1 Yesu arangije kuvuga aya magambo, ava i Galileeya aja mu gihugu ca Yudeeya hiirya ya Yorodaani. 2 Abantu benshi baramukurikira, maze abakirizayo.
3 Bamwe mu Bafarisaayo baramwegeera, maze kugira ngo bamugerageze baramubaza bati, "Mbese bireemewe ko umugabo yiirukana umugore we ku mpamvu ibonetse yoose?"
4 Arabasubiza ati, "Ntimwari mwasoma yuuko mu ntangiriro Rurema yabaremye nk'umugabo n'umugore, 5 kandi akavuga ati, ‘Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akabaana n'umugore we nuuko bombi bakaba umubiri umwe’? 6 Noone baba batakiri babiri, ahuubwo baba babaaye umubiri umwe. Bityo reero ico Imaana yafatanyije, ntihakagire ugitandukanya."
7 Baramubaza bati, "Noone se kuki Moose yategetse ko umugabo akwiriye gutanga urwandiko rwo kwirukana umugore we maze bakabona gutandukana?"
8 Arabasubiza ati, "N'imitima yaanyu ikomeye kwigiisha yatumye Moose abeemerera kwirukana abagore baanyu, ariko si ko byahoze kuva kare. 9 Kandi ndababwira ko, umuntu weese wiirukana umugore we, bitavuuye kubusambanyi, maze akaazana undi aba asambanye."
10 Abiigiishwa baramubwira bati, "Niiba iby'umugabo n'umugore ariko bimeze, icaaruta ni ukutarongora."
11 Ariko arasubiza ati, "Ntaabwo ari buri muntu wakwemera iyi nyigiisho, keretse abo baabihaawe bonyine. 12 Hariho abataarongora kuko baavuutse ari ibiremba, hariho n'abandi bataarongora kuko bagizwe inkone n'abandi bantu, hari n'abandi bahitamo kutarongora ku bw'Ubwami bw'ijuru. Ushobora kumva ni yumve iyi nyigiisho."
13 Nuuko hagira abantu baazanira Yesu abaana bato ngo abarambikeho ibiganza maze abasabire. Abiigiishwa bakabukira abaari babaazanye, 14 ariko Yesu arababwira ati, "Mureke abaana bato bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw'ijuru ari ubw'abameze nk'abo."
15 Nuuko abarambikaho ibiganza maze aragenda.
16 Nuuko umuntu asanga Yesu maze aramubaza ati, "Mwigiisha, n'ikihe kintu ciiza naakora kugira ngo mbone ubugingo buhoraho?"
17 Yesu aramusubiza ati, "Ni kuki umbaza ikiri ciiza? Umwiza ni umwe gusa. Ariko niiba ushaaka kwinjira mu bugingo, kurikiza amategeko."
18 Wa musore aramubaza ati, "Ni ayahe?"
Yesu aramusubiza ati, "Ntuukiice, ntuugasambane, ntuukiibe, ntuugashinje abandi ibinyoma, 19 Uje wubaha so na nyoko kandi uje ukunda mugenzi waawe nk'uko wikunda."
20 Wa musore aramubwira ati, "Ibyo byose narabikurikije, noone ico nshigaje ni iki?"
21 Yesu aramusubiza ati, "Niiba ushaaka kuba intungaane, genda uguriishe ibyo utunze byose, maze ibivuuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaagira ubutunzi mu ijuru, uheereko uze unkurikire."
22 Uwo musore yumviise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari afite ubutunzi bwinshi caane.
23 Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Ndababwira ukuri, birakomeye kugira ngo umukire yinjire mu Bwami bwo mu ijuru. 24 Ndongera kubabwira yuuko byoroheye ingamiya kunyura mu gapfumure k'urusindaani, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw'Imaana."
25 Abiigiishwa babyumviise, baratangaara maze baramubaza bati, "Noone se, ni nde ushobora kurokoka?"
26 Yesu arabiitegereza maze arababwira ati, "Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Maana byose birashoboka."
27 Peetero aramubaza ati, "Dore twebwe twasize ibyacu byose turagukurikira, noone se tuzaabyungukiramo iki?"
28 Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko igihe Umwana w'Umuntu azaazira, akiicara ku ntebe ye y'icuubahiro mu isi nsha, mwebwe mwankurikiye muziicara ku ntebe cumi n'ebyiri nuuko mutegeke imiryango cumi n'ebyiri y'Abiisirayeli. 29 Maze umuntu weese wasize amazu, cangwa beene se, cangwa bashiki be, cangwa se, cangwa nyina, cangwa abaana, cangwa imirima ku bw'izina ryanje, azaahaabwa nka byo inshuro ijana, kandi ahaabwe n'ubugingo buhoraho. 30 Ariko abenshi baari abambere bazaaba abaanyuma, kandi abaanyuma babe abambere."