1 Yesu n'abiigiishwa be beegeereje i Yerusaalemu, bagera i Betifage ku musozi wa Elayoni. Nuuko Yesu yoohereza abiigiishwa babiri 2 arababwira ati, "Ni muje mu caaro kiri imbere yaanyu, mukihagera, murabona indogobe izirikanywe n'iyaayo, muziziture muzinzanire. 3 Nihagira ugira ico ababaza, mumubwire muti, ‘Daatabuja arazishaaka.’ Kandi arazibagarurira vuba." 4 Ibi byabayeho kuzuza ibyo umuhanuuzi yari yaravuze ati,
5 "Mubwire ab'i tawuni y'i Siyoni muti,
Dore umwami waanyu arikuuza!
Yiciishije bugufi, aheetswe n'indogobe,
aheetswe n'icana c'indogobe."
6 Nuuko abiigiishwa baragenda, bakora nk'uko Yesu yabategetse. 7 Baazana ya ndogobe n'icaana caayo, babisasaho imyenda yaabo nuuko Yesu yiicaraho. 8 Rubanda nyamwinshi basasa imyenda yaabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti bayasasa mu nzira. 9 Abantu benshi baagendaga imbere n'inyuma ya Yesu batangira guteera heejuru bati,
"Hozaana, asingizwe Umwana wa Dawudi!
Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!
Hozaana ahasumba hoose mu ijuru!"
10 Yesu yinjiye i Yerusaalemu, i tawuni nkuru yoose irakangarana. Abantu barabaza bati, "Uwo ni nde?" 11 Rubanda nyamwinshi baravuga bati, "Uyu n'umuhanuuzi Yesu, w'i Nazaareeti y'i Galileeya."
12 Yesu yinjira mu Nzu y'Imaana yiirukana abacuruuzi n'abaguzi boose baarimo. Yubika imeeza z'abaaguraanaga amashilingi n'abaaguriishaga inuma. 13 Arababwira ati, "Ibyanditswe biravuga biti,
‘Inzu yanje iziitwa Urusengero,’
ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw'abajuura."
14 Nuuko Impumyi n'abarema bamusanga mu Nzu y'Imaana maze arabakiza. 15 Abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'Abiigiishamategeko baboonye ibitangaaza akoze, n'abaana bateera heejuru mu Nzu y'Imaana bati, "Hozaana, aragasingizwa Umwana wa Dawudi," bararaakara 16 nuuko babaza Yesu bati, "Uri kumva ibyo bari kuvuga?" Arabasubiza ati, "Yeego ndi kubyumva, mbese ntimuraasoma ibyanditswe ngo,
‘Wateguuye ko abaana bato n'abakiri ku ibeere bagusingiza’?"
17 Yesu abasiga aho, aja mu tawuni y'i Bbetaniya aho yaraaye.
18 Mu gitondo, ubwo Yesu yasubiye mu tawuni nkuru, yari ashonje. 19 Aboonye igiti ciitwa umutiini iruhande rw'inzira, aracegeera, ariko asanga ari amababi gusa. Maze arakibwira ati, "Ntuziigere weera imbuto ukundi!" Ako kaanya ico giti c'umutiini kiruuma. 20 Abiigiishwa be babiboonye, batangaara bavuga bati, "Kiriya giti c'umutiini cuumiyeho gite?" 21 Yesu arabasubiza ati, "Ndababwira ukuri, nimwizeera mudashidiikanya, muzaashobora gukora nk'ibyo nkoreye iki giti c'umutiini. Ndetse atari ibyo gusa, ahuubwo muzaashobora kubwira uyu musozi muti, ‘Shiguka ujugunywe mu nyanja,’ nuuko bibe. 22 Ibyo muzaasaba byose musenga mufite kwizeera, muzaabihaabwa."
23 Yesu amaze kwinjira mu Nzu y'Imaana, abatware b'aheerezabitambo n'abakuru b'imiryango baaza aho ari baramubaza bati, "Ni bubaasha ki bugukoreesha ibyo kandi ni nde waguhaaye ubwo bubaasha?" 24 Yesu arabasubiza ati, "Nanje ndababaza ikibazo kimwe, nimunsubiza ni ho ndababwira aho nkuura ububaasha bwo gukora ibi bintu. 25 Mbese ububaasha bwa Yohaana bwo kubatiza bwavuuye mu ijuru cangwa se bwakomootse ku bantu?" Batangira kubazanya bati, "Nituvuga ngo, ‘Ni mu ijuru,’ aratubaza ati, ‘Kuki mutamwemeye?’ 26 Kandi nituvuga ngo ‘Bwakomootse ku bantu,’ ntaabwo turibukire abantu kuko beemera badashidiikanya ko Yohaana ari umuhanuuzi." 27 Nuuko basubiza Yesu bati, "Ntitubiizi." Yesu arababwira ati, "Nanje reero sindababwira aho nkura ububaasha bwo gukora ibyo."
28 Yesu arababaza ati, "Mbese uyu mugani muwuteekerezaho iki? Haabaayeho umugabo wari ufite abahungu babiri. Abwira umuhungu mukuru ati, ‘Mwana wanje, genda ukorere imizaabibu mu murima.’ 29 Uwo muhungu aramusubiza ati, ‘Sinshaaka, ageze nyuma yisubiraho, aja yo.’ 30 Nuuko se aja kubwira umuhungu we wakabiri nk'ibyo yabwiye uwa mbere. Uwo we aramusubiza ati, ‘Yeego daata, ndibujeyo,’ ariko ntiyajayo. 31 Mbese muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaaka?" Baramusubiza bati, "Ni uwa mbere." Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko abasoreesha na ba malaaya bagiiye kubabanziriza kwinjira mu Bwami bw'Imaana. 32 Kuko Yohaana yaje kubeereka inzira yo gukiraanuka ntimwamwemera, ariko abasoreesha na ba malaaya baramwemera, n'ubwo mubona ibikorwa byabo, ntimwisubiraho ngo mumwemere."
33 Yesu arababwira ati, "Nimwumve undi mugani, haabaayeho umuntu wari ufite umurima, ateeramo imizaabibu, arayizitirira, acukuramo urwina maze yubakamo umunaara w'abarinzi. Nuuko awaatira abahinzi, aja mu kindi gihugu. 34 Igihe co gusaaruura kigeze, yoohereza abagaragu be ku baatiisha kugira ngo babahe ubwatamurima bw'imizaabibu. 35 Ariko abaatiisha barabafata, umwe baramukubita, undi baramwica kandi undi bamuteera amabuye. 36 Arongera yoohereza abandi bagaragu benshi kuruta aba mbere, na bo babagenza batyo. 37 Haanyuma yoohereza umuhungu we, yibwira ati, ‘Umwana wanje baramwubaha.’ 38 Ariko abaatiisha bamuboonye baravugana bati, ‘Uyu ni we uzaazunguura ibya se, nimuuze tumwice tujaane ibyo yari kuzaazunguura.’ 39 Baheerako baramufata, bamujugunya hiirya y'umurima maze baramwica. 40 Noone se nyir'umurima naaza azaabagenza ate?" 41 Baramubwira bati, "Abo bagome azaabiica nuuko umurima awaatire abandi baazaamuha umusaaruuro igihe kigeze."
42 Yesu arababwira ati, "Ntimuraasoma ibyanditswe ngo,
‘Ibuye abuubatsi banze
ni ryo ryabaaye urufatiro rw'inzu,
ibi ni Imaana yabikoze,
kandi ni ibitangaaza mu maaso yaacu’?
43 Noone ndababwira yuuko, Ubwami bw'Imaana buzaabakuurwaho bugahaabwa abo beera imbuto zibukwiriye. 44 Uzaagwa kuri iri buye azaavunagurika, kandi uwo rizaagwira azaajanjagurika." 45 Abatware b'abaheerezabitambo n'Abafarisaayo bumviise uyu mugani, bamenya ko ari bo avugaho. 46 Nuuko baashaka kumufata, ariko Batiinya rubanda nyamwinshi, kuko beemeraga ko ari umuhanuuzi.