Publicidade

Mateus 7

Guciira Abandi Imanza

1 Ntimugaciire abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazaaruciirwa. 2 Kuko urubanza muciira abandi ari rwo muzaaciirwa, kandi urugero mugeramo ari rwo muzaagererwamo. 3 Kuki ureeba igitokoozi co mu jiisho rya mugenzi waawe, ariko ukirengagiza umugogo uri mu ryawe? 4 Cangwa se, wabwira ute mugenzi waawe uti, ‘Reka ngutokoore igitokoozi kiri mu ijiisho ryawe,’ kandi utareeba umugogo uri mu ryawe? 5 Wa ndyarya we, banza utokoore umugogo uri mu jiisho ryawe, nuuko ubone uko wakiza mugenzi waawe igitokoozi kiri mu jiisho rye.

6 Ibyejejwe ntimukabihe imbwa, kandi ntimugate amasaro yaanyu y'umutaako y'igiciiro imbere y'ingurube, kuko zaayakandagira, zikabiihiindukana maze zikabatanyaguza.

Gusaba, Gushaaka, Gukomanga

7 Musabe muzaahaabwa, mushaake muzaabona, mukomange, urugi ruzakinguurwa. 8 Kuko usaba weese arahaabwa, ushaaka arabona, kandi ukomanga arakinguurirwa. 9 Muri mwe ni nde wo umwana we yaasaba umugaati akamuha ibuye? 10 Cangwa yaamusaba isaamaaki akamuha inzoka? 11 Noone se mwe ko muri babi mukaba muuzi kugenera abaana baanyu ibyiza, So uri mu ijuru we ntaazaarushaho guha ibyiza ababimusabye?

12 Muri byose, muje mugirira abandi uko mwifuuza kugirirwa, kuko iri ni ryo tegeko n'ibyahanuuwe.

Irembo Rifunganye

13 Mwinjire mu irembo rifunganye, kuko irembo rijaana abantu kurimbuka ni rinini kandi n'inzira ijayo ntiiruhije, n'abayinyuramo ni benshi. 14 Na ho irembo rija mu bugingo rirafungaanye kandi n'inzira ijayo iraruhije, n'abarinyuramo ni bake.

Igiti n'Imbuto Zaaco

15 Mwirinde abahanuuzi b'ibinyoma, baaza biigize nk'intaama ariko munda ari amasega aryana. 16 Muzaabamenyera ku mbuto beera. Mbese wasoroma imbuto z'imizaabibu ku giti c'amahwa, cangwa imbuto z'umutiini ku matovu? 17 Ni na ko, buri giti ciiza ceera imbuto nziiza, naho igiti kibi kikeera imbuto mbi. 18 Igiti ciiza ntigishobora kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziiza. 19 Igiti coose kiteera imbuto nziiza kiratemwa kikajugunywa mu muriro. 20 Nuuko reero, muzaabamenyera ku mbuto zaabo.

Abatazeemerwa mu Bwami bw'Imaana

21 Umuntu weese umbwira ati, ‘Nyagasani, Nyagasani,’ si we uzinjira mu Bwami bwo mu ijuru, keretse abo bakora ibyo Daata uri mu ijuru ashaaka. 22 Kuri uwo munsi, benshi bazambwira bati, ‘Nyagasani, Nyagasani, mbese ntitwahanuuye mu izina ryawe, kandi tukiirukana abadayimooni mu izina ryawe, tugakora n'ibitangaaza byinshi mu izina ryawe?’ 23 Ni bwo nzaabeerurira nti, ‘Siniigeeze mbamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’

Abuubatsi Babiri

24 Umuntu weese wumva aya magambo yanje akayakurikiza, ameze nk'umunyabwenge wuubatse inzu ye ku rutare. 25 Nyuma, imvura iragwa, imyuzure iratemba, umuyaga urahuuha byose byihuura kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari yubatswe ku rutare. 26 Kandi umuntu weese wumva aya magambo yanje ntaayakurikize, azaamera nk'umupfaapfa wuubatse inzu ye ku umuseenyi. 27 Imvura iragwa, imyuzure iratemba, umuyaga urahuuha, byose bikoranira kuri iyo nzu ihita igwa. Si ukugwa gusa ahuubwo yahindutse ubushingwe!"

Ububaasha bwa Yesu

28 Yesu amaze kuvuga ibyo byose, rubanda rutangaarira imyigiishirize ye, 29 kuko yabiigiishaga nk'ufite ububaasha atari nk'uko Abiigiishamategeko baabo biigiishaga.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-