1 Abafarisaayo n'Abasadukaayo baraaza, basaba Yesu kubeereka ikimenyeetso kivuuye mu ijuru kugira ngo bamutege. 2 Arabasubiza ati, "Muri iki gihugu iyo bugoroobye, muravuga muti, ‘Haraba umuco kuko ijuru ritukura.’ 3 Naho mu gitondo muti, ‘Haraba umuvumbi uyu munsi, kuko ijuru ritukura kandi ryijimye.’ Muuzi neeza kureeba ikireere mukamenya niiba haraba umuco cangwa umuvumbi, ariko ntimushobora kumenya ibimenyeetso by'ibihe. 4 Abantu b'iki gihe c'ubugizi bwa naabi n'ubutamenya Imaana barashaaka ikimenyeetso, ariko ntaakimenyeetso bazaabona keretse ica Yona." Nuuko abasiga aho aragenda
5 Abiigiishwa ba Yesu bageze haakurya, baari biibagiwe kujaana imigaati. 6 Yesu arababwira ati, "Murabe maaso, kandi mwirinde umusemburo w'Abafarisaayo n'uw'Abasadukaayo." 7 Bo reero baravugana bati, "Ni uko tutaazanye imigaati."
8 Nuuko Yesu amaze kubimenya, arababwira ati, "Mwa beemera gato mwe, kuki muvuga ibyerekeye uko mutaazanye imigaati? 9 Na n'ubu ntimuraasobaanukirwa? Ntimwibuka ya migaati itaanu ku bantu ibihumbi bitaanu, kandi haasigaye ibisobane bingaahe? 10 Cangwa ya migaati irindwi ku bantu ibihumbi bine, kandi haasigaye ibisobane bingaahe? 11 Mushobora mute kudasobaanukirwa ko atari imigaati navugaga? Mwirinde imisemburo y'Abafarisaayo n'Abasadukaayo!"
12 Nuuko basobaanukirwa ko ataababwiraga kwirinda umusemburo w'imigaati, ahuubwo ko ari ukwirinda inyigiisho z'Abafarisaayo n'iz'Abasadukaayo.
13 Nuuko Yesu ageze mu gice c'i Kayisaariya ya Filipo, abaza abiigiishwa be ati, "Abantu bavuga ko Umwana w'Umuntu ari nde?"
14 Baramusubiza bati, "Bamwe bavuga ko uri Yohaana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cangwa ngo uri umwe mu bahanuuzi."
15 Yongera kubabaza ati, "Ariko se mwebwe muvuga ko ndi nde?"
16 Simooni Peetero aramusubiza ati, "Uri Kristo, Umwana w'Imaana nzima!"
17 Yesu aramubwira ati, "Urahiirwa Simooni mwene Yona! Kuko atari umuntu wabiguhishuuriye, ahuubwo ni Daata uri mu ijuru. 18 Kandi ndakubwira, ko uri Peetero kimenyeesha Urutare, kandi kuri urwo rutare ni ho nzubaka Itoorero ryanje, ndetse n'imbaraga z'urupfu ntizizaarishobora. 19 Nzaaguha ibishumuruzo by'Ubwami bw'ijuru, kandi ico uzaaboha mu isi, kizaaba kiboshwe no mu ijuru, kandi ico uzaabohoora mu isi kizaaba kibohoowe no mu ijuru."
20 Nuuko yihanangiriza abiigiishwa be kutagira uwo babwira ko ari we Kristo.
21 Uheereye ubwo, Yesu atangira kumenyeesha abiigiishwa be ko ari ngombwa kuja i Yerusaalemu, akababazwa caane n'abakuru b'imiryango n'abatware b'abaheerezabitambo n'Abiigiishamategeko, bakamwica, maze ku munsi wa gatatu akazuurwa.
22 Nuuko Peetero aramwihereerana maze atangira kumucaaha ati, "Ibyo biragatsindwa, Nyagasani! Ibi ntibikakubeho."
23 Ariko we arahinduka maze abwira Peetero ati, "Mva iruhande Sataani! Umbereye igisiitaaza, kuko ibiteekerezo byawe bitavuuye ku Maana ahuubwo ni iby'abantu."
24 Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Niiba hari ushaaka kunkurikira, niyiyange maze aheeke umusaraba we ankurikire. 25 Kuko abashaaka gukiza ubugingo bwabo bazaabubura, naho uzaabura ubugingo bwe ku bwanje azaabubona. 26 Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi ariko agataakaza ubugingo bwe? Cangwa se ubugingo bw'umuntu yabugurana iki? 27 Kuko Umwana w'Umuntu agiiye kuuzaagarukana n'abaamalayika be ari mu ikuzo rya Se, maze agororere umuntu weese akurikije ibyo yakoze. 28 Ndababwira ukuri yuuko, hari bamwe bahagaze hano batazaapfa bataboonye Umwana w'Umuntu aziye mu cuubahiro c'Ubwami bwe."