Publicidade

João 2

Ubukwe bw'i Kaana

1 Ku munsi wa gatatu haari ubukwe mu tawuni y'i Kaana mu disiturikiti y'i Galileeya. Nyina wa Yesu yari yaataashe ubwo bukwe. 2 Yesu n'abiigiishwa be na bo baari baatumiwe muri ubwo bukwe. 3 Divaayi imaze gushira, nyina wa Yesu aramubwira ati, "Nta divaayi bagifite."

4 Yesu aramusubiza ati, "Mubyeyi, nje na we ibyo ntibitureeba. Igihe canje ntikiraagera"

5 Nyina wa Yesu abwira abagabuzi ati, "Mukore ico ari bubabwire coose."

6 Imbere yaabo haari hateretswe ibibindi bitandatu bibaajwe mu mabuye. Abayuuda baasukagamo amaazi agakoreeshwa mu mihango yaabo yo kwiyeza. Buri kibindi caajagamo nka lita ijana. 7 Yesu arababwira ati, "Nimwuzuze amaazi muri ibyo bibindi." Nuuko barabyuzuza kugeza ku rugaara.Yesu ategeka abategeka kuuzuza intango amaazi. 8 Yesu arongera arababwira ati, "Noone reero nimudaheho, maze mujaanire mukuru w'ubukwe." 9 Mukuru w'ubukwe asogongeye ku maazi yahindutse divaayi, ntiyamenya aho iturutse, (ukuyeho abagabuzi baadashe ayo maazi ni bo baari bahaazi), mukuru w'ubukwe ahamagara umukwe 10 aramubwira ati, "Ubusanzwe, babanza kugabura divaayi nziiza, haanyuma abantu baamara guhaaga bakagabura itaryoshe. Ariko wowe wakomeje kugabura divaayi iryoshe kugeza n'ubu."

11 Yesu yakoreye iki gitangaaza ce ca mbere i Kaana y'i Galileeya. Mu gukora ibi, yeerekanye ikuzo rye, nuuko abiigiishwa be baramwizeera.

12 Haanyuma y'ibyo, Yesu aja i Kaperenawumu ari kumwe na nyina, na beenenyina, hamwe n'abiigiishwa be, nuuko bamarayo iminsi mike.

Yesu Yiirukana Abaacuruurizaga mu Nzu y'Imaana

13 Iminsi yo kwizihiza ibirori byo Kunyurwaho kw'Abayuuda yegeereje, Yesu aja i Yerusaalemu. 14 Asanga abantu baguriisha inka, intaama, n'inuma, kandi n'abandi baavunjaga amashilingi biicaye ku meeza zaabo mu Nzu y'Imaana. 15 Nuuko Yesu akora inkoni mu migozi, ayikoreesha kwirukana amatungo yoose yari mu nzu y'Imaana, yiirukanamo intaama, n'inka. Amena haasi ibiceri by'abaavunjaga, kandi ahirika n'imeeza zaabo. 16 Maze abwira abaaguriishaga inuma ati, "Ni muzikuure hano! Murekeraho guhindura inzu ya Daata iguriro." 17 Abiigiishwa be biibuka ibyanditswe bivuga ngo, "Urukundo mfitiye Inzu yaawe ni nk'umuriro ungurumanamo."

18 Abayuuda baramubaza bati, "Ni gitangaaza ki wakora ceerekana ko ufite ububaasha buturuka ku Maana bwo gukora ibi?"

19 Yesu arabasubiza ati, "Nimusenye iyi Nzu y'Imaana, nanje nzayubaka mu minsi itatu."

20 Abayobozi b'Abayuuda baramusubiza bati, "Iyi Nzu y'Imaana yubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, byashoboka ko wayubakira mu minsi itatu?"

21 Ariko Inzu y'Imaana Yesu yamenyeeshaga ni umubiri we. 22 Nuuko amaze kuzuurwa mu baapfuuye, abiigiishwa be biibuka ko yari yarabivuze, maze beemera ibyanditswe, n'ijambo Yesu yari yaravuze.

Yesu azi Ibya Kameremuntu

23 Ubwo Yesu yari i Yerusaalemu mu minsi mikuru yo Kunyurwaho, abantu benshi baaramwizeeye ku bw'ibitangaaza baaboonye akora. 24 Ariko Yesu we ntiyabiizeeraga, kuko yari azi abantu boose uko bari. 25 Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko we ubwe yari azi ibyo buri muntu ateekereza.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-