1 Isaabato irangiye, ku munsi wa mbere w'icumweru, bugiiye guca, Mariya Magadaleena na Mariya wundi baja kureeba ca gituuro. 2 Ako kaanya habaho umushitsi, malayika wa Nyagasani, amanuka avuuye mu ijuru, abirindura ca kibuye kinini, aciicaraho. 3 Ishusho ye yasaga nk'umurabyo kandi imyambaro ye yari umweru nk'urubura. 4 Abarinzi bagira ubwoba bwinshi caane bahinda umushitsi, bamera nk'abapfuuye. 5 Nuuko malayika abwira ba bagore ati, "Mwitiinya. Nzi yuuko mushaaka Yesu wabambwe ku musaraba. 6 Ntaabwo ari hano. Imaana yamuzuuye, nk'uko yabivuze. Muuze mureebe aho umubiri we wari uri. 7 Ni mugende mwihuuta mubwire abiigiishwa be ko yazuutse, kandi ko agiiye kubatanga kugera i Galileeya, ni ho namwe muzaamubonera. Ubu ni bwo butumwa nari mbafitiye." 8 Nuuko bava ku gituuro bafite ubwoba n'umuneezeero mwinshi, bagenda biruka baja kubibwira abiigiishwa. 9 Bakigenda, bahuura na Yesu, arabaramutsa agira ati, "Amahoro abe muri mwe" Baramwegeera, bapfukama imbere ye, bafata ku birenge bye, baramuramya. 10 Yesu arababwira ati, "Mwitiinya, ni mugende mubwire beene Daata kuja i Galileeya ni ho bazambonera."
11 Ba bagore bakigenda, bamwe mu barinzi baja mu tawuni nkuru maze babwira abatware b'abaheerezabitambo ibyabaye byose. 12 Abatware b'abaheerezabitambo bahuura n'abakuru b'imiryango, nuuko baja inaama, yo guha abarinzi amashilingi menshi, 13 barababwira bati, "Muzaavuge muti, ‘Abiigiishwa be baaje n'ijoro biiba umurambo we dusinziiriye.’ 14 Umutegetsi mukuru ni abyumva, turabimwemeza kandi namwe tubarinde ingoorane mwari kugira." 15 Nuuko abarinzi bajaana ya mashilingi, kandi babikora nk'uko baategetswe. Iyi nkuru iracaavugwa mu Bayuuda kugeza n'uyu munsi.
16 Nuuko ba biigiishwa cumi n'umwe baja i Galileeya, ku musozi Yesu yari yarabategetse. 17 Bamuboonye, baramuramya, ariko bamwe barashidiikanya. 18 Yesu aja aho bari arababwira ati, "Nahaawe ububaasha bwose mu ijuru no mu isi. 19 Nuuko reero, ni mugende mwigiishe abantu boose, mubabatiza mu izina rya Daata wa twese, n'iry'Umwana, n'iry'Umwuka wera, 20 mubiigiishe kumvira ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe kugeza ku mperuuka y'isi."