwemera no kumenya yuuko uri Uweera w'Imaana."

70 Yesu arabasubiza ati, "Mbese sinabiitooranyirije, mwe cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe ni Sataani." 71 Ubwo Yesu yamenyeeshaga Yuda, mwene Simooni Isikariyoti. Kuko nuubwo yari umwe mu biigiishwa cumi na babiri, ni we wari kuzaamugambaanira.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-